Soma ibirimo

11 NZERI 2024
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Muri Kanama 2024 hasohotse Bibiliya zirindwi

Muri Kanama 2024 hasohotse Bibiliya zirindwi

Ikibinda

Ku itariki ya 2 Kanama 2024, umuvandimwe Carlos Hortelão, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Angola, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo hamwe n’igitabo cy’Intangiriro, Rusi, Esiteri n’icya Yona mu rurimi rw’Ikibinda. Iryo tangazo ryatanzwe ku munsi wa mbere w’ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2024 ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza” ryabereye mu ntara ya Kabinda muri Angola. Iryo koraniro ryari ryitabiriwe n’abantu bagera kuri 953. Abateranye bose bahawe iyo Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo. Iyo Bibiliya ndetse n’ibyo bitabo byo mu Byanditswe by’Igiheburayo, byashyizwe ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library ku buryo ubyifuza yashoboraga kubivanaho.

Muri Angola hari abantu barenga 716.000 bavuga ururimi rw’Ikibinda. Ni bwo bwa mbere hahinduwe Bibiliya muri urwo rurimi. Abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 335 bari mu matorero 13 n’itsinda rimwe rikoresha ururimi rw’Ikibinda bishimiye cyane kubona Ijambo ry’Imana mu rurimi rwabo.

Ururimi rw’amarenga yo muri Zimbabwe

Ku itariki ya 9 Kanama 2024, umuvandimwe Energy Matanda, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Zimbabwe, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo, mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryabereye mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe, ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza.” Uwo munsi hateranye abantu 405. Iyo Bibiliya yashyizwe ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library Sign Language, ku buryo umuntu ubyifuza yashoboraga kuyivanaho.

Mu mwaka wa 2021 hasohotse igitabo cya Matayo mu rurimi rw’amarenga yo muri Zimbabwe. Kuva icyo gihe, hagiye hasohoka n’ibindi bitabo bya Bibiliya by’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo. Muri Zimbabwe, hari abantu bagera nko kuri miliyoni bakoresha ururimi rw’amarenga yo muri Zimbabwe, harimo n’abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 377 bari mu matorero 11 n’amatsinda 11 akoresha urwo rurimi.

Ikinyabulugariya

Ku itariki ya 11 Kanama 2024, muri disikuru isoza ikoraniro ryihariye ry’iminsi itatu ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza,” ryabereye mu mujyi wa Sofiya muri Bulugariya, umuvandimwe Mark Sanderson wo mu Nteko Nyobozi, yatangaje ko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya mu rurimi rw’Ikinyabulugariya iri kuvugururwa, kandi atangaza ko hasohotse igitabo cya Matayo, Mariko ndetse na Luka. Hari hateranye abantu 5.418. Ibyo bitabo bitatu byashyizwe ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library.

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yahinduwe bwa mbere mu rurimi rw’Ikinyabulugariya mu mwaka wa 2009. Ubu muri Bulugariya hari abavandimwe na bashiki bacu bagera hafi ku 3.000 bari mu matorero 57.

Ikiyaja

Ku itariki ya 16 Kanama 2024, umuvandimwe Bois Sylvain uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Afurika y’Iburengerazuba, yatangaje ko hasohotse igitabo cya Matayo n’icya Mariko mu rurimi rw’Ikiyaja, mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2024 ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza,” ryabereye mu mujyi wa Djakotomey muri Benin. Icyo gihe hari hateranye abantu 631 imbonankubone, naho abagera kuri 435 bakurikiranye disikuru yatanzwemo iryo tangazo bifashishije ikoranabuhanga rya videwo, bari ku Nzu y’Amakoraniro iri mu gace ka Abomey-Calavi muri Benin. Ibyo bitabo byombi byanashyizwe ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library ku buryo abantu bashoboraga guhita babivanaho.

