ESE BYARAREMWE?
Igikonoshwa cy’agasimba kameze nk’inyenzi y’umukara
Agasimba kameze nk’inyenzi y’umukara (Phloeodes diabolicus) kaba mu burengerazuba bw’Amerika ya Ruguru. Ubushakashatsi bwagaragaje ko ako gasimba gashobora kwikorera umutwaro ukubye uburemere bwako inshuro zigera ku 39.000, kandi kagakomeza kubaho nubwo imodoka yagaca hejuru. None se ni iki gifasha ako gasimba kwihanganira uburemere nk’ubwo?
Igice cy’imbere n’icy’inyuma cy’igikonoshwa cy’ako gasimba, bihurira mu ruteranyirizo, kandi urwo ruteranyirizo ruri mu mpande ebyiri. Uruteranyirizo rumwe rutuma igikonoshwa kitigonda mu gihe gitsikamiwe n’ibiro byinshi, bityo bigatuma ibice by’ingenzi by’ako gasimba, urugero nk’umutima, bitangirika maze kagakomeza kubaho. Urundi ruteranyirizo rwo ntirukomeye cyane ku buryo bituma rwigonda mu buryo bworoshye. Uruteranyirizo rwa gatatu rwo rutuma igikonoshwa cy’ako gasimba kigira imbere cyangwa kikajya inyuma. Kuba urwo ruteranyirizo rwa gatatu ruteye rutyo bituma ako gasimba kabasha kwinjira hagati y’igishishwa cy’igiti n’igiti ubwacyo cyangwa hagati y’ibitare bifatanye.
Nanone, ku ruteranyirizo rwo hagati rw’igikonoshwa cy’ako gasimba hari utuntu tugerekeranye kandi dusobekeranye ku buryo dufatana neza bigatuma uburemere bw’ibintu bigiye hejuru y’ako gasimba butakirundaho. Utwo tuntu tuba dukoze imirongo igerekeranye ifatanyijwe na za poroteyine. Iyo hagize ikidutsikamira, za poroteyine zituma hazamo utwanya duto hagati y’iyo mirongo bigatuma twa tuntu dusobekeranye tubasha kwihanganira uburemere budutsikamiye.
Abashakashatsi bagaragaje ko abahanga bashobora kwigana igikonoshwa cy’ako gasimba, maze bagakora ibishushanyo mbonera by’amazu, ibiraro n’ibinyabiziga, bishobora kutangirika mu gihe hari ikintu runaka kibyikubiseho cyangwa kibitsikamiye.
Ubitekerezaho iki? Ese igikonoshwa cy’ako gasimba cyabayeho biturutse ku bwihindurize cyangwa cyararemwe?