INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
“Nabaye byose ku bantu b’ingeri zose”
Mu mwaka wa 1941, data yihanangirije mama ati “nubatizwa, nzaguta!” Iryo terabwoba ntiryabujije mama gufata umwanzuro wo kubatizwa agaragaza ko yiyeguriye Yehova. Data yahise amuta. Icyo gihe nari mfite imyaka umunani gusa.
NARI naramaze gukunda ukuri kwa Bibiliya. Mama yari yarazanye ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, kandi nakundaga kubirebamo, cyane cyane ndeba amafoto. Data ntiyashakaga ko mama ambwira ibyo yigaga. Icyakora nagiraga amatsiko, nkamubaza ibibazo byinshi, akanyigisha data adahari. Ibyo byatumye mfata umwanzuro wo kwiyegurira Yehova. Nabatijwe mfite imyaka icumi, mbatirizwa i Blackpool mu Bwongereza, mu mwaka wa 1943.
NTANGIRA GUKORERA YEHOVA
Kuva icyo gihe, jye na mama twajyanaga kubwiriza buri gihe. Twatangazaga ubutumwa bwa Bibiliya dukoresheje fonogarafe. Yabaga ari nini kandi iremereye, ipima ibiro hafi 5. Gerageza gusa n’undeba nkiri umwana muto nyibangatanye!
Igihe nari mfite imyaka 14, nifuzaga gutangira umurimo w’ubupayiniya. Mama yambwiye ko ngomba kubanza kubivuganaho n’umugenzuzi w’akarere (icyo gihe witwaga umukozi w’abavandimwe). Yangiriye inama
yo kwiga umwuga uzamfasha kwitunga mu murimo w’ubupayiniya. Numviye iyo nama. Namaze imyaka ibiri nkora, hanyuma ngisha inama undi mugenzuzi w’akarere ku birebana n’umurimo w’ubupayiniya. Yarambwiye ati “wukore!”Muri Mata 1919, jye na mama twagurishije ibikoresho byo mu nzu, twimukira i Middleton hafi ya Manchester, dutangira gukora umurimo w’ubupayiniya. Nyuma y’amezi ane nashatse umuvandimwe aba ari we dukorana. Ibiro by’ishami byadusabye ko twimukira mu itorero rishya ry’i Irlam. Mama yakoranaga n’undi mushiki wacu mu rindi torero.
Nubwo nari mfite imyaka 17 gusa, jye na mugenzi wanjye twahawe inshingano yo kuyobora amateraniro, kubera ko muri iryo torero rishya abavandimwe bujuje ibisabwa bari bake. Nyuma yaho, nasabwe kwimukira mu itorero ry’i Buxton ryari rifite ababwiriza bake kandi rikeneye gufashwa. Buri gihe mbona ko iyo myitozo nahawe nkiri muto, yanteguriraga inshingano nari kuzasohoza.
Mu mwaka wa 1951, nujuje fomu yo kwiga Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi. Icyakora, mu Kuboza 1952 nasabwe kujya mu gisirikare. Nasabye gusonerwa kubera ko nari umubwiriza w’igihe cyose, ariko urukiko rwanze kwemera ko ndi umuvugabutumwa, maze runkatira gufungwa amezi
atandatu. Igihe nari muri gereza, nabonye ubutumire bwo kujya kwiga ishuri rya 22 rya Gileyadi. Muri Nyakanga 1953, nafashe ubwato bwitwaga Georgic nerekeza i New York.Ngezeyo, nagiye mu ikoraniro ryabaye mu mwaka wa 1953, ryari rifite umutwe uvuga ngo “Umuryango w’isi nshya.” Hanyuma nafashe gari ya moshi nerekeza i South Lansing ho muri leta ya New York, aho iryo shuri ryari riherereye. Kubera ko nari mfunguwe, nari mfite amafaranga make. Mvuye muri gari ya moshi, byabaye ngombwa ko nguza mugenzi wanjye amafaranga y’itike kugira ngo ntege bisi ingeza i South Lansing.
