Soma ibirimo

Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya mu ishuri

Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya mu ishuri

Igitabo cy’amateka ya Bibiliya kiri mu rurimi rw’igipangasina cyasohotse mu mwaka wa 2012, gifasha abanyeshuri bo muri Filipine bavuga urwo rurimi. Icyo gitabo gihuje neza n’amabwiriza yatanzwe n’Urwego Rushinzwe Uburezi muri Filipine avuga ko mu mashuri abanza abana bagomba kwiga mu rurimi kavukire.

Muri Filipine havugwa indimi zisaga 100 kandi impaka zo kumenya ururimi rwakoreshwa mu mashuri zamaze igihe kirekire zarabuze gica. Mu mwaka wa 2012, Urwego Rushinzwe Uburezi muri Filipine rwatanze itegeko rivuga ko “kwigisha mu rurimi abana bavuga mu rugo bibafasha kumenya ibintu neza kandi vuba.” Ibyo byatumye hatangizwa gahunda yiswe “Uburezi mu ndimi kavukire.”

Ururimi rw’igipangasina ni rumwe mu zatoranyijwe muri iyo gahunda. Ariko havutse ikibazo. Umuyobozi umwe w’ikigo yavuze ko ibitabo by’abanyeshuri biri mu rurimi rw’igipangasina ari bike cyane. Ibyo byahuriranye n’igihe Abahamya ba Yehova basohoraga Igitabo cy’amateka ya Bibiliya muri urwo rurimi mu ikoraniro ry’intara ryabaye mu kwezi k’Ugushyingo 2012.

Hacapwe kopi zigera ku 10.000 kugira ngo zitangwe mu makoraniro. Abakiri bato n’ababyeyi bashimishijwe cyane no kubona icyo gitabo mu rurimi rwabo. Hari umugabo n’umugore bavuze bati “abana bacu baragikunda cyane kuko bagisoma bakacyumva neza.”

Ikoraniro rikirangira, hari Abahamya bajyanye ibitabo byabo by’Amateka ya Bibiliya mu kigo cy’amashuri cyo mu mugi wa Dagupan. Abarimu bo kuri icyo kigo bari bahangayikishijwe no kubona ibitabo byo mu rurimi rw’igipangasina, bashimishijwe cyane no kubona icyo gitabo. Hatanzwe ibitabo bisaga 340. Abarimu bahise batangira kucyigishirizamo abana gusoma mu rurimi rwabo.

Abahamya ba Yehova bashimishwa no kuba icyo gitabo kigira uruhare runini mu kwigisha abana. Umwe mu bagize uruhare mu guhindura icyo gitabo yaravuze ati “twasobanukiwe agaciro ko guhindura ibitabo mu ndimi kavukire, kuko ari byo bikora abantu ku mutima. Iyo ni yo mpamvu Abahamya ba Yehova bihatira guhindura Bibiliya n’imfashanyigisho zayo mu ndimi zibarirwa mu magana.”