Soma ibirimo

Babaye indahemuka mu bigeragezo

Reba ukuntu Ijambo ry’Imana ryafashije Abahamya ba Yehova kunesha ibigeragezo.

Barangwaga n’ishusho ya mpandeshatu y’isine

Kuki iyo abarimu bigisha amateka y’ibigo Abanazi bakoranyirizagamo imfungwa, bavugamo Abahamya ba Yehova?

Mpandeshatu y’isine—Umuryango wa Kusserow

Menya uko umuryango wa Kusserow wakomeje kubera Yehova indahemuka mu gihe cy’ibitotezo by’Abanazi

Abahamya ba Yehova—Barashikamye mu gihe cy’ibitotezo

Reba uko Abahamya ba Yehova bakomeje gushikama ku byo bizera nubwo batotejwe bikomeye n’Abanazi mu Budage no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.

Ukwizera kwabo kwageragerejwe mu gihome

Igihome cyo muri Esipanye cyafungiwemo Abahamya ba Yehova benshi umutimanama wabo utemereraga kujya mu gisirikare.

Ntituzigera tunamuka ku kwizera kwacu

Daniel Lokollo yibuka ukuntu abarinzi ba gereza bamutoteje.

Ibitotezo ntibyababujije gukorera Yehova

Abanyajeworujiya babonaga bate urugomo rwakorerwaga Abahamya ba Yehova?

Niyemeje kuba umusirikare wa Kristo

Demetrius Psarras yafunzwe azira kutitwaza intwaro. Ariko yakomeje guhesha Imana ikuzo nubwo yahanganye n’ibitotezo.

Imfungwa zatumye aba Umuhamya

Umugabo wafungiwe muri Eritereya, yabonye ukuntu Abahamya ba Yehova bakurikizaga ibyo bigisha.

Nakundaga kujya gusengera mu giti kinini

Papa wa Rachel yagerageje gutuma areka Yehova, amushuka kandi amukubita kenshi. None se amasengesho yasengeraga mu giti, yamufashije ate gukomeza kuba indahemuka?

Yahishe impapuro munsi y’imashini imesa

Umugore umwe yakoresheje uburyo budasanzwe kugira ngo yigisha abakobwa be ukuri.

Bashubije neza umupadiri wari warakaye

Bibiliya idusaba gutuza no mu gihe hagize udushotora. Ese ibyo bifite akamaro?

“Ibyirigiro by’Ubwami si inzozi”

Efraín De La Cruz yafungiwe muri gereza ndwi kandi arakubitwa cyane azira kubwiriza ubutumwa bwiza. Ni iki cyamufashije gukomeza kurangwa n’ishyaka mu gihe cy’imyaka isaga 60 yose?

Umupayiniya utaragiraga ubwoba

Mu myaka 60 André Elias yamaze mu murimo, yakomeje kuba indahemuka nubwo yahaswe ibibazo kandi agashyirwaho iterabwoba.

Mbanye amahoro n’Imana kandi ubu numvikana na mama

Igihe Michiyo Kumagai yarekaga gusenga abakurambere, ntiyongeye kumvikana na nyina. Michiyo yakoze iki ngo bongere kumvikana?