Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nabyifatamo nte mu gihe ambenze?

Nabyifatamo nte mu gihe ambenze?

 Steven yagize ati: “Igihe nge n’umukobwa wari inshuti yange twahagarikaga ubucuti, numvaga merewe nabi cyane. Ntekereza ko ari cyo gihe kibi nagize mu buzima bwange”

 Ese ibintu nk’ibyo byakubayeho? Niba byarakubayeho, iyi ngingo ishobora kugufasha.

 Uko wiyumva

 Iyo ubucuti buhagaze mwembi birabababaza.

  •  Iyo ubenze umuntu ushobora kumva umeze nka Jasmine wavuze ati: “Kubabaza umuntu nari nsanzwe nitaho, byambereye umutwaro ukomeye ku buryo ntifuza ko byakongera kumbaho.”

  •  Iyo ubenzwe ni bwo usobanukirwa impamvu hari ababigereranya n’urupfu. Hari umukobwa ukiri muto witwa Janet wavuze ati: “Sinabyumvaga. Nagize agahinda kenshi kandi ndiheba. Natangiye kwakira ibyambayeho hashize umwaka.

 Icyo wazirikana: Iyo ubucuti bw’abantu buhagaze, bishobora kubatera agahinda, bakumva bihebye. Hari umwanditsi wa Bibiliya wagize ati: “umutima wihebye wumisha amagufwa.”​—Imigani 17:22.

 Icyo wakora

  •  Ganira n’umuntu mukuru wizeye. Bibiliya igira iti: “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba” (Imigani 17:17). Kubwira umubyeyi wawe cyangwa undi muntu mukuru ibikuri ku mutima, bishobora kugufasha kubona ibintu mu buryo bukwiriye.

     “Namaze igihe nigunze kandi numvaga ntashaka kugira uwo mvugisha. Ariko inshuti zishobora kugufasha kuva muri iyo mimerere. Igihe natangiraga kubwira inshuti zange uko niyumva, numvise nduhutse.”​—Janet.

  •  Vana isomo ku byabayeho. Hari undi mugani wo muri Bibiliya ugira uti: “Ronka ubwenge uronke n’ubushobozi bwo gusobanukirwa” (Imigani 4:5). Ushobora gukura isomo ku byakubayeho, ukamenya uko wakwitwara mu gihe utengushywe.

     “Nyuma yo kubengwa hari inshuti yange yambajije iti: ‘Ni iki wigiye ku bucuti wari ufitanye na we, kandi se ibyakubayeho bizagufasha bite mu gihe kiri imbere?”​—Steven

  •  Isengesho. Bibiliya igira iti: “Ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira.” Isengesho rishobora kugufasha guhangana n’imihangayiko yawe kandi ukongera kurangwa n’ikizere.

     Senga Yehova ubudacogora kuko yiyumvisha akababaro kawe kandi akaba azi neza ibibazo uhanganye nabyo.”​—Marcia

  •  Fasha abandi. Bibiliya igira iti: ‘ntimukite ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi’ (Abafilipi 2:4). Uko wihatira gufasha abandi ni na ko urushaho kurangwa n’ikizere.

     Iyo ubenzwe wumva bikurangiriyeho kandi birababaza kurusha ububabare busanzwe. Ntibyari byoroshye. Gukira byansabye igihe.”​—Evelyn