Soma ibirimo

Ibikoresho bidufasha kwiga Bibiliya

Ibikoresho bidufasha kwiga Bibiliya ku buntu biboneka mu isomero ryacu bizagufasha kurushaho kwiga Bibiliya no gusobanukirwa neza Ijambo ry’Imana. Koresha Bibiliya iboneka kuri interineti. Iyo Bibiliya irimo ibikoresho byagufasha kwiyigisha mu buryo bwimbitse. Kugira ngo kwiga bigushimishe, jya ukoresha videwo zigira icyo zivuga kuri Bibiliya, igitabo gitanga ibisobanura kuri Bibiliya, amakarita y’ahantu havugwa muri Bibiliya, ibisobanuro by’amagambo akoreshwa muri Bibiliya hamwe n’ibindi bikoresho byagufasha kwiga Bibiliya biboneka ku buntu.

Somera Bibiliya kuri interinete

Suzuma ibintu bigize Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya, ihuje n’ukuri kandi yoroshye gusoma.

Videwo zikoreshwa mu kwiga Bibiliya

Videwo zigira icyo zivuga ku bitabo bya Bibiliya

Ibintu by’ingenzi n’amateka ya buri gitabo cyo muri Bibiliya

Inyigisho z’ibanze

Videwo ngufi zisubiza ibibazo by’ingenzi abantu bakunze kwibaza kuri Bibiliya nk’ibi: Kuki Imana yaremye isi? Bigenda bite iyo umuntu apfuye? Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?

Ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya

Igitabo gitanga ibisobanura kuri Bibiliya

Icyo gitabo gikubiyemo ibisobanuro bitandukanye. Harimo abantu, ahantu, ibimera, inyamaswa, ibintu by’ingenzi byabayeho, imigani yakoreshejwe muri Bibiliya. Iyo umaze kukivana kuri interineti ubonamo amafoto, amakarita, ingero hamwe n’urutonde rw’ingingo zitandukanye n’urw’imirongo yo muri Bibiliya.

Bible Summary

Agatabo Bibiliya irimo ubuhe butumwa? gakubiyemo incamake y’ibivugwa muri Bibiliya, ishobora kugufasha kumenya isanganyamatsiko ya Bibiliya

Amakarita y’ahantu havugwa muri Bibiliya

Agatabo “Tumenye uko ‘Igihugu Cyiza’ Cyari Giteye” karimo amakarita n’imbonerahamwe byerekana uduce tuvugwa muri Bibiliya, cyanecyane kerekana igihugu k’isezerano mu bihe bitandukanye.

Umurongo w’Ibyanditswe wa buri munsi

Agatabo Dusuzume Ibyanditswe buri Munsi kagufasha kubona umurongo wo muri Bibiliya wagenewe buri munsi hamwe n’ibisobanuro byawo.

Gahunda yagufasha gusoma Bibiliya

Iyi gahunda yo gusoma Bibiliya izagufasha waba ushaka kuyisoma buri munsi, cyangwa ushaka kuyisoma mu mwaka umwe cyangwa niba ugitangira kuyisoma.

Uko wabona imirongo muri Bibiliya

Ibitabo 66 ni byo biri muri Bibiliya nyinshi. Izina ry’igitabo rikurikiwe n’igice hanyuma umurongo.

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ibisubizo by’ibibazo bishingiye kuri Bibiliya urugero nk’ibyerekeye Imana, Yesu, umuryango imibabaro n’ibindi.

Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya

Reba ibisobanuro by’amagambo n’imirongo yo muri Bibiliya abantu bakunze gukoresha.

Isomero ryo kuri interineti (ifungukire ahandi)

Kora ubushakashatsi ku ngingo zishingiye kuri Bibiliya wifashishije ibitabo by’Abahamya ba Yehova.

Kwiga Bibiliya ubifashijwemo n'umuntu

Kwiga Bibiliya bikorwa bite?

Ushobora gukoresha Bibiliya yawe mu gihe wiga, kandi ushobora gutumira abagize umuryango wawe cyangwa inshuti zawe.

Saba gusurwa

Muzaganira ku bibazo bishingiye kuri Bibiliya cyangwa ku byerekeye Abahamya ba Yehova