Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ese amategeko ababyeyi bagushyiriraho agufitiye akamaro?

Ese amategeko ababyeyi bagushyiriraho agufitiye akamaro?

 Ese hari itegeko ababyeyi bagushyiriyeho ubona rikugora? Iyi ngingo hamwe n’umwitozo biri kumwe bizagufasha kubiganiraho n’ababyeyi bawe.

 Kubona amategeko mu buryo bukwiriye

 Ikinyoma: Nuva iwanyu nta wuzongera kugutegeka.

 Ukuri: Amategeko nta ho wayahungira. Byanze bikunze hari amategeko uba ugomba kubahiriza, yaba ay’umukoresha wawe, aya nyir’inzu ukodesha cyangwa aya leta. Danielle ufite imyaka 19 yaravuze ati “ntekereza ko abakiri bato banga kubahiriza amategeko iwabo babashyiriraho, iyo bageze igihe cyo kwibana bibagora.”

 Icyo Bibiliya ibivugaho: Jya ‘ugandukira ubutegetsi n’abatware’ (Tito 3:1). Kumvira amategeko ababyeyi bagushyiriraho, bigufasha kumenya uko uzitwara mu mimerere itandukanye, igihe uzaba umaze kuba mukuru.

 Icyo wakora: Jya ubona ko amategeko afite akamaro. Umusore witwa Jeremy yaravuze ati “amategeko ababyeyi banjye banshyiriyeho yamfashije guhitamo incuti no gukoresha neza igihe cyanjye. Nanone ayo mategeko yatumye ntamara umwanya munini ndeba televiziyo cyangwa nkina imikino yo kuri orudinateri, ahubwo atuma nkora ibindi bintu bifite akamaro, n’ubu ncyishimira gukora.”

 Icyo wakora

 Wakora iki niba wumva itegeko runaka ridashyize mu gaciro? Urugero, umukobwa witwa Tamara yaravuze ati “ababyeyi banjye banyemereye gutemberera mu kindi gihugu, ariko kuva aho ngarukiye, ntibemera ko nitwara ngo njye mu mugi duturanye, ahantu nakoresha iminota 20 gusa.”

 Ese uramutse uri mu mimerere nk’iyo, ntiwabiganiraho n’ababyeyi bawe? Yego rwose. Icy’ingenzi ni ukumenya igihe n’uko wabiganiraho na bo.

 Igihe. Umukobwa witwa Amanda yaravuze ati “iyo umaze igihe wumvira ababyeyi bawe ku buryo basigaye bakugirira icyizere, ni bwo uba ushobora kubasaba kugira icyo bahindura ku itegeko runaka.”

 Daria yasanze ibyo ari ukuri. Yaravuze ati “mama amaze kubona ko nakomezaga kubahiriza amategeko yanshyiriyeho, ni bwo yemeye kugira icyo ayahinduraho.” Ibyo ukora ni byo bituma abantu bakugirira icyizere.

Kubaho udakurikiza amategeko y’ababyeyi ni nko kugerageza kugwa ku kibuga cy’indege kidafite amategeko agenga uko indege zigwa n’uko zihaguruka

 Icyo Bibiliya ibivugaho: “Jya ukomeza itegeko rya so kandi ntukareke icyo nyoko agutegeka” (Imigani 6:20). Nukurikiza iyi nama, ababyeyi bawe bazarushaho kukugirira icyizere kandi ubone aho uhera ubagezaho icyifuzo ufite.

 Uko mwabiganiraho. Umusore witwa Steven yaravuze ati “aho kugira ngo utongane n’ababyeyi bawe cyangwa ngo utere hejuru, byaba byiza uvuze utuje kandi ugaragaza ko ububaha.”

 Daria twigeze kuvuga nawe yemeranya na we. Yagize ati “iyo najyaga impaka na mama, nta cyo byahinduragaho. Ahubwo rimwe na rimwe yarushagaho gukaza amategeko.”

 Icyo Bibiliya ibivugaho: “Umupfapfa aratomboka agasuka ibiri mu mutima we byose, ariko umunyabwenge akomeza gutuza” (Imigani 29:11). Kumenya kwifata bizakugirira akamaro, haba mu rugo, ku ishuri, ku kazi n’ahandi.

 Icyo wakora: Jya utekereza mbere yo kuvuga. Ushobora gutomboka rimwe bigatuma ababyeyi bagutakariza icyizere bari bagufitiye. Ni yo mpamvu Bibiliya igira iti “utinda kurakara aba afite ubushishozi bwinshi.”​—Imigani 14:29.

 Inama: Koresha umwitozo uri kumwe n’iyi ngingo kugira ngo utekereze ku mategeko ababyeyi bagushyiriyeho, nibiba ngombwa muganire kuri iyi ngingo.