ESE BYARAREMWE?
Ururenda rw’igifwera
Abaganga bamaze igihe kirekire babona ko gukoresha kore mu gihe babaga abarwayi ari byo bituma igikomere gikira vuba. Icyakora kore nyinshi ziriho muri iki gihe, si byiza kuzikoresha imbere mu mubiri. Zishobora kwanduza umubiri. Iyo zumye zirakomera cyane kandi ntizifata ahantu hatose. Abahanga bakoze ubushakashatsi ku rurenda rw’igifwera a maze bamenya uko bakemura ibyo bibazo.
Suzuma ibi bikurikira: Iyo igifwera kikanze, kivubura ururenda rutuma kimatira ku kibabi gitose. Urwo rurenda rurakirinda kandi ntirukibuza kugenda.
Abashakashatsi babonye ko urwo rurenda rushobora kuvamo kore karemano. Urugero, iyo igifwera kinyuze ku kintu, ururenda rwacyo rumatira kuri icyo kintu kandi rugakweduka. Abo bashakashatsi bagerageje gukora kore bigana ururenda rw’igifwera, bakora kore ikomeye cyane kurusha izari zisanzwe zikoreshwa mu buvuzi kandi ishobora no gufata ku mubiri. Bavuga ko ishobora gufata ku mubiri nk’uko imikaya ifata ku magufwa.
Abahanga bemera ko abaganga bose bakwifashisha iyo kore, aho gukoresha indodo n’ibyuma basanzwe bakoresha bateranya aho babaze. Bashobora kuzajya bayikoresha basana ingingo cyangwa bashyira utwuma mu mubiri. Igerageza ryakorewe ku ngurube no ku mbeba ryagaragaje ko iyo kore ikora neza. Urugero bayikoresheje bafunga umwenge wari ku mutima w’ingurube kandi bayikoresha bafunga imyenge yari ku mwijima w’imbeba.
Inshuro nyinshi abahanga bakemura neza ibibazo bahura na byo iyo bize neza ibidukikije. Donald Ingber, akaba ari umuyobozi w’ikigo cyakoze iyo kore yaravuze ati: “Icya ngombwa ni ukumenya aho ugomba gushakira ibisubizo, kandi ukamenya gutahura icyagufasha.”
Ubitekerezaho iki? Ese kore iba mu rurenda rw’igifwera yabayeho biturutse ku bwihindurize, cyangwa yararemwe?
a Abahanga bakita Arion subfuscus.