Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Inyamaswa

Inyamaswa

Mu buryo runaka, inyamaswa zigira uruhare ku buzima bwa buri wese muri twe. Ese tuzabazwa uko tuzifata?

Abantu bagombye gufata inyamaswa bate?

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Hari abumva ko abantu bashobora gukoresha inyamaswa ibyo bashatse, abandi bakumva ko zagombye kwitabwaho nk’abantu.

  • Umwe mu bantu bakomeye baharanira uburenganzira bw’inyamaswa, yavuze ko zagombye guhabwa “uburenganzira bw’ibanze, aho gufatwa gusa nk’izigamije kwinjiriza abantu amafaranga cyangwa guteza imbere ubukungu.” Yunzemo ati “twagombye kureka gufata inyamaswa nk’umutungo wacu bwite.”

  • Umuherwe witwa Leona Helmsley yakoze ibyo abenshi babona ko ari ugukabya, igihe yazigamiraga imbwa ye miriyoni 12 z’amadolari y’amanyamerika [arenga miriyari 8 z’amanyarwanda], kandi akavuga ko nipfa bazayihamba iruhande rwe.

Bitekerezeho: Wumva inyamaswa zagombye gufatwa zite?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Yehova Imana, we waremye ibinyabuzima yabwiye abantu ati ‘mutegeke amafi yo mu nyanja n’ibiguruka byo mu kirere n’ibyaremwe byose bifite ubuzima byigenza ku isi’ (Intangiriro 1:28). Ku bw’ibyo, bihuje n’ubwenge kumva ko Imana ibona ko abantu baruta inyamaswa.

Uwo mwanzuro ushyigikirwa n’amagambo y’ingenzi abanziriza ayo tumaze kuvuga. Ayo magambo aboneka muri Bibiliya, aho igira iti “Imana irema umuntu mu ishusho yayo, imurema afite ishusho y’Imana; umugabo n’umugore ni uko yabaremye.”Intangiriro 1:27.

Twebwe abantu ni twe twenyine dushobora kugaragaza imico y’Imana, urugero nk’ubwenge, ubutabera n’urukundo, kuko twaremwe “mu ishusho y’Imana.” Nanone twaremanywe ubushobozi bwo gukurikiza amahame mbwirizamuco n’ayo mu buryo bw’umwuka. Inyamaswa ntizifite ubwo bushobozi kuko zitaremwe “mu ishusho y’Imana.” Abantu bazirusha agaciro kandi ntizagombye gufatwa nka bo.

Ese ibyo bivuga ko abantu bafite uburenganzira bwo guhohotera inyamaswa? Oya.

“Ujye ukora imirimo yawe mu minsi itandatu. Ariko ku munsi wa karindwi ujye uruhuka, kugira ngo ikimasa cyawe n’indogobe yawe na byo biruhuke.”Kuva 23:12.

Ese kwica inyamaswa ni bibi?

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Hari abahigi n’abarobyi bica inyamaswa mu rwego rwa siporo, bakazirukankana bagamije kwishimisha, cyangwa bahiga ubutwari. Abandi bashobora kugira imitekerereze nk’iy’umwanditsi w’Umurusiya witwa Leo Tolstoy, wavuze ko kwica inyamaswa no kuzirya ari “ukurenga ku mahame mbwirizamuco.”

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Imana yemerera abantu kwica inyamaswa mu rwego rwo gushaka imyambaro cyangwa kwirinda akaga (Kuva 21:28; Mariko 1:6). Nanone Bibiliya ivuga ko abantu bashobora kwica inyamaswa kugira ngo bazirye. Mu Ntangiriro 9:3 hagira hati “ibiremwa byose bifite ubuzima bigenda ku butaka bizaba ibyokurya byanyu.” Yesu ubwe yafashije abigishwa be kuroba amafi, nyuma yaho barayarya.Yohana 21:4-13.

Ariko kandi Bibiliya, ivuga ko Imana ‘yanga umuntu wese ukunda urugomo’ (Zaburi 11:5). Birakwiriye rero kumva ko Imana itifuza ko tugirira nabi inyamaswa cyangwa ngo tuzice mu rwego rwo kwishimisha cyangwa gukora siporo.

Bibiliya igaragaza ko Imana iha agaciro gakomeye ubuzima bw’inyamaswa.

  • Bibiliya igira iti “Imana irema inyamaswa zo mu gasozi nk’uko amoko yazo ari n’amatungo nk’uko amoko yayo ari, n’inyamaswa zose zigenda ku butaka nk’uko amoko yazo ari. Imana ibona ko ari byiza.”Intangiriro 1:25.

  • Bibiliya ivuga ko Yehova ‘aha inyamaswa ibyokurya’ (Zaburi 147:9). Imana yaremye ibidukikije kugira ngo ifashe inyamaswa kubona aho kuba n’ibyokurya bikwiriye.

  • Umwami Dawidi yasenze agira ati “Yehova, ukiza abantu n’inyamaswa” (Zaburi 36:6). Urugero, mu gihe cy’umwuzure Yehova yarokoye abantu umunani n’amoko yose y’inyamaswa mbere y’uko arimbura abantu babi.Intangiriro 6:19.

Biragaragara ko Yehova akunda inyamaswa kuko yaziremye. Nanone aba yiteze ko abantu baziha agaciro zikwiriye.

“Umukiranutsi yita ku buzima bw’amatungo ye.”Imigani 12:10.