Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Impano itagereranywa’ y’Imana iraduhata

‘Impano itagereranywa’ y’Imana iraduhata

“Imana ishimwe ku bw’impano yayo itagereranywa.”​—2 KOR 9:15.

INDIRIMBO: 121, 63

1, 2. (a) ‘Impano itagereranywa’ y’Imana ikubiyemo iki? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma muri iki gice?

IGIHE Yehova yoherezaga Umwana we w’ikinege ku isi, yari atanze impano ikomeye kuruta izindi zose igaragaza urukundo (Yoh 3:16; 1 Yoh 4:9, 10). Intumwa Pawulo yayise ‘impano itagereranywa’ y’Imana (2 Kor 9:15). Kuki yakoresheje ayo magambo?

2 Pawulo yari azi ko igitambo gitunganye cya Kristo ari gihamya y’uko amasezerano y’Imana ahebuje yose azasohozwa. (Soma mu 2 Abakorinto 1:20.) Ubwo rero, iyo ‘mpano itagereranywa’ ikubiyemo ineza yose n’urukundo rudahemuka Yehova atugaragariza binyuze kuri Yesu. Iyo mpano irahebuje cyane ku buryo umuntu atabona amagambo yakoresha ayisobanura mu buryo bwuzuye. None se iyo mpano yihariye yagombye gutuma twumva tumeze dute? Kandi se, yagombye gutuma dukora iki mu gihe twitegura kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo kuwa gatatu tariki ya 23 Werurwe 2016?

IMPANO YIHARIYE IMANA YATANZE

3, 4. (a) Iyo uhawe impano wumva umeze ute? (b) Ni mu buhe buryo impano yihariye ishobora gutuma uhindura imibereho yawe?

3 Nta gushidikanya ko iyo uhawe impano wumva wishimye cyane. Icyakora, impano zimwe na zimwe ziba zihariye cyane ku buryo zishobora no guhindura ubuzima bwacu. Urugero, tekereza wahamwe n’icyaha gikomeye, maze ugakatirwa igihano cy’urupfu. Ariko mu buryo butunguranye, umuntu utazi mu bateraniye aho akiyemeza guhanwa mu mwanya wawe. Mu yandi magambo akemera ko ari we bica mu cyimbo cyawe. Icyo gikorwa kidasanzwe yaba akoze cyatuma wumva umeze ute?

4 Nta gushidikanya ko urukundo nk’urwo rwatuma wongera gusuzuma ibikorwa byawe kandi rugatuma uhindura imibereho yawe. Rushobora no gutuma urushaho kugira ubuntu, ugakunda abandi kandi ukababarira abagukoshereje. Mu buzima bwawe bwose wakumva ushaka gushimira uwo muntu wemeye kukwitangira.

5. Ni mu buhe buryo incungu Imana yaduhaye iruta kure cyane indi mpano iyo ari yo yose?

5 Ariko kandi, impano Yehova yaduhaye binyuze kuri Kristo irenze cyane impano twavuze muri urwo rugero (1 Pet 3:18). Reka turebe impamvu. Twese twarazwe icyaha na Adamu, kandi igihano cy’icyaha ni urupfu (Rom 5:12). Urukundo rwatumye Yehova yohereza Yesu ku isi, kugira ngo “asogongerere abantu bose urupfu” (Heb 2:9). Yehova yaraducunguye, kandi azakuraho urupfu burundu (Yes 25:7, 8; 1 Kor 15:22, 26). Abantu bose bizera Yesu bazabaho iteka mu mahoro kandi bishimye, baba abazaba abami hamwe na Kristo mu ijuru cyangwa abazaba abayoboke b’Ubwami bw’Imana ku isi (Rom 6:23; Ibyah 5:9, 10). Ni iyihe migisha yindi tuzabona tubikesheje iyo mpano Yehova yaduhaye?

