ESE BYARAREMWE?
Ikimonyo gisukura ihembe ryacyo
Udusimba two mu bwoko bw’inigwahabiri tugomba guhora dufite isuku, kuko bidufasha kuguruka, kurira ku bintu no guhumurirwa. Urugero, iyo amahembe y’ikimonyo yanduye birakigora kumenya iyo kerekeza, gushyikirana n’ibindi bimonyo no kumva impumuro zitandukanye. Ni yo mpamvu umuhanga mu bumenyi bw’inyamaswa witwa Alexander Hackmann yavuze ati: “Ntushobora kubona agasimba ko mu bwoko bw’inigwahabiri kagira umwanda. Iyo hagize ikitwanduza duhita twisukura.”
Suzuma ibi bikurikira: Hackmann na bagenzi be, bize uko ikimonyo (cyo mu bwoko bwitwa Camponotus rufifemur) gisukura amahembe yacyo. Babonye ko icyo kimonyo gihina ukuguru, hanyuma kikanyuza ihembe ryacyo aho guhiniye maze imyanda yose iririho ikavaho. Ukuguru kw’icyo kimonyo kuriho ubwoya butanganya ubunini. Ubwoya bunini bukuraho imyanda ifite umubyimba munini, na ho ubwoya buto buba bumeze nk’utwinyo duto tw’igisokozo, bugakuraho imyanda ifite umubyimba muto. Hanyuma ubundi bwoya buto cyane bukuraho indi myanda iba isigaye kuri rya hembe, ifite umubyimba muto cyane ungana na kimwe cya mirongo inani (1/80) cy’umubyimba w’agasatsi kamwe.
Reba videwo y’ukuntu icyo kimonyo gisukura ihembe ryacyo
Hackmann na bagenzi be, babona ko ubwo buryo icyo kimonyo gikoresha gisukura ihembe ryacyo bushobora kwifashishwa mu bijyanye n’imashini. Urugero, ubwo buryo bushobora gukoreshwa mu gihe hakorwa utwuma duto cyane two mu bikoresho bya eregitoronike, kuko iyo tugiyeho umwanda, n’iyo waba ari muke, byangiza ibyo bikoresho.
Ubitekerezaho iki: Ese ikimonyo gisukura amahembe yacyo cyabayeyo biturutse ku bwihindurize cyangwa cyararemwe?