Inkuru zivuga ibya Yesu zanditswe ryari?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Intumwa Yohana yavuze ibirebana n’imibereho ya Yesu, agira ati “uwabibonye ni we ubihamya kandi ibyo ahamya ni ukuri; uwo muntu azi ko avuga ibintu by’ukuri, kugira ngo namwe mwizere.”—Yohana 19:35.
Impamvu imwe y’ingenzi ituma twiringira inkuru zo mu Mavanjiri yanditswe na Matayo, Mariko, Luka na Yohana ni uko zanditswe hakiriho abantu benshi babyiboneye. Hari abavuga ko Ivanjiri ya Matayo yanditswe hashize hafi imyaka umunani Yesu apfuye, ni ukuvuga ahagana mu mwaka wa 41. Nubwo abahanga benshi bavuga ko yanditswe nyuma yaho gato, muri rusange bemeza ko ibitabo byose bigize Ibyanditswe bya Gikristo by’Ikigiriki byanditswe mu kinyejana cya mbere.
Abantu biboneye Yesu igihe yari ku isi, bakibonera uko yapfuye n’uko yazutse, bashoboraga kwemeza ko inkuru zo mu Mavanjiri ari ukuri. Nanone iyo baza gusangamo amakosa, bari kuyerekana. Porofeseri F. F. Bruce yagize ati “kimwe mu bintu bikomeye cyatumaga inyigisho z’intumwa zemerwa, ni icyizere zabaga zifite cy’uko ibyo zavugaga byabaga bizwi n’ababaga baziteze amatwi. Ntizavugaga gusa ziti ‘turi abahamya babyo,’ ahubwo zaranavugaga ziti ‘nk’uko namwe ubwanyu mubizi’ (Ibyakozwe 2:22).”