6. (a) Ni iyihe migisha ya Yehova wiringiye kuzabona? (b) Ni ibihe bintu bitatu urukundo rw’Imana rutuma dukora?

6 Impano ya Yehova inakubiyemo gukuraho uburwayi, guhindura isi paradizo no kuzura abapfuye (Yes 33:24; 35:5, 6; Yoh 5:28, 29). Dukunda Yehova n’Umwana we kubera ko baduhaye iyo ‘mpano itagereranywa.’ Ariko umuntu yakwibaza ati “urukundo rw’Imana ruzatuma dukora iki?” Reka dusuzume ukuntu urukundo rw’Imana rutuma dukora ibi bikurikira: (1) tugera ikirenge mu cya Kristo Yesu, (2) dukunda abavandimwe bacu, (3) tubabarira abandi tubikuye ku mutima.

“URUKUNDO KRISTO AFITE RURADUHATA”

7, 8. Urukundo rwa Kristo rwagombye gutuma twumva tumeze dute, kandi se rwagombye gutuma dukora iki?

7 Icya mbere, twagombye kugira imibereho igaragaza ko twubaha Kristo Yesu. Intumwa Pawulo yaranditse ati “urukundo Kristo afite ruraduhata.” (Soma mu 2 Abakorinto 5:14, 15.) Pawulo yari azi ko niba twemera ko Kristo yadukunze, bizatuma tumukunda kandi tukamwubaha. Koko rero, niba dusobanukiwe neza icyo Yehova yadukoreye, urukundo rwe ruzatuma tubaho mu buryo buhuje n’uko Yesu abishaka. Twabikora dute?

8 Abantu bakunda Yehova bumva ko bagomba kwigana urugero rwa Kristo, bakagera ikirenge mu cye (1 Pet 2:21; 1 Yoh 2:6). Tugaragaza ko dukunda Imana na Kristo tubumvira. Yesu yaravuze ati “uwemera amategeko yanjye kandi akayubahiriza, uwo ni we unkunda. Unkunda, Data na we azamukunda, kandi nanjye nzamukunda mwiyereke mu buryo bwuzuye.”​—Yoh 14:21; 1 Yoh 5:3.

9. Isi iduhatira gukora iki?

9 Muri iki gihe cy’Urwibutso, byaba byiza dutekereje ku mibereho yacu. Ibaze uti “ni ibihe bintu nkora bigaragaza ko ngera ikirenge mu cya Kristo Yesu? Ni ibihe bintu nanonosora?” Kwisuzuma dutyo ni ngombwa kuko iyi si iduhatira gukurikiza inzira zayo (Rom 12:2). Tutabaye maso, twakurikira abahanga mu bya filozofiya y’iyi si n’abantu b’ibyamamare muri siporo no mu bindi (Kolo 2:8; 1 Yoh 2:15-17). Twananira dute ayo moshya?

10. Ni ibihe bibazo twakwibaza muri iki gihe cy’Urwibutso, kandi se ibisubizo byabyo byatuma dukora iki? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

10 Nanone kandi, igihe cy’Urwibutso ni igihe cyiza cyo gusuzuma uko twambara, filimi tubitse, umuzika dukunda, wenda tukanareba ibyo tubitse kuri orudinateri, kuri telefoni cyangwa kuri tabuleti. Mu gihe ugenzura imyambaro yawe, ibaze uti “ese Yesu aramutse akiri ku isi, nakwambara uyu mwenda nkajya aho ari nkumva bitanteye isoni?” (Soma muri 1 Timoteyo 2:9, 10.) “Ese nawambara abantu bose bakamenya ko ndi umwigishwa wa Kristo Yesu?” Dushobora no kwibaza ibibazo nk’ibyo ku birebana na filimi n’imizika dukunda. “Ese yashimishwa no kureba iyi filimi cyangwa kumva uyu muzika? Antiye telefoni cyangwa tabuleti akareba ibirimo, ese nakorwa n’isoni bitewe n’ibyo yasangamo?” Mu gihe uhitamo umukino wo kuri orudinateri, wakwibaza uti “ese gusobanurira Yesu impamvu nkina uyu mukino byangora?” Urukundo dukunda Yehova rwagombye gutuma tureka ikintu kidakwiriye umwigishwa wa Kristo, uko cyaba gihenze kose (Ibyak 19:19, 20). Igihe twiyeguriraga Yehova, twamusezeranyije ko tutazongera kubaho ku bwacu, ahubwo ko tuzajya tubaho ku bwa Kristo. Ku bw’ibyo, ntitwagombye gutunga ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma gukurikira Yesu bitugora.​—Mat 5:29, 30; Fili 4:8.

