Soma ibirimo

Ikirunga kiri munsi y’amazi cyarukiye hafi y’ikirwa cya Tonga, ivu ryacyo ritwikira ikirwa cyose. Cyanateje Tsunami yangije byinshi

26 MUTARAMA 2022
TONGA

Iruka ry’ikirunga hamwe na Tsunami byashegeshe Tonga

Iruka ry’ikirunga hamwe na Tsunami byashegeshe Tonga

Ku itariki ya15 Mutarama 2022, ikirwa cya Tonga cyibasiwe na tsunami, yakurikiranye n’iruka ry’ikirunga kiri munsi y’amazi y’inyanja ya Pasifika. Ingaruka z’ibyo biza zumvikanye n’ahandi kure, urugero nko mu magepfo ya Amerika no mu Buyapani. Ivu ryavaga muri icyo kirunga ryaguye ku birwa byo hafi aho kandi tsunami yateje umwuzure. Ku kirwa cya Tonga hangiritse ibintu byinshi.

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wakomeretse

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi

  • Abavandimwe bafashije abantu bose koza ibisenge by’amazu kuko byari byatwikiriwe n’ivu ryavaga mu kirunga, kuko ibyo bisenge biriho imireko ituma babona amazi yo kunywa

  • Imirimo y’ubutabazi yose ikorwa ari na ko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19

Abavandimwe bahise basubukura ibikorwa byabo byo gusenga kandi n’amateraniro arakomeza nk’uko bisanzwe. Tuzi ko Yehova azakomeza ‘gufasha no guhumuriza’ abavandimwe na bashiki bacu bagezweho n’icyo kiza.—Zaburi 86:17.