Antikristo ni nde?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Antikristo si umuntu umwe cyangwa umuryango runaka kuko Bibiliya ivuga ko hariho “ba antikristo benshi” (1 Yohana 2:18). Ijambo “antikristo” rikomoka ku ijambo ry’ikigiriki risobanura “urwanya Kristo,” ryerekeza ku muntu ukora ibi bikurikira:
Uhakana ko Yesu ari Kristo (Mesiya) cyangwa agahakana ko ari Umwana w’Imana.—1 Yohana 2:22.
Urwanya Kristo, uwo Imana yatoranyije.—Zaburi 2:1, 2; Luka 11:23.
Uwiyita Kristo.—Matayo 24:24.
Utoteza abigishwa ba Kristo, kuko Yesu abona ko ibyo babakorera ari nk’aho ari we baba babikorera.—Ibyakozwe 9:5.
Uwiyita Umukristo ariko agakora ibyo kwica amategeko kandi akariganya.—Matayo 7:22, 23; 2 Abakorinto 11:13.
Uretse kuba Bibiliya ivuga ko umuntu ukora ibintu nk’ibyo ari antikristo, nanone ivuga ko abakora ibyo byose mu rwego rw’itsinda ari ba “antikristo” (2 Yohana 7). Antikristo yagaragaye bwa mbere mu gihe cy’intumwa, kandi n’ubu aracyariho. Ibyo Bibiliya yari yarabihanuye.—1 Yohana 4:3.
Uko twamenya ba antikristo
Bagenda bavuga ibinyoma kuri Yesu (Matayo 24:9, 11). Urugero, abantu bigisha inyigisho y’Ubutatu cyangwa bigisha ko Yesu ari Imana Ishoborabyose, baba barwanya inyigisho ya Yesu, kuko yivugiye ati ‘Data aranduta.’—Yohana 14:28.
Ba antikristo ntibemera ibyo Yesu yavuze ku bihereranye n’uko Ubwami bw’Imana bukora. Urugero, hari abayobozi b’amadini bavuga ko Kristo ategeka binyuze ku butegetsi bw’abantu. Icyakora iyo nyigisho ihabanye n’ibyo Yesu yavuze agira ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si.”—Yohana 18:36.
Bavuga ko Yesu ari Umwami wabo, ariko ntibakurikize amategeko ye, harimo n’iryo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami.—Matayo 28:19, 20; Luka 6:46; Ibyakozwe 10:42.