Soma ibirimo

22 UGUSHYINGO 2023
U BUHINDI

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’Ikinikobare

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’Ikinikobare

Ku itariki ya 10 Ugushyingo 2023, Bibiliya—Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo yasohotse mu rurimi rw’Ikinikobare. Iyo Bibiliya yasohotse mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mukomeze kwihangana,” ryabereye mu mujyi wa Port Blair, Andaman na Nicobar Islands, mu Buhinde. Iryo kaniro ryitabiriwe n’abantu 180. Iyo Bibiliya yasohotse mu buryo bwa elegitoronike, ariko Bibiliya zicapye zizaboneka mu gihe cya vuba.

Ibirwa bya Andaman na Nicobar biri mu nyanja y’u Buhinde, bigizwe n’ibindi birwa bito birenga 800, ariko 31 muri byo ntabwo bituwe. Ugereranyije mu baturage 430.000 bo kuri ibyo birwa, abagera ku 30.000 bavuga Ikinikobare. Itorero rya mbere rikoresha Ikinikobare ryashinzwe muri 2001. Kugeza ubu, hari amatorero atatu, arimo ababwiriza 129.

Bibiliya yuzuye iboneka mu Kinikobare ikoresha izina Yehova muri zaburi 83:18 no mu yindi mirongo, ariko ntabwo riboneka mu gitabo cya Matayo. Icyakora, amagambo menshi n’imvugo zirimo ni ibya kera kandi biragoye kubyumva. Iki gitabo cya Matayo kirumvikana, kugisoma biroroshye kandi cyasubije izina ry’Imana, ari ryo Yehova, ahantu hagera kuri 18.

Twizeye ko iki igitabo cya Matayo kizafasha abantu bafite imitima itaryarya bavuga ururimi rw’Ikinikobare kurushaho kwegera uwaremye ibintu byose, ari we Yehova.—Zaburi 36:9.