Icyo Bibiliya ibivugaho
Ese kurata ibyo utunze birakwiriye?
“Iyo umuntu wisuzugura yambaye ikoboyi nziza cyane cyangwa undi mwenda ugezweho, bishobora gutuma yitera ijeke, maze akavuga ati ‘mwabonye ko ntakiri wa wundi muzi? Utabyemera narebe uko nambaye!’”—Chaytor D. Mason, umuhanga mu by’imitekerereze n’imyitwarire y’abantu.
HARI abantu barata ibyo bambaye cyangwa ibindi bintu by’akataraboneka batunze kugira ngo abandi babemere. Urugero, hari ikinyamakuru cyo muri Amerika cyavuze ko mu gihugu kimwe cyo muri Aziya “abantu bakize vuba bakunda gutunga ibintu by’iraha, urugero nk’amasakoshi yo mu Bufaransa, imodoka zo mu Butaliyani n’ibindi, kugira ngo berekane ko [ari abakire].”—The Washington Post.
Birumvikana ko kwishimira ibyo waruhiye nta kibi kirimo. Bibiliya igira iti “umuntu wese akwiriye kurya no kunywa kandi akabonera ibyiza mu mirimo yose akorana umwete. Ibyo ni impano y’Imana” (Umubwiriza 3:13). Ariko se kurata ibyo dutunze birakwiriye? Bibiliya ibivugaho iki?
“Umukire agira incuti nyinshi”
None se iyo abakire cyangwa abandi bantu bibwira ko ari abakire barata ibyo batunze, ni izihe ncuti bagira? Bibiliya itanga inama ihuje n’ubwenge ku birebana na kamere muntu, igira iti “umukene arangwa ndetse n’abaturanyi be bakamubonerana, ariko umukire agira incuti nyinshi.”—Imigani 14:20, Bibiliya Yera.
Icyo uwo murongo ushaka kuvuga kirumvikana. Izo ‘ncuti nyinshi,’ ntiziba zikunda uwo mukire, ahubwo ziba zikunda ibyo atunze. Urukundo abo bantu bamukunda ndetse n’amagambo yo kumushimagiza bamubwira, biba birangwa n’ubwikunde. Bibiliya ivuga ko abavuga ayo magambo baba ‘bashaka indamu,’ cyangwa baba babitewe n’umururumba.—1 Abatesalonike 2:5.
Ibaze uti “nifuza kugira incuti zimeze zite? Ese nifuza incuti zikunda ibyo ntunze cyangwa nifuza incuti nyancuti zinkunda uko ndi?” Bibiliya igaragaza ko imyitwarire yacu igira uruhare ku ncuti tugira.
“Ubwenge bufitwe n’abiyoroshya”
Ikindi kibazo gifitanye isano no kurata ibyo umuntu atunze, kigaragazwa neza muri Bibiliya mu nkuru ivuga iby’Umwami Hezekiya wo muri Yerusalemu ya kera. Umunsi umwe, Hezekiya yeretse abatware bari baturutse i Babuloni ‘ubutunzi bwe bwose.’ Uko bigaragara, ubutunzi yari afite bwatangaje abo bashyitsi. Icyakora bushobora kuba bwaranatumye bagira umururumba. Bamaze kuva aho, Yesaya umuhanuzi w’Imana yabwiye Hezekiya abigiranye ubutwari ko ibyo yari atunze byose byari ‘kuzajyanwa i Babuloni,’ kandi ko ‘nta kintu na kimwe [cyari] kuzasigara.’ Ibyo Yesaya yavuze byarasohoye. Imyaka runaka nyuma yaho, Abanyababuloni baragarutse batwara ibyo umuryango wa Hezekiya wari utunze byose.—2 Abami 20:12-17; 24:12, 13.
Muri iki gihe na bwo, kurata ibyo utunze bishobora gutuma ubitakaza byose cyangwa ugatakaza bimwe muri byo. Hari raporo yo muri Megizike yavuze ibirebana n’ubugizi bwa nabi Yeremiya 9:23). Mu Migani 11:2, hagira hati “ubwenge bufitwe n’abiyoroshya.”
n’umutekano, yagize iti “kurata ibyo utunze mu mugi wa Mexico ni ukwikururira abajura. Kwambara imirimbo cyangwa isaha bihenze no kugaragaza ko ufite amafaranga menshi, bituma abantu bakwibazaho byinshi bitari ngombwa.” Birakwiriye rero ko twumvira inama yo muri Bibiliya ivuga ko tutagomba “kwirata” ubutunzi bwacu (Jya wita ku mico myiza y’abandi
Umuntu wiyoroshya kandi wicisha bugufi, ntiyibonekeza. Ahubwo yishimira imico myiza y’abandi n’ibindi bamurusha. Mu Bafilipi 2:3 hagira hati “ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ubushyamirane cyangwa kwishyira imbere, ahubwo mujye mwiyoroshya mutekereze ko abandi babaruta.” Mu Bagalatiya 5:26, hagira hati “ntitukishyire imbere tuzana umwuka wo kurushanwa, tugirirana ishyari.”
Ese wifuza incuti zikunda ibyo utunze cyangwa wifuza incuti zigukunda uko uri?
Mu buryo nk’ubwo, abantu bafite ubwenge buva ku Mana bazi ko kwita ku bandi no kububaha ari byo bituma abantu bakundana by’ukuri, kandi ubucuti nk’ubwo burakomeza n’iyo umuntu akennye. Ndetse muri icyo gihe, ni bwo burushaho gukomera. Mu Migani 17:17, hagira hati “incuti nyakuri igukunda igihe cyose.” Ikirenze ibyo byose, umuntu w’umunyabwenge yihatira gushimisha Imana. Aba azi neza ko Imana itita ku isura, ahubwo ko yita ku ‘muntu uhishwe mu mutima,’ ari we muntu w’imbere (1 Petero 3:4). Ku bw’ibyo, yihatira kugira imico myiza ari yo Bibiliya yita “kamere nshya” (Abefeso 4:24). Imwe muri iyo mico iboneka muri Mika 6:8, hagira hati “icyo Yehova agusaba ni iki? Si ugukurikiza ubutabera, ugakunda kugwa neza kandi ukagendana n’Imana yawe wiyoroshya?”
Koko rero, abantu biga Bibiliya ntibatangazwa n’uko muri iyi si abantu batarangwa no kwicisha bugufi. Kubera iki? Bibiliya yavuze ko mu “minsi y’imperuka” abantu benshi bari kuzaba ari ‘abanyamururumba, biyemera, birarira kandi bibona’ (2 Timoteyo 3:1-5, GNT). Muri iyo si imeze ityo, abantu barata ibyo batunze, bumva nta cyo bitwaye. Icyakora uretse kuba Imana idutera inkunga yo kutamera nk’abo bantu, idusaba no ‘kubirinda.’