Soma ibirimo

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ruri i Strasbourg mu Bufaransa

11 UKWAKIRA, 2024
ESIPANYE

Urugereko Rukuru rw’Urukiko rw’u Burayi rwashyigikiye ubureganzira Abahamya ba Yehova bafite mu birebana no kwivuza

Abacamanza bose bagize urwo rukiko bahurije ku mwanzuro umwe mu rubanza mushiki wacu Pindo Mulla yari yarezemo igihugu cya Esipanye

Urugereko Rukuru rw’Urukiko rw’u Burayi rwashyigikiye ubureganzira Abahamya ba Yehova bafite mu birebana no kwivuza

Ku itariki ya 17 Nzeri 2024, Urugereko Rukuru rw’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwategetse ko uburenganzira umurwayi afite bwo kwihitiramo uburyo bwo kuvurwa buhuje n’imyizerere ye, bugomba kubahirizwa. Iryo tegeko ryo kubahiriza uburenganzira bw’umurwayi rigomba gukurikizwa muri Esipanye ndetse no mu bindi bihugu bigera kuri 46 bigize akanama k’u Burayi.

Mushiki wacu Rosa Pindo Mulla n’umugabo we Armando

Muri 2018 mu kwezi kwa Gatandatu, mushiki wacu Rosa Pindo Mulla w’imyaka 47, yagiye mu bitaro byo mu mujyi wa Madrid muri Esipanye, agiye kwivuza byoroheje. Mbere yo kuvurwa, Rosa yabanje kubwira umuganga we uko yifuza kuvurwa ndetse anamusobanurira ko atemera guterwa amaraso bitewe n’umutima nama we watojwe na Bibiliya (Ibyakozwe 15:28, 29). Abakozi bo kwa muganga banditse ayo makuru yose ku rupapuro rwe rwo kwivuza. Ikibabaje ni uko umucamanza yahaye uburenganzira umuganga wa Rosa, kugira ngo amubage kandi amutere amaraso atabajije Rosa. Nyuma yo kubagwa, Rosa yamenye ko abaganga birengije ibyo yari yababwiye, kandi ibyo byaramubabaje cyane.

Mu rubanza mushiki wacu Pindo Mulla yaburanaga na Esipanye, abacamanza 17 bose bagize Urugereko Rukuru bahurije ku mwanzuro w’uko “umuntu wujuje imyaka y’ubukure afite uburenganzira bwo kwanga” uburyo runaka bwo kuvurwa. Nanone urwo rukiko rwemeje ko “itegeko ry’ingenzi rigomba gukurikizwa mu birebana n’ubuvuzi ari ukubaha ubureganzira bw’umurwayi bwo kwemera cyangwa kwanga uburyo runaka bwo kuvurwa.”

Twese abagize umuryango w’abavandimwe wo ku isi hose, twashimishijwe n’uwo mwanzuro w’urukiko warengeye uburenganzira bwa mushiki wacu Pindo Mulla ndetse n’abandi bantu babarirwa muri za miliyoni bwo kuvurwa hakurikijwe ibyo umuntu yizera cyangwa amahitamo ye.