Soma ibirimo

Umuzuko ni iki?

Umuzuko ni iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Muri Bibiliya, ijambo rihindurwamo ngo “umuzuko” riva ku ijambo ry’ikigiriki a·naʹsta·sis risobanura “guhaguruka” cyangwa “kongera guhagarara.” Umuntu uzutse aba ahagurutse agasubirana ubuzima, akongera kumera nk’uko yari ameze mbere y’uko apfa.​—1 Abakorinto 15:12, 13.

 Nubwo nta jambo “umuzuko” riboneka mu Byanditswe by’igiheburayo, bakunze kwita Isezerano rya Kera, iyo nyigisho ubwayo igaragaramo. Urugero, Imana yatanze isezerano binyuze ku muhanuzi Hoseya, igira iti “nzabacungura mbavane mu mva; nzabakiza urupfu.”​—Hoseya 13:14; Yobu 14:13-​15; Yesaya 26:19; Daniyeli 12:2, 13.

 Abantu bazazukira he? Hari abazukira kujya mu ijuru, bakazategekana na Kristo ari abami (2 Abakorinto 5:1; Ibyahishuwe 5:9, 10). Uwo muzuko Bibiliya iwita ‘umuzuko wa mbere’ bikaba bigaragaza ko hari undi muzuko uzabaho (Ibyahishuwe 20:6; Abafilipi 3:11). Abazazuka muri uwo muzuko wa kabiri bazazukira kuba ku isi, ukaba ari na wo uzazukamo abantu benshi.​—Zaburi 37:29.

 Abantu bazurwa bate? Imana iha Yesu ububasha bwo kuzura abapfuye (Yohana 11:25). Yesu azasubiza ubuzima “abari mu mva bose,” buri wese yongere kumera uko yari ameze, agire imico yahoranye kandi yibuke ibintu byose (Yohana 5:28, 29). Abazukira kujya mu ijuru bahabwa umubiri w’umwuka, naho abazazukira kuba ku isi bazaba bafite umubiri usanzwe kandi bafite amagara mazima.​—Yesaya 33:24; 35:5, 6; 1 Abakorinto 15:42-​44, 50.

 Ni ba nde bazazuka? Bibiliya ivuga ko “hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:15). Muri abo bakiranutsi harimo abantu b’indahemuka nka Nowa, Sara na Aburahamu (Intangiriro 6:9; Abaheburayo 11:11; Yakobo 2:21). Mu bakiranirwa harimo abantu batagendeye ku mahame y’Imana bitewe n’uko batabonye uburyo bwo kuyiga ngo bayakurikize.

 Icyakora, abantu binangira ku buryo badashobora guhinduka bo ntibazazuka. Iyo bene abo bantu bapfuye, baba barimbutse iteka ryose kandi nta byiringiro biba bihari by’uko bazazuka.​—Matayo 23:33; Abaheburayo 10:26, 27.

 Umuzuko uzaba ryari? Bibiliya yari yarahanuye ko umuzuko wo kuzukira kujya mu ijuru wari kubaho mu gihe cy’ukuhaba kwa Kristo, icyo gihe kikaba cyaratangiye mu mwaka wa 1914 (1 Abakorinto 15:21-​23). Umuzuko wo kuzukira kuba ku isi uzaba mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Yesu Kristo bw’Imyaka Igihumbi, igihe isi izaba yahindutse paradizo.​—Luka 23:43; Ibyahishuwe 20:6, 12, 13.

 Kuki kwizera ko umuzuko uzabaho bishyize mu gaciro? Muri Bibiliya havugwamo inkuru z’abantu icyenda bazutse, buri muzuko ukaba warahamijwe n’abawubonye (1 Abami 17:17-​24; 2 Abami 4:32-​37; 13:20, 21; Luka 7:11-​17; 8:40-​56; Yohana 11:38-​44; Ibyakozwe 9:36-​42; Ibyakozwe 20:7-​12; 1 Abakorinto 15:3-6). Inkuru y’uko Yesu yazuye Lazaro yo irihariye cyane kubera ko hari hashize iminsi ine apfuye, kandi Yesu akaba yaramuzuye hari imbaga y’abantu benshi (Yohana 11:39, 42). Ndetse n’abantu barwanyaga Yesu ntibashoboraga kubihakana; bacuze umugambi wo kwica Yesu na Lazaro.​—Yohana 11:47, 53; 12:9-​11.

 Bibiliya igaragaza ko Imana yifuza cyane kuzura abapfuye kandi ko ibifitiye ubushobozi. Kubera ko ifite ubwenge butagira akagero, ishobora kwibuka ibintu byose byarangaga umuntu wese izazura ikoresheje imbaraga zayo zisumba byose (Yobu 37:23; Matayo 10:30; Luka 20:37, 38). Imana ifite ubushobozi bwo kuzura abapfuye kandi irabyifuza cyane! Bibiliya ivuga iby’umuzuko w’igihe kizaza ivuga ko Imana ‘izifuza cyane kureba umurimo w’amaboko yayo.’​—Yobu 14:15.

Ibitekerezo bikocamye abantu bafite ku bihereranye n’umuzuko

 Ikinyoma: Umuzuko ni ukongera guhuza ubugingo n’umubiri.

 Ukuri: Bibiliya yigisha ko ubugingo ari umuntu wese uko yakabaye; si ikintu gikomeza kubaho nyuma yo gupfa (Intangiriro 2:7; Ezekiyeli 18:4). Kuzuka k’umuntu si uguhuza umubiri we n’ubugingo bwe, ahubwo yongera kuremwa akaba ubugingo buzima.

 Ikinyoma: Hari abantu bazazuka hanyuma bahite barimburwa.

 Ukuri: Bibiliya ivuga ko ‘abakoze ibibi bazazukira gucirwa urubanza’ (Yohana 5:29). Icyakora, urwo rubanza bazacirwa ruzaba rushingiye ku byo bazakora bamaze kuzuka; si ibyo bazaba barakoze mbere. Yesu yagize ati ‘abapfuye bazumva ijwi ry’Umwana w’Imana, maze abazaba bararyumviye babeho’ (Yohana 5:25). ‘Abazumvira’ cyangwa abazakurikiza ibyo baziga bamaze kuzuka, amazina yabo azandikwa mu “muzingo w’ubuzima.”​—Ibyahishuwe 20:12, 13.

 Ikinyoma: Umuntu nazuka azasubirana umubiri umeze neza neza nk’uwo yari afite mbere y’uko apfa.

 Ukuri: Iyo umuntu amaze gupfa, uko bigaragara umubiri we uba waraboze, ugashanguka.—Umubwiriza 3:19, 20.