Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ese ushoboye guhangana n’ibibazo?

Ese ushoboye guhangana n’ibibazo?

 Uhangana n’ibibazo ute? Ese wigeze uhangana na kimwe muri ibi bikurikira?

  •   Gupfusha

  •   Indwara idakira

  •   Ibiza

 Abashakashatsi bagaragaje ko umuntu aba akeneye kwihangana no mu tuntu dutoduto. Nanone imihangayiko ya buri munsi ntiba itworoheye. Iyo ni yo mpamvu umuntu aba agomba kwitoza guhangana n’ibibazo, uko byaza bimeze kose.

 Ni iki kigaragaza ko ushoboye guhangana n’ibibazo?

 Umuntu ushoboye guhangana n’ibibazo, ni wa wundi ushobora kubyikuramo neza n’iyo byaba bikomeye bite. Ibyo ntibishatse kuvuga ko uwo muntu adahura n’ibibazo. Ubwo rero iyo uhuye na byo, aho kugira ngo biguhahamure, wagombye kubyihanganira, kuko bituma ukomera kurushaho.

Nk’uko iyo umuyaga ukaze uhushye ibiti byigonda, nyuma bikongera guhagarara, na we ushobora guhangana n’ibibazo ukabivamo wemye

 Kuki dukeneye kwihanganira ibibazo?

  •   Ibibazo nta ho twabihungira. Bibiliya ivuga ko ‘abazi kwiruka atari bo batsinda isiganwa, n’abafite ubumenyi si bo bemerwa, kuko ibihe n’ibigwirira abantu bibageraho bose’ (Umubwiriza 9:11). Ibyo bitwigisha iki? Abantu beza na bo bashobora guhura n’ibibazo, nubwo nta ruhare baba babigizemo.

  •   Kwihangana birakurinda. Hari umujyanama mu kigo k’ishuri wavuze ati: “Nsigaye nakira abanyeshuri benshi bafite ibibazo by’ihungabana, kandi usanga akenshi babiterwa n’uko bagize amanota mabi, cyangwa se bigaterwa n’uko bagenzi babo babatutse bakoresheje imbuga nkoranyambaga.” Yongeyeho ati: “Nubwo biba atari ibibazo navuga ko bikomeye, usanga byabahungabanyije, kuko ubushobozi bwabo bwo kwihanganira ibyababayeho buba ari buke.” a

  •   Kwihangana bizagufasha ubu n’igihe uzaba umaze kuba mukuru. Dogiteri Richard Lerner yaranditse ati: “Kugira ngo umuntu agire icyo ageraho, akenshi biterwa n’uko yirengagiza ibimuca intege, akishyiriraho intego cyangwa agashaka uko yagera ku ntego yishyiriyeho.” b

 Wakwitoza ute guhangana n’ibibazo?

  •   Jya ubona ibibazo mu buryo bushyize mu gaciro. Menya gutandukanya ibibazo bikomeye n’ibidakomeye. Bibiliya igira iti: “Umupfapfa ahita agaragaza uburakari bwe, ariko umunyamakenga yirengagiza igitutsi” (Imigani 12:16). Ntugahangayikishwe n’ikibazo cyose uhuye na cyo.

     “Abanyeshuri twigana usanga bijujutira akantu kose kababayeho. Ubwo rero iyo ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga bagize icyo banenga, n’iyo kaba ari akantu gato, usanga kubyihanganira birushaho kubagora.”—Joanne.

  •   Jya wigira ku bandi. Hari umugani wo muri Bibiliya ugira uti: “Nk’uko icyuma gityaza ikindi, ni ko n’umuntu atyaza mugenzi we” (Imigani 27:17). Ushobora kuvana amasomo y’ingenzi ku bantu bahanganye n’ibibazo bikomeye kandi bakabitsinda.

     “Nuganira n’abandi, uzabona ko na bo bagiye bahura n’ingorane nyinshi, ariko ubu bakaba barazitsinze. Nimuganira, uzamenya ibyo bakoze n’ibyo birinze, kugira ngo bahangane n’imimerere igoye banyuzemo.”—Julia.

  •   Jya wihangana. Bibiliya igira iti: “Nubwo umukiranutsi yagwa karindwi, azongera ahaguruke nta kabuza” (Imigani 24:16). Si ko buri gihe ibintu bizajya bigenda nk’uko ubyifuza; ubwo rero ntuzatungurwe n’uko utaramutse neza. Ik’ingenzi ni uko ‘wongera ugahaguruka.’

     “Iyo ibyari biguhangayikishije birangiye, ibikomere byabyo na byo birakira. Ariko bifata igihe. Nabonye ko uko igihe kigenda gihita, ibikomere na byo bigenda bikira buhorobuhoro.”—Andrea.

  •   Jya ushimira. Bibiliya igira iti: “Mujye muba abantu bashimira” (Abakolosayi 3:15). Mu bibazo byose wahura na byo, haba hari ibintu wakwishimira. Gerageza gutekereza ku bintu nibura bitatu bituma wishimira ubuzima.

     “Niba uhanganye n’ibibazo bikomeye, ushobora guhita wibaza uti: ‘kuki ibi bimbayeho?’ Iyo ufite ibibazo, guhangayikishwa cyane na byo nta cyo byakumarira. Ahubwo jya wibanda ku byiza ufite, cyangwa ibyo ushobora kugira icyo ukoraho.”—Samantha.

  •   Jya unyurwa. Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Nitoje kunyurwa mu mimerere yose naba ndimo” (Abafilipi 4:11). Ingorane Pawulo yahuye na zo zari zirenze ubushobozi bwe. Yashoboraga kwemera ko zimutsinda cyangwa akazihanganira. Yari yariyemeje gukomeza kunyurwa.

     “Nasobanukiwe ko ukuntu nitwara iyo ngihura n’ingorane, atari ko buri gihe biba ari byiza. Ubwo rero, niyemeje kwitoza kurangwa n’ikizere mu bibazo mpura na byo byose. Kandi ibyo biramfasha ge na bagenzi bange.”—Matthew.

  •   Jya usenga. Bibiliya igira iti: “Ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira. Ntazigera yemera ko umukiranutsi anyeganyezwa” (Zaburi 55:22). Gusenga si uburyo bwo gutuma wumva umerewe neza gusa, ahubwo ni uburyo bwo gushyikirana na Yehova Imana, Umuremyi wacu ‘utwitaho.’—1 Petero 5:7.

     “Si ngombwa ko mpangana n’ibibazo genyine. Iyo nsenze Yehova nkamubwira ibindi ku mutima byose kandi nkamushimira imigisha ampa, bituma numva nsa nutuye umutwaro nari nikoreye, ahubwo ngakomeza kwibanda ku migisha mfite. Rwose isengesho ni iry’ingenzi!”—Carlos.

a Byavuye mu gitabo Disconnected, cyanditswe na Thomas Kersting.

b Byavuye mu gitabo The Good Teen—Rescuing Adolescence From the Myths of the Storm and Stress Years.