Soma ibirimo

10 UKWAKIRA 2022
KAMERUNI

Abavuga ururimi rw’Ikibasa babonye Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Abavuga ururimi rw’Ikibasa babonye Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Ku itariki ya 1 Ukwakira 2022, ni bwo umuvandimwe Stephen Attoh, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Kameruni yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rurimi rw’Ikibasa ruvugwa muri Kameruni. Batangaje ko iyo Bibiliya yasohotse muri disikuru yari yarafashwe amajwi. Hateganyijwe ko Bibiliya zicapye zizaboneka muri Mata 2023. Uru ni rwo rurimi rwa mbere rwo muri Kameruni Abahamya ba Yehova bahinduyemo Bibiliya yuzuye. Mu mwaka wa 2019, Abahamya ba Yehova bari barasohoye Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo muri urwo rurimi.

Ibiro by’ubuhinduzi byo mu karere kitaruye bihindura mu rurimi rw’Ikibasa biri i Douala

Mbere y’uko iyo Bibiliya iboneka, hari ubundi buhinduzi bwa Bibiliya mu rurimi rw’Ikibasa bwabonekaga. Icyakora, izo Bibiliya ntizipfa kuboneka kandi zirahenda. Nanone zikoresha amagambo atakivugwa cyane. Hari umuhinduzi wavuze ati: “Bibiliya yasohotse, n’abantu bashimishijwe bazajya bayihabwa ku buntu. Irumvikana neza kubera ko ikoresha imvugo yoroshye kandi ivugwa muri iki gihe.”

Twishimira ko abavandimwe na bashiki bacu bavuga ururimi rw’Ikibasa cyo muri Kameruni, ubu bafite Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yuzuye bazajya bakoresha biyigisha n’igihe bari mu murimo wo kubwiriza bashaka abakwiriye.—Matayo 10:11.