Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE | UKO WAKWIMAKAZA AMAHORO IWAWE

Intonganya mu muryango ziterwa n’iki?

Intonganya mu muryango ziterwa n’iki?

UMUGORE witwa Sarah * wo muri Gana amaze imyaka 17 ashakanye na Jacob. Yaravuze ati “akenshi dupfa amafaranga. Ndirya nkimara kugira ngo ndebe ko hari icyo twakwigezaho, ariko Jacob we ntajya ampingukiriza uko akoresha amafaranga. Ibyo birambabaza cyane ku buryo hari n’ubwo tumara igihe tutavugana.”

Umugabo we Jacob yaravuze ati “ni byo koko hari igihe dutongana. Ariko akenshi biterwa no kutajya inama ndetse no kumva ibintu nabi. Icyakora hari n’igihe biterwa no kuremereza ibintu.”

Nathan wo mu Buhindi umaze igihe gito arushinze, yavuze uko byagenze igihe sebukwe yakankamiraga nyirabukwe. Yagize ati “mabukwe yarivumbuye maze arikubura aragenda. Mbajije databukwe igitumye amwuka inabi, yahise atekereza ko nanjye ntari shyashya. Ku mutima nti “ese burya, twese aratwibasiye!”

Nawe ushobora kuba wariboneye ko guhubuka ukavuga nabi, bishobora gutera intonganya mu muryango, maze mu kanya nk’ako guhumbya ibyari inama bigahinduka isoko, intonganya zigatangira ubwo. Tuvugishije ukuri, nta wudacikwa mu magambo. Ubwo rero, hari igihe twumva umuntu nabi cyangwa tukamukeka amababa. Ariko kandi, kwimakaza amahoro mu muryango birashoboka.

None se mu gihe havutse impaka za ngo turwane, wabyitwaramo ute? Wakora iki ngo ugarure amahoro n’umwuka mwiza mu muryango? Ni iki abagize imiryango bakora kugira ngo bimakaze amahoro? Isomere ingingo ikurikira

^ par. 3 Muri iyi ngingo amazina amwe n’amwe yarahinduwe.