Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Urugingo rumurika rw’agasimba ko muri Hawayi

Urugingo rumurika rw’agasimba ko muri Hawayi

MU BIRWA bya Hawayi hari agasimba ko mu mazi gahiga nijoro, gakora urumuri rwihariye. Iyo urwo rumuri ruhuye n’urw’ukwezi hamwe n’urw’inyenyeri, birivanga bikagafasha kutagaragara. Ibanga ry’ako gasimba riri mu mikoranire iba hagati yako na bagiteri zitanga urwo rumuri. Iyo mikoranire ifite ibindi bintu byihariye bishobora kugirira akamaro ubuzima bwacu.

Suzuma ibi bikurikira: Ako gasimba kaba mu mazi y’urubogobogo yo ku nkombe z’inyanja mu birwa bya Hawayi. Ubusanzwe, urumuri ruturuka ku kwezi n’uruturuka ku nyenyeri rwagombye kugaragaza igicucu cyako, bityo ibisimba byo mu mazi bigahiga bikamenya aho kari. Ariko kandi, igice cyo hasi cy’ako gasimba gitanga urumuri rumeze neza neza nk’urumuri rwa nijoro, haba mu bukana cyangwa ubwinshi bwarwo. Ibyo bituma ako gasimba katagaragara, ukaba utabona n’igicucu cyako. Iryo koranabuhanga rituruka ku rugingo ruba kuri ako gasimba. Urwo rugingo rufite bagiteri zitanga urumuri rwa ngombwa, rutuma ako gasimba katagaragara.

Nanone izo bagiteri zishobora gufasha ako gasimba kumenya igihe cyo kuryama n’igihe cyo kubyuka. Ibyo bishishikaza abashakashatsi, kuko ako gasimba gashobora kuba atari ko konyine gafite ubwo buryo bwo gutandukanya amanywa n’ijoro hifashishijwe bagiteri nk’izo. Urugero, bagiteri ziba mu nyamabere zigira uruhare mu igogorwa ry’ibiryo, zishobora kuba zinagira uruhare mu gufasha umubiri gutandukanya amanywa n’ijoro. Iyo umubiri utakaje ubushobozi bwo gutandukanya amanywa n’ijoro bishobora gutuma umuntu afatwa n’indwara yo kwiheba, diyabete, umubyibuho ukabije no kubura ibitotsi. Ku bw’ibyo, ubushakashatsi ku birebana n’imikoranire y’ako gasimba na bagiteri zikabamo, bushobora kuzatuma turushaho gusobanukirwa imiterere y’ubuzima bw’umuntu.

Ubitekerezaho iki? Ese urugingo rutanga urumuri rw’ako gasimba ko muri Hawayi, rwabayeho binyuze ku bwihindurize? Cyangwa rwararemwe?