NJYA GUKORERA UMURIMO MU GIHUGU CY’AMAHANGA
Ishuri rya Gileyadi ryaduhaye imyitozo myiza cyane, yadufashije ‘kuba byose ku bantu b’ingeri zose’ mu murimo w’ubumisiyonari (1 Kor 9:22). Jye n’abandi bavandimwe babiri, ari bo Paul Bruun na Raymond Leach, twoherejwe muri Filipine. Twabanje gutegereza amezi menshi kugira ngo tubone viza. Hanyuma twafashe ubwato tunyura i Rotterdam, twambuka inyanja ya Mediterane, tunyura mu Muyoboro wa Suez, no mu nyanja y’u Buhindi, muri Maleziya no muri Hong Kong, tumara iminsi 47 yose mu nyanja! Amaherezo twageze i Manila ku itariki ya 19 Ugushyingo 1954.
Ubwo noneho twagombaga kwimenyereza kuba mu gihugu gishya, tukabana n’abantu bari bafite imico n’ururimi tutari tumenyereye. Icyakora, twese uko twari batatu twoherejwe mu itorero ryo mu mugi wa Quezon, ahari abantu benshi bavuga icyongereza. Ibyo byatumye amezi atandatu ashira tuzi amagambo make cyane yo mu rurimi rw’igitagaloge. Ariko inshingano twari guhabwa nyuma yaho yari gukemura icyo kibazo.
Umunsi umwe ari muri Gicurasi 1955 ubwo twari dutashye tuvuye kubwiriza, jye n’umuvandimwe Leach twasanze amabaruwa mu cyumba cyacu. Twamenye ko twari twahawe inshingano yo kuba abagenzuzi b’uturere. Nari mfite imyaka 22 gusa, ariko iyo nshingano yampaye ubundi buryo bwo ‘kuba byose ku bantu b’ingeri zose.’
Urugero, disikuru ya mbere natanze maze kuba umugenzuzi w’akarere, nayitangiye imbere y’iduka ry’umudugudu. Naje kumenya ko muri Filipine bari bamenyereye ko disikuru y’abantu bose itangirwa aho abantu benshi bahurira. Iyo nabaga nasuye amatorero, hari igihe natangiraga disikuru mu busitani, mu masoko, imbere y’amazu ya leta, mu bibuga by’umupira, kandi akenshi nazitangiraga mu mahuriro y’imihanda yo mu mugi. Umunsi umwe ndi mu mugi wa San Pablo, imvura nyinshi yambujije gutangira disikuru mu isoko, maze nsaba abavandimwe ko nayitangira mu Nzu y’Ubwami. Nyuma yaho, abavandimwe bambajije niba yakwitwa disikuru y’abantu bose, kandi itatangiwe aho abantu benshi bahurira.
Buri gihe nacumbikirwaga n’abavandimwe. Nubwo amazu yabo yabaga aciriritse, yabaga afite isuku. Incuro nyinshi naryamaga ku mukeka barambuye ku buriri bw’imbaho. Aho biyuhagiriraga ntihabaga ari ahantu hiherereye. Ubwo rero nitoje kogera hanze. Nategaga imodoka, naba ngiye ku birwa ngatega ubwato. Mu gihe namaze muri uwo murimo, sinigeze ntunga imodoka.
Kubwiriza no gusura amatorero byatumye menya igitagaloge. Sinigeze mfata amasomo y’ururimi, ahubwo narwize numva uko abavandimwe baruvuga mu murimo wo kubwiriza no mu materaniro. Abavandimwe bifuzaga kunyigisha, kandi mbashimira ko banyihanganiraga, bakambwiza ukuri.
