Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

HIRYA NO HINO KU ISI

Ibivugwa ku Burayi

Ibivugwa ku Burayi

Nubwo kera Abanyaburayi bari bakomeye ku madini yabo, ubu baracogoye. Icyakora, amakuru ya vuba aha avuga ukuntu mu Burayi bafata Bibiliya, ashobora kugutangaza.

Akamaro k’ijwi ry’umubyeyi

Ubushakashatsi bwakorewe mu mugi wa Milan mu Butaliyani, bwagaragaje ko abana bavuka badashyitse bagira ubuzima bwiza, iyo bumva ijwi rya ba nyina hakoreshejwe utumashini tuba turi ku nkokora z’abo bana, igihe bari mu bitaro. Ubwo buryo butuma umwana yumva iryo jwi nk’uko aryumva akiri mu nda. Iyo “bumvise ijwi rya ba nyina, bibagirira akamaro cyane.”

ICYO BIBILIYA IVUGA: “Nahumurije ubugingo bwanjye buratuza, nk’uko umwana w’incuke yigwandika kuri nyina.”—Zaburi 131:2.

Ingaruka zo kurera bajeyi

Ubushakashatsi bwakorewe ku bana 565 bo mu Buholandi, bwagaragaje ko abana babwirwa n’ababyeyi babo ko “ari ibitangaza” kandi ko bakwiriye guhabwa “agaciro kadasanzwe,” bagira ubwikunde kurusha bagenzi babo, bakumva ko baruta abandi kandi ko bagomba guhabwa uburenganzira burenze urugero. Uwakoze ubwo bushakashatsi yagize ati “ibyo babiterwa n’uko ababyeyi baba barabareze bajeyi. Icyakora uba umuhemukira, kandi uba uhemukira n’abandi bantu babana na we.”

ICYO BIBILIYA IVUGA: “Ndabwira buri wese muri mwe ko atagomba kwitekerezaho ibirenze ibyo agomba gutekereza. Ahubwo mutekereze mu buryo butuma mugira ubwenge.”—Abaroma 12:3.

ABANTU BAFITE IMYAKA 100 BARANGWA N’ICYIZERE

Hari ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Heidelberg mu Budage, bwagaragaje ko nubwo abantu bafite imyaka ijana cyangwa irenga barwara kandi bakaba bafite intege nke, baba bagifite icyizere cyo kubaho. Batatu kuri bane mu babajijwe, bavuze ko bagikunze ubuzima kandi ko bakomeje kububungabunga. Hari intego bishyiriraho kandi bakazigeraho, baba bafite ibyiringiro kandi bumva ko kubaho bifite akamaro. Hari n’abakomeza kujya gusenga no gukurikiza amahame agenga umuco.

BITEKEREZEHO: Mu Mubwiriza 3:11, havuga ko twaremanywe icyifuzo cyo kubaho iteka. Ibyo bigaragaza iki?