IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Kurambagiza—Igice cya 3: Ese duhagarike ubucuti twari dufitanye?
Mumaze igihe murambagizanya, ariko mutangiye gushidikanya. Mushobora kwibaza muti: “Ese dukomeze ubucuti dufitanye cyangwa tubuhagarike?” Iyi ngingo yagenewe kugufasha gufata umwanzuro.
Ibiri muri iyi ngingo
Guhangana no gushidikanya
Nyuma yo gukundana igihe runaka, umusore n’umukobwa bashobora kubona ko badakwiranye nk’uko babitekerezaga. Urugero:
Umwe yishimira gutemberera ku mucanga; undi agakunda kuzamuka imisozi.
Umwe ni umuntu ukunda kwivugira; undi ni umuntu utuje.
Umwe akunda kubeshya; undi ni inyangamugayo.
Izi ngero ziratandukanye. Urwa mbere rugaragaza abantu bakunda ibintu bitandukanye; urwa kabiri rukagaragaza abantu bafite imico itandukanye naho urwa gatatu rukagaragaza abantu batagendera ku mahame amwe.
Bitekerezeho: Muri ibyo bintu bitatu ni ikihe utekereza ko gishobora kukugora kwihanganira igihe waba ushakanye n’umuntu umeze atyo? Ese hari icyo mwembi mushobora guhindura?
Umugabo n’umugore bashobora kuba bafite imico itandukanye, kandi bakunda ibintu bitandukanye ariko bakagira urugo rwiza. Icyakora kuba abantu bahuza ntibiba bisobanura ko bagomba kuba bameze kimwe. Hari igihe bisaba ko umugabo cyangwa umugore yitoza gukunda ibyo mugenzi we akunda cyangwa se akishimira imico ye. a
Ku rundi ruhande, ni iby’ingenzi ko wowe n’uwo murambagizanya mugendera ku mahame amwe, urugero nk’agenga iby’umuco, agena icyiza n’ikibi kandi mukaba muri mu idini rimwe. Niba atari uko bimeze, byaba ari ikimenyetso cyerekana ko mukwiriye guhagarika ubucuti mufitanye.
Urugero, tekereza muramutse mudahuje idini. Hari igitabo cyavuze kiti: “Ubushakashatsi buri gihe bwerekana ko abashakanye badahuje imyizerere baba bafite amahirwe menshi yo gutandukana.”—Fighting for Your Marriage.
Ihame rya Bibiliya: “Ntimukifatanye n’abatizera kuko nta ho muhuriye.”—2 Abakorinto 6:14.
Gufata umwanzuro
Bibiliya ivuga ko abashakanye “bazagira imibabaro mu mubiri wabo” (1 Abakorinto 7:28). Ubwo rero ntibikagutangaze nimuhura n’imihangayiko mukiri kurambagizanya.
Kutumvikana ku bintu byoroheje ntibiba bisobanura ko ubucuti bwanyu bukwiriye guhagarara. Ikibazo ni iki: “Ese mushobora gukemura ibyo mutumvikanaho mu mahoro?” Nimukemura ibibazo mu mahoro bizabafasha no mu gihe muzaba mwamaze gushakana.
Ihame rya Bibiliya: “Mugirirane neza, mugirirane impuhwe, kandi mube mwiteguye kubabarirana.”—Abefeso 4:32.
Ku rundi ruhande, kutumvikana kenshi cyangwa bikomeye bishobora kwerekana ko mwembi mudakwiranye. Niba ari uko bimeze, byaba byiza mugize icyo mukora mbere y’uko mushakana.
Umwanzuro: Niba hari ibintu bikomeye ushidikanya ku muntu mukundana cyangwa ukumva utiteguye gushaka, ntukabyirengagize.
Ihame rya Bibiliya: “Umunyamakenga iyo abonye ibintu biteje akaga arihisha, ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda, agahura n’ibibazo.”— Imigani 22:3.
Niba uhisemo guhagarika ubucuti mufitanye
Gutandukana bishobora gutera agahinda kenshi. Ariko niba muhora mugirana ibibazo bikomeye, byaba byiza muhagaritse ubucuti mufitanye.
Uko wabigenza: Uretse izindi mpamvu zikomeye, si byiza kuvugana ibyo gutandukana mukoresheje mesaje cyangwa imeri. Ahubwo mushobora guhitamo igihe gikwiriye n’ahantu ho kuganirira kuri uwo mwanzuro utoroshye.
Ihame rya Bibiliya: “Mubwizanye ukuri.”—Zekariya 8:16.
Ese gutandukana n’umuntu bisobanura ko udashobotse? Oya rwose. Wibuke ko kurambagiza bigufasha gufata umwanzuro wo kumenya niba washakana n’umuntu cyangwa niba mwahagarika ubucuti mufitanye. Nubwo ubucuti bwanyu bwahagarara, bishobora kugira amasomo bigusigira.
Ibaze uti: “Ubucuti nagiranye n’uyu muntu bwanyigishije iki? Ese hari ibintu ngomba gukosora mbere y’uko nshaka? Nindamuka nongeye kurambagiza ni iki nzitondera?”
a Kugira ngo usobanukirwe neza uko ibyo bishobora kugira ingaruka ku mugabo n’umugore, soma ingingo ziri ku rubuga rwacu, ahanditse ngo: “Inama zigenewe umuryango.” Hariho ingingo ivuga ngo: “Mwakora iki mu gihe hari ibyo mutabona kimwe?” n’ivuga ngo: “Icyagufasha kwishimira imico ikubangamira y’uwo mwashakanye.”