Muri Benin no muri Togo hari abantu barenga miliyoni 1 n’ibihumbi 200 bavuga ururimi rw’Ikiyaja. Hari hasanzwe hari Bibiliya ebyiri z’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo zo mu rurimi rw’Ikiyaja. Icyakora, kuzibona biragoye kandi zikoresha amagambo agoye gusobanukirwa. Ikindi nanone muri izo Bibiliya zombi, bakuyemo izina ry’Imana, ari ryo Yehova, ahantu hose ryagaragaraga. Ubu hari abavandimwe na bashiki bacu bagera hafi ku 1.300 bavuga ururimi rw’Ikiyaja bari mu matorero 25 n’itsinda rimwe muri Benin, ndetse n’amatorero 12 n’amatsinda 2 muri Togo. Abo bavandimwe bose bashimishijwe no kuba barabonye ubuhinduzi bwa Bibiliya bwumvikana neza, kandi bwasubije izina ry’Imana mu mwanya waryo.

Ikinyarwanda

Ku itariki ya 16 Kanama 2024, umuvandimwe Jeffrey Winder, uri mu Nteko Nyobozi, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya ivuguruye mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Umuvandimwe Winder yatanze iryo tangazo ku munsi wa mbere w’ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2024 ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza,” ryabereye mu mujyi wa Kigali mu Rwanda. Hari hateranye abantu bagera ku 9.908 imbonankubone ndetse n’abandi bagera ku 1.141 bakurikiye iyo porogaramu bari ahandi hantu habiri hari habereye ikoraniro bifashishije ikoranabuhanga. Abari bateraniye aho hose, bahawe iyo Bibiliya. Iyo Bibiliya n’amajwi yayo byashyizwe ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library ku buryo ubyifuza yashoboraga guhita abikuraho.

Mu Rwanda hari abantu barenga miliyoni 13 bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda. Nanone hari abantu baba mu bindi bihugu bavuga Ikinyarwanda, urugero nk’ababa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Tanzaniya na Uganda. Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yuzuye yasohotse bwa mbere mu mwaka wa 2010. Mu Rwanda hari abavandimwe na bashiki bacu barenga 35.500 bari mu matorero 634 akoresha Ikinyarwanda.

Igisinala

Ku itariki ya 16 Kanama 2024, umuvandimwe David Splane wo mu Nteko Nyobozi, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya ivuguruye mu rurimi rw’Igisinala, ku munsi wa mbere w’ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2024 ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza,” ryabereye mu mujyi wa Colombo muri Siri Lanka. Hari hateranye abantu bagera ku 4.273 imbonankubone, hamwe n’abantu 1.045 bari bakurikiye iyo porogaramu bifashije ikoranabuhanga rya videwo mu ikoraniro ryari ryabereye mu mujyi wa Chilaw. Abateraniye aho hombi, bahawe Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yo mu rurimi rw’Igisinala. Iyo Bibiliya yanashyizwe ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library.

Abahamya ba Yehova bamaze imyaka irenga 75 bahindura inyandiko z’imfashanyigisho za Bibiliya mu rurimi rw’Igisinala. Muri Siri Lanka hari abantu barenga miliyoni 15 bavuga ururimi rw’Igisinala, harimo abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 4.808 bari mu matorero 62 akoresha ururimi rw’Igisinala.

Ikiwalisi

Ku itariki ya 30 Kanama 2024, umuvandimwe Martin Décousus uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Nouvelle Calédonie, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yuzuye mu rurimi rw’Ikiwalisi mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2024 ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza”. Iryo koraniro ryabereye mu mujyi wa Nouméa muri Nouvelle Calédonie no mu gace ka Mala’e kari ku kirwa cya Wallis na Futuna. Abari muri utwo duce bakurikiranye iyo porogaramu hifashijwe ikoranabuhanga rya videwo. Hateranye abantu 317, kandi bose bahawe iyo Bibiliya. Iyo Bibiliya yashyizwe ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library.

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yo mu rurimi rw’Ikiwalisi yasohotse mu mwaka wa 2018. Abavandimwe na bashiki bacu 153 bo mu matorero 2 akoresha ururimi rw’Ikiwalisi yo muri Nouvelle Calédonie, Wallis na Futuna bishimiye cyane kuzakoresha iyo Bibiliya bageza ubutumwa bwiza ku bantu barenga 35.000, bavuga ururimi rw’Ikiwalisi batuye muri ibyo bihugu.