Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki ngo ntagirana ibibazo na mwarimu?

Nakora iki ngo ntagirana ibibazo na mwarimu?

 Umwarimu ugoye

 Burya buri munyeshuri, agira umwarimu atiyumvamo; wa wundi usa n’aho amurenganya cyangwa usaba abanyeshuri ibirenze ubushobozi bwabo.

  •   Luis ufite imyaka 21, yaravuze ati: “Mwarimu wacu yakundaga kuvuga amagambo mabi kandi agasuzugura abanyeshuri. Ubanza yaribwiraga ko iyo myifatire itari gutuma yirukanwa, kubera ko yari hafi kujya muri pansiyo.”

  •   Melanie ufite imyaka 25, yibuka ko mwarimu wabo atamufataga nk’abandi banyeshuri. Yaravuze ati: “Yitwazaga ko nari ndi mu idini ritandukanye n’iry’abandi. Yavugaga ko nzabimenyera.”

 Iyo ufite umwarimu ugoye cyangwa ukanira cyane, hari ibintu wakora kugira ngo utabihirwa n’ishuri. Gerageza gukora ibi:

 Inama zagufasha

  •   Gufata umwarimu wese uko ari. Ibyo umwarimu umwe aba yiteze ku banyeshuri biba bitandukanye n’iby’undi. Jya ugerageza kwiyumvisha ibyo mwarimu akwitezeho, maze nawe ukore uko ushoboye ngo ubigereho.

     Inama yo muri Bibiliya: “Umunyabwenge atega amatwi akarushaho kumenya.”—Imigani 1:5.

     “Nasanze ngomba kugendera ku mahitamo ya mwarimu, noneho ibyo adusabye nkabikora nk’uko abyifuza. Ibyo byandinze kugirana ibibazo na we.”—Christopher.

  •   Kubaha. Jya ugerageza kuvugana n’abarimu ububashye. Ntukigere usebya abarimu bawe nubwo waba wumva ko bikwiriye. Jya wibuka ko bagufata nk’umunyeshuri; si bagenzi bawe.

     Inama yo muri Bibiliya: “Amagambo yanyu ajye ahora arangwa n’ineza, asize umunyu, kugira ngo mumenye uko mwasubiza umuntu wese.”—Abakolosayi 4:6.

     “Ubusanzwe abanyeshuri ntibubaha abarimu nk’uko bikwiye; ubwo rero iyo ukoze uko ushoboye ukagaragaza ko ububashye, bashobora guhindura uko bagufata.”—Ciara.

  •   Kwishyira mu mwanya wabo. Abarimu na bo ni abantu. Bahura n’ibibazo kandi bagahangayika nk’abandi bose. Ubwo rero ntukihutire kuvuga ngo: “Mwarimu arakanira cyane” cyangwa ngo: “Mwarimu aranyanga.”

     Inama yo muri Bibiliya: “Twese ducumura kenshi.”—Yakobo 3:2.

     “Abarimu bagira akazi katoroshye. Nge sinzi niba nashobora gushyira abanyeshuri kuri gahunda ngo mbigishe. Mba numva naborohereza aho kubongerera ibibazo.”—Alexis.

  •    Biganireho n’ababyeyi bawe. Ababyeyi bawe ni bo bantu ba mbere bagushyigikiye. Baba bifuza ko utsinda, kandi inama bakugira zishobora gutuma utagirana ibibazo n’umwarimu ugoye.

     Inama yo muri Bibiliya: “Iyo hatabayeho kujya inama imigambi iburizwamo.”—Imigani 15:22.

     “Ababyeyi baba bazi uburyo bwo gukemura ibibazo kukurusha. Ubwo rero jya utega amatwi inama bakugira kuko zishobora kugufasha.”—Olivia.

 Uko wavugana na mwarimu

 Bishobora kuba ngombwa ko wumva ushaka kuvugana na mwarimu ku kibazo mufitanye. Niba utinya ko mushobora gutongana, humura intego yawe si ukumwemeza amakosa. Mushobora kuganira mu buryo busanzwe, ibibazo bigakemuka.

 Inama yo muri Bibiliya: “Dukurikire ibintu bihesha amahoro.”—Abaroma 14:19.

 “Niba utekereza ko mwarimu akwanga, mubaze niba hari icyo wamukoreye kikamubabaza. Igisubizo azaguha, kizatuma umenya icyo wakora ngo wikosore.”—Juliana.

 “Bishobora kuba byiza ubwiye mwarimu ikibazo cyawe utuje, muri mwenyine, haba mbere cyangwa nyuma y’amasomo. Ashobora kugutega amatwi, kandi agashimishwa n’uburyo wahisemo gukemura icyo kibazo.”—Benjamin.

 INKURU YABAYEHO

 “Nagiraga amanota make mu ishuri, kandi mwarimu na we nta cyo yamfashaga. Nageze aho nshaka kureka ishuri kuko yatumaga kwiga bimbihira.

 “Negereye undi mwarimu ngo angire inama. Yarambwiye ati: ‘Ushobora kuba utamuzi kandi na we akaba atakuzi neza. Uzamubwire ikibazo ufite. Ushobora no kuzaba ufunguriye inzira abandi banyeshuri bamutinya.’

 “Icyo kintu yambwiye numvaga gikomeye ku buryo ntagikora! Ariko nakomeje gutekereza ku byo yambwiye, nsanga ari ukuri. Nabonye ko niba nifuza ko ibintu bihinduka, ngomba kugira icyo nkora.

 “Ku munsi wakurikiyeho, nagiye kureba wa mwarimu, mubwira mwubashye ko nkunda isomo rye kandi ko nifuza kuritsinda. Namubwiye ko ngerageza bikanga, kandi ko ntazi icyo nakora. Yangiriye inama kandi yemera ko azajya amfasha nyuma y’amasomo cyangwa akoresheje imeri.

 “Byarantunguye! Icyo kiganiro twagiranye cyatumye ntakomeza kumutinya, kandi nongera gukunda ishuri.”—Maria.

 Inama: Niba ufitanye ibibazo na mwarimu, jya ubona ko ari uburyo bwo kwitoza uko uzajya ukemura ibibazo umaze gukura. Katie ufite imyaka 22, yaravuze ati: “N’igihe uzaba urangije kwiga, ushobora kujya mu kazi ukahasanga abakoresha bagoye. Ubwo rero niwitoza gukemura neza ibibazo ugirana na mwarimu, bizagufasha gukemura n’ibindi bibazo ushobora kugirana n’abandi bantu umaze gukura.”