Soma ibirimo

3 UKUBOZA 2014
DANIMARIKE

Abahamya ba Yehova bateje imbere gahunda yo kubaga hadakoreshejwe amaraso muri Danimarike

Abahamya ba Yehova bateje imbere gahunda yo kubaga hadakoreshejwe amaraso muri Danimarike

COPENHAGEN, Danimarike—Ibigo by’itangazamakuru bikomeye byo muri Danimarike byatangaje ko ibitaro byo mu murwa mukuru w’icyo gihugu, byatangije gahunda nshya irebana n’imikoreshereze y’amaraso. Nk’uko ikinyamakuru kimwe cyabivuze, “bimaze kugaragara ko abarwayi benshi bashobora kuvurwa kandi bagakira bitabaye ngombwa ko baterwa amaraso.” Icyo kinyamakuru gikomeza kigira kiti “Abahamya ba Yehova ni bo batumye dutangiza iyi gahunda yo kubaga abarwayi hadakoreshejwe amaraso” (Kristeligt Dagblad). Abahamya basaga 8.000.000 bo ku isi hose, hakubiyemo n’Abahamya basaga 14.000 bo muri Danimarike, bashingiye ku myizerere yabo, baba bashaka kuvurwa neza uko bishoboka kose badatewe amaraso.

Ibitaro byo muri Danimarike bizwiho kuba ari byo bikoresha amaraso cyane ku isi, ku buryo biyakoresha ku gipimo kiri hagati ya mirongo itanu n’ijana ku ijana kurusha ibindi bitaro byo mu Burayi. Ikinyamakuru (Politiken) cyo kuri interineti cyagize icyo kibivugaho, mu ngingo yacyo ifite umutwe uvuga ngo “Kubaga hadakoreshejwe amaraso bikomeje gutera imbere.” Icyo kinyamakuru cyagize kiti “Abahamya ba Yehova batuma abaganga basuzuma ubundi buryo” bwo kuvura indwara ubusanzwe zavurwaga hifashishijwe amaraso. Abaganga bamwe na bamwe batangiye gukoresha uburyo butuma umurwayi adatakaza amaraso menshi mu gihe bavura abarwayi b’Abahamya, urugero nko kubatera umuti wongera insoro zitukura (erythropoietin) no kubaha ubutare na vitamine zo mu bwoko bwa B mbere yo kubabaga. Nanone mu gihe cyo kubaga umurwayi, bakoresha imiti ituma atava amaraso menshi (antifibrinolytics). Hari ikinyamakuru cyagize kiti “buri mwaka, Abahamya ba Yehova bari hagati ya batanu n’icumi babagirwa umutima mu Bitaro bya Kaminuza ya Aarhus y’i Skejby” bitabaye ngombwa ko baterwa amaraso (The Copenhagen Post).

Ibitaro bya Rigshospitalet ni ibitaro bikomeye cyane kandi bikaba ari bimwe mu bigo bikomeye muri Danimarike byigisha iby’ubuganga. Mu mwaka wa 2009 ibyo bitaro byatangije gahunda yo gusuzuma imikoreshereze y’amaraso mu bitaro byo mu murwa mukuru w’icyo gihugu.

Nanone, abantu bakora mu by’ubuvuzi muri Danimarike basanze hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko hari ingaruka zikomeye zizanwa no guterwa amaraso. Kuva ibitaro by’i Copenhagen byitwa Rigshospitalet byatangiza iyo gahunda irebana n’imikoreshereze y’amaraso mu wa 2009, hari ikinyamakuru cyagaragaje ko gukoresha amaraso byagabanutse ku buryo bugaragara, kandi ko “byagabanyije ibibazo abarwayi bagira n’umubare w’abapfa” (Berlingske). Amavuriro menshi yo mu murwa mukuru wa Danimarike yifatanyije muri iyo gahunda kandi ibindi bitaro byo mu tundi turere na byo birateganya kubigenza bityo.

Cya kinyamakuru (Berlingske) cyavuze uko Dogiteri Morten Bagge Hansen, umuyobozi w’ikigo gishinzwe iby’amaraso kiri mu bitaro bya Rigshospitalet, abona ibyo kuba gukoresha amaraso byaragabanutse ku buryo bugaragara muri Danimarike. Uwo muganga yagize ati “ibi bifitiye akamaro kanini abarwayi.” Nanone kandi radiyo ya Danimarike n’ikinyamakuru cyaho (Kristeligt Dagblad) byasubiyemo amagambo yavuzwe na Dogiteri Astrid Nørgaard, ukorera mu bitaro bya Rigshospitalet, agira ati “kuvura abantu hadakoreshejwe amaraso ntibyari kuba bigeze kuri iyi ntera iyo tutabifashwamo n’Abahamya ba Yehova.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Office of Public Information, tel. +1 718 560 5000

Muri Danimarike: Erik Jørgensen, tel. +45 59 45 60 00