ISI N’ABAYITUYE
Twasuye Kamboje
IYO usuye uduce dutandukanye two muri Kamboje, uhasanga imidugudu igizwe n’amazu yubatse hejuru y’amazi, amasoko ahinda n’imihanda yuzuye amapikipiki atwaye ibintu bitandukanye, kuva ku nkoko zikiri nzima kugera kuri za firigo. Ngibyo bimwe mu biranga icyo gihugu.
Abaturage bo muri Kamboje barangwa n’ubwuzu n’urugwiro kandi bakunda gusabana. Ubusanzwe iyo umuntu ahuye n’undi amwita murumuna we cyangwa mukuru we, mushiki we cyangwa musaza we, nyirasenge, nyirarume, nyirakuru cyangwa sekuru, n’iyo bwaba ari ubwa mbere bahuye.
Ibyokurya by’ibanze byaho ni umuceri. Muri rusange, ifunguro ryaho riba rigizwe n’ubwoko butatu cyangwa bune bw’ibyokurya, akenshi biherekejwe n’isupu. Amafi ni yo akundwa cyane. Akenshi ayo mafunguro aba agizwe n’ibyokurya bitandukanye byaba ibisharira, ibiryohera cyangwa ibirimo umunyu.
Mu myaka igera hafi ku 2.000 ishize, ni bwo abacuruzi b’Abahindi na ba mukerarugendo bajyaga mu Bushinwa batangiye kugera ku nkombe z’igihugu cya Kamboje. Bazanaga hariri n’amabuye y’agaciro bakabigurana ibirungo, ibiti bihumura neza, amahembe y’inzovu na zahabu. Abaturage bo muri Kamboje baje gutora imico n’imigenzo y’Abahindi n’Abashinwa, bituma idini ry’Abahindu n’iry’Ababuda yiganza muri icyo gihugu. Muri iki gihe, abaturage b’icyo gihugu barenga 90 ku ijana ni Ababuda.
Abahamya ba Yehova bageza ku baturage ba Kamboje ubutumwa butanga ibyiringiro bwo muri Bibiliya. Bamaze gufasha abantu benshi bakoresheje igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, kikaba kiboneka mu ndimi zigera kuri 250, harimo n’igikamboji.
Igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova kiboneka mu gikamboji (cyagaragajwe hano).