Soma ibirimo

Ifoto nini igaragaza abaje mu ikoraniro, ahagana imbere handitse ngo: “Inkota zabo bazihinduyemo amasuka”

27 NZERI 2021
RUMANIYA

Hashize imyaka 75 muri Rumaniya habaye ikoraniro rya mbere ryo ku rwego rw’igihugu

Hashize imyaka 75 muri Rumaniya habaye ikoraniro rya mbere ryo ku rwego rw’igihugu

Ku itariki ya 28 Nzeri 2021, hazaba hashize imyaka 75 Abahamya ba Yehova bo muri Rumaniya, bakoze ikoraniro rya mbere ryahuje Abahamya bo mu gihugu hose. Iryo koraniro ryateguwe nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose no mu gihe Abahamya ba Yehova bo muri icyo gihugu batotezwaga. Nubwo abaturwanyaga bagerageje guhagarika iryo koraniro, abavandimwe na bashiki bacu barariteranye kandi bararyishimira.

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Icyuma cy’umuzika cyakoreshejwe mu ikoraniro, agakapu bajyana kubwiriza, udukarita twambawe n’abaje mu ikoraniro

Iryo koraniro ryabaye ku itariki ya 28 n’iya 29 Nzeri 1946, ribera mu nzu y’imikino ya Roman Arena iri mu mugi wa Bucharest. Abavandimwe bakodesheje gari ya moshi yo kugeza abashyitsi ahari habereye ikoraniro. Icyakora umuyobozi ukomeye w’idini ry’Aborutodogisi, yatumye iyo gari ya moshi igenda ihagarara ahantu henshi hatateganyijwe kugira ngo ihagere ikererewe.

Abavandimwe bo mu mugi wabereyemo ikoraniro bari bageze aho gari ya moshi ihagarara ku wa Gatanu saa 9:00 za mu gitondo, kubera ko byari byitezwe ko ihagera saa 10:00, umunsi umwe mbere y’ikoraniro. Icyakora ntibacitse intege ahubwo bakomeje gutegereza kugeza saa 6:00 zo ku mugoroba, igihe gari ya moshi yahageraga.

Hari amacumbi make, bitewe n’uko amazu abarirwa mu bihumbi yari yarashenywe n’intambara. Urugero abavandimwe baguze ibishogoshogo babishyira mu busitani bw’amazu y’abavandimwe batuye hafi y’aho ikoraniro ryari kubera. Abantu baraye hanze kubera ko icyo gihe ikirere cyari kiza.

Mu kiciro cyo ku wa Gatandatu mbere ya saa sita hateranye abantu 3 400. Abateranye bamenyeshejwe ko igazeti y’Umunara w’Umurinzi izongera gusohoka mu rurimi rw’Ikinyarumaniya n’Igihongiriya. Muri iryo koraniro abateranye bahawe kopi zigera 1 000 za nomero ya mbere y’iyo gazeti. Icyo gihe iyo gazeti yamaze igihe isohokamo ingingo z’inyongera, ku buryo abavandimwe bashoboraga gusoma ingingo zasohotse igihe bari mu ntambara.

Abateranye bakomeje kwiyongera ku buryo ku Cyumweru kuri disikuru y’abantu bose, hateranye abagera ku 15 000. Mu bateranye harimo abayobozi bo muri Rumaniya, abaporisi n’abapadiri bo mu idini ry’Aborutodogisi bari bambaye imyenda ibaranga yo mu idini ryabo. Abavandimwe bamenye ko abayobozi b’idini bashyize amacupa ya gaze hafi y’ahari habereye ikoraniro, kugira ngo baze kuyaturitsa mu gihe k’ikoraniro. Icyakora abavandimwe bafatanyije n’abaporisi baburijemo uwo mugambi.

Mu gihe k’ikoraniro, umupadiri yagerageje kujya kuri puratifomu ariko abavandimwe baramubuza. Umuvandimwe yabwiye uwo mupadiri ati: “Umupadiri wo mu idini ry’Aborutodogisi ntiyemerewe kugira icyo yigisha muri iri koraniro, ariko yemerewe kuza akicara agatega amatwi.” Uwo mupadiri ntiyongeye kugerageza kurogoya iryo koraniro. Nyuma yaho umucamanza mukuru wo muri Rumaniya yashimiye abavandimwe na bashiki bacu kubera ko bateguye iryo koraniro.

Umuvandimwe Vasile Sabadâş wari muri iryo koraniro, ubu akaba afite imyaka 96, yavuze ko nubwo abavandimwe batotezwaga batigeze bagira ubwoba. Yaravuze ati: “Sinibuka niba naragize ubwoba na buke. Ubwoba ntibwari ikibazo. Abavandimwe bari bamenyereye ibitotezo. Ubwo rero nta cyari gutuma bagira ubwoba.”

Vasile yakomeje avuga ko iryo koraniro ryatumye abavandimwe bo muri Rumaniya barushaho kunga ubumwe. Abenshi bari barize Bibiliya mu gihe k’intambara kandi barabatizwa. Hari abo intambara yatumye bicamo ibice bitewe n’uko ari bwo bari bakimenya ukuri. Icyakora nyuma y’ikoraniro, Vasile yaravuze ati: “Abavandimwe bari bunze ubumwe kandi bishimye.” Yongeyeho ati: “Numvaga ikoraniro ritarangira. Gutandukana n’abavandimwe ntibyari byoroshye.”

Muri iki gihe abavandimwe na bashiki bacu bo muri Rumaniya basenga Yehova mu mudendezo. Mu mwaka wa 2020 muri Rumaniya hari Abahamya ba Yehova barenga 39 000 kandi mu mwaka wa 2021 abantu barenga 100 000 baje mu Rwibutso rw’Urupfu rwa Yesu kandi ni ubwa mbere hari haje abantu bangana batyo mu mateka ya Rumaniya.

Dushimira abavandimwe bo muri Rumaniya kubera imihati bashyizeho ngo baterane mu mahoro. Dushimira Yehova kuba yarahaye umugisha abagaragu be kandi akabarinda muri iryo koraniro ritazibagirana.—Abaheburayo 10:24, 25.