Uko igihe cyagendaga gihita, nagiye mpabwa inshingano zatumaga ngira ibindi
bintu mpindura. Mu mwaka wa 1956, igihe umuvandimwe Nathan Knorr yadusuraga, nahawe inshingano y’amakuru mu ikoraniro. Abavandimwe bishimiye kumfasha kuko ntari mbimenyereye. Hatarashira umwaka, twateguye irindi koraniro, igihe umuvandimwe Frederick Franz wo ku cyicaro gikuru yari yadusuye. Kubera ko nari umugenzuzi w’ikoraniro, nabonye ukuntu umuvandimwe Franz yahitaga amenyerana n’abantu, mbikuramo isomo. Abavandimwe bo muri Filipine bishimiye kubona umuvandimwe Franz atanga disikuru y’abantu bose, yambaye imyambaro gakondo yitwa barong Tagalog.Igihe nabaga umugenzuzi w’intara, nagombaga kugira ibintu byinshi mpindura. Icyo gihe, twerekanaga filimi yavugaga iby’umuryango w’isi nshya, kandi akenshi twayerekaniraga hanze. Hari igihe udusimba twatubuzaga amahoro. Twabaga dukurikiye urumuri rwa porojegiteri maze tukinjiramo. Nyuma yaho, kudukuramo byabaga bitoroshye! Nubwo kwitegura kwerekana iyo filimi byabaga bigoye, kubona ukuntu abantu bishimiraga kumenya umuryango mpuzamahanga wa Yehova, byabaga bishimishije.
Abapadiri botsaga igitutu abayobozi kugira ngo bataduha uruhushya rwo gukora amakoraniro. Iyo disikuru yabaga yatangiwe hafi ya kiliziya, bavuzaga inzogera kugira ngo barogoye amateraniro yacu. Icyakora
umurimo warakomeje, none abantu benshi bo muri utwo turere basenga Yehova.INSHINGANO ZANSABYE GUHINDURA BYINSHI
Mu mwaka wa 1959, nabonye ibaruwa yamenyeshaga ko nahawe inshingano yo gukora ku biro by’ishami. Aho na ho nahigiye ibintu byinshi. Nyuma y’igihe, nasabwe kujya nsura ibindi bihugu. Muri rumwe muri izo ngendo, namenyanye na Janet Dumond, wari umumisiyonari muri Tayilandi. Twamaze igihe runaka twandikirana maze nyuma yaho turashyingiranwa. Ubu tumaranye imyaka 51 dukorana umurimo twishimye.
Nasuye abagaragu ba Yehova bo mu bihugu 33. Nishimira ko inshingano nahawe mbere yaho, zamfashije kwitegura guhangana n’ingorane zihariye zo gushyikirana n’abantu bo mu bihugu bitandukanye. Gusura ibyo bihugu byamfashije kubona ibintu mu buryo bwagutse. Ikiruta byose, nabonye ukuntu Yehova akunda abantu b’ingeri zose.—Ibyak 10:34, 35.
NDACYAFITE IBYO NGOMBA GUHINDURA
Gukorana n’abavandimwe bo muri Filipine byaranshimishije cyane! Uhereye igihe natangiriye kuhakorera umurimo, umubare w’ababwiriza wikubye hafi incuro icumi. Jye na Janet turacyakorera ku biro by’ishami byo muri Filipine biri mu mugi wa Quezon. Nubwo maze imyaka isaga 60 nkorera umurimo mu gihugu cy’amahanga, ngomba guhora niteguye kugira ibyo mpindura bitewe n’ibyo Yehova asaba. Impinduka ziherutse kuba mu muryango wa Yehova, zasabye ko dukomeza kuba abantu biteguye kugira ibyo duhindura mu murimo dukorera Imana n’abavandimwe.
Twihatiye kwemera ikintu cyose tubona ko ari cyo Yehova ashaka, kandi ibyo byatumye tugira imibereho irangwa no kunyurwa. Nanone twagerageje kugira ibyo duhindura kugira ngo turusheho gukorera abavandimwe. Koko rero, twiyemeje gukomeza ‘kuba byose ku bantu b’ingeri zose,’ igihe cyose Yehova azaba abishaka.