Soma ibirimo

Umwe mu bacungaga gereza ya Gaeta yo mu Butaliyani, yahoze ifungiwemo abavandimwe bacu bazira ukwizera kwabo

9 NYAKANGA 2020
U BUTALIYANI

Batumye uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama bwubahirizwa mu Butaliyani

Batumye uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama bwubahirizwa mu Butaliyani

Kimwe n’ibindi bihugu, u Butaliyani na bwo bwemera ko abaturage babwo bafite uburenganzira bwo kwanga kujya mu gisirikare bitewe no kuyoborwa n’umutimanama wabo. Ariko ibyo si ko byahoze. Byabaye ngombwa ko Abahamya ba Yehova baba ibitambo kugira ngo ubwo burenganzira bw’ibanze bwa muntu bwubahirizwe.

Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, mu Butaliyani hari itegeko ryategekaga abantu kujya mu gisirikare. Mu mwaka wa 1946, iyo ntambara ikirangira, muri icyo gihugu hari Abahamya ba Yehova bagera ku 120. Ariko uwo mubare wagiye wiyongera, ku buryo n’umubare w’abasore b’Abahamya bangaga kujya mu gisirikare wagendaga wiyongera. Impamvu ni uko bayoborwaga n’amahame yo mu Bibiliya avuga ko Abakristo bativanga muri poritiki, birinda urugomo kandi bagakunda bagenzi babo.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’ibiro byacu byo mu Butaliyani, bwagaragaje ko hari Abahamya bagera ku 14.180 bakiriho, bigeze gufungwa bazira kwanga kujya mu gisirikare, hagati y’umwaka wa 1960 na 1990. Imyaka yose y’igifungo abo Bahamya bakatiwe uyiteranyije igera ku 9.732.

Sergio Albesano, umuhanga mu by’amateka wo mu gace ka Turin mu Butaliyani, yaravuze ati: “Urubyiruko rw’Abahamya ba Yehova, ni bo benshi mu bafunzwe bazira kwanga kujya mu gisirikare.” Nanone yavuze ko ukwizera gukomeye abo basore bari bafite, ari ko “kwatumye abantu muri rusange bamenya ikibazo cyari gihari.”

Giulio Andreotti wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, yavuze ko igihe yari Minisitiri w’Ingabo hagati y’umwaka wa 1959 n’uwa 1966, we ubwe yaganiriye n’Abahamya ba Yehova bari bafunzwe kugira ngo amenye impamvu bangaga kujya mu gisirikare. Nyuma yaho yaranditse ati: “Natangajwe n’ukuntu bari bafite ukwizera gukomeye kandi bose badashaka kwivanga muri poritiki. Bari bariyemeje kutajya mu gisirikare kabone n’iyo bafungwa imyaka myinshi.”

Itegeko ryemerera abaturage kwanga kujya mu gisirikare, ryatowe bwa mbere mu mwaka wa 1972. Nubwo iryo tegeko ryagenaga imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, n’ubundi yayoborwaga n’ingabo, bigatuma abavandimwe bacu batayikora.

Ku itariki ya 8 Nyakanga 1998, leta y’u Butaliyani yatoye itegeko rishyiraho imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare, ishobora gukorwa n’Abahamya ba Yehova. Iyo mirimo nta ho yari kuba ihuriye n’igisirikare. Muri Kanama 2004, u Butaliyani bwatoye itegeko rikuraho iryari risanzwe ririho risaba abasore bose kujya mu gisirikare, maze ritangira kubahirizwa muri Mutarama 2005.

Hari abahanga bavuga ko ibyo u Butaliyani bwabigezeho bitewe n’Abahamya ba Yehova. Umwe muri bo ni Sergio Lariccia, umwavoka akaba n’umwarimu wigisha amategeko muri Kaminuza ya Sapienza, i Roma. Yaravuze ati: “Kera abigishaga iyobokamana mu gisirikare bavugaga ko kwanga kujya mu gisirikare ari ‘ugutuka igihugu, ko nta ho bihuriye n’itegeko ryo gukundana, kandi ko ari ubugwari.’ Ariko kuba Abahamya ba Yehova barakomeye ku kemezo bafashe, byahinduye byinshi mu mategeko no mu mitekerereze y’abantu.”

Ibyo abavandimwe bacu bakoze ntibyahinduye amategeko yo mu Butaliyani gusa. Hari abacungagereza benshi babonye imico myiza y’Abahamya ba Yehova, na bo bahitamo kuba Abahamya. Umwe muri bo ni Giuseppe Serra. Yaravuze ati: “Imico y’abo basore b’Abahamya ni yo yatumye ntangira kwiga Bibiliya, . . .” Yabaye Umuhamya mu mwaka wa 1972. (Reba agasanduku kari hasi aha.)

Dushimishwa n’ubutwari bwaranze abo bavandimwe bo mu Butaliyani n’imiryango yabo n’abandi bo hirya no hino ku isi, biyemeje kubahiriza itegeko ribabuza “kwiga kurwana.”—Yesaya 2:4.