11. (a) Ni mu buhe buryo urukundo dukunda Yehova na Yesu ruduhatira gukora umurimo wo kubwiriza? (b) Ni mu buhe buryo urukundo rwatuma dufasha abagize itorero?

11 Nanone kandi, urukundo dukunda Yesu rutuma dukora umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa tubigiranye ubugingo bwacu bwose (Mat 28:19, 20; Luka 4:43). Ese mu gihe cy’Urwibutso, ushobora kugira icyo uhindura kuri gahunda zawe kugira ngo ukore umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha bw’amasaha 30 cyangwa 50? Hari umusaza w’imyaka 84 wapfakaye, wumvaga atashobora gukora ubupayiniya bw’ubufasha bitewe n’imyaka ye n’ibibazo by’uburwayi. Icyakora, abapayiniya bo mu gace k’iwabo bagize icyo bakora kugira ngo bamufashe. Bamutwaraga mu modoka zabo kandi bagahitamo ifasi yari gushobora kubwirizamo, kugira ngo ashobore kuzuza amasaha 30 yasabwaga. Ese mu itorero ryanyu, hari umuntu wafasha kugira ngo ashobore gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha mu gihe cy’Urwibutso? Birumvikana ko atari ko buri wese yashobora gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Nubwo bimeze bityo ariko, dushobora gukoresha igihe icyo ari cyo cyose n’imbaraga dufite, kugira ngo turusheho gutura Yehova igitambo cy’ishimwe. Nitubikora, tuzaba tugaragaza ko urukundo rwa Kristo ruduhata nk’uko byari bimeze kuri Pawulo. Ni iki kindi urukundo rw’Imana ruzatuma dukora?

TUGOMBA GUKUNDANA

12. Urukundo rw’Imana rutuma dukora iki?

12 Icya kabiri, urukundo rw’Imana rwagombye gutuma dukunda abavandimwe bacu. Intumwa Yohana yari abizi. Yaranditse ati “bakundwa, niba uko ari ko Imana yadukunze, natwe tugomba gukundana” (1 Yoh 4:7-11). Koko rero, niba twemera ko Imana idukunda, tugomba gukunda abavandimwe bacu (1 Yoh 3:16). Twagaragaza dute ko tubakunda?

13. Ni uruhe rugero Yesu yatanze mu birebana no gukunda abandi?

13 Reka dusuzume urugero rwa Yesu. Igihe yakoraga umurimo we ku isi, yitaga cyane ku boroheje. Yakijije abaremaye, abari bafite ubumuga bwo kutabona, kutumva n’ubwo kutavuga (Mat 11:4, 5). Yesu yashimishwaga no kwigisha abantu bifuzaga kumenya Imana, mu gihe abayobozi b’idini ry’Abayahudi bo babonaga ko abo bantu ‘bavumwe’ (Yoh 7:49). Yakundaga abo bantu boroheje kandi akihatira kubafasha.​—Mat 20:28.

Ese ushobora gufasha umuntu ugeze mu za bukuru gukora umurimo wo kubwiriza? (Reba paragarafu ya 14)

14. Wakora iki ngo ugaragaze ko ukunda abavandimwe?

14 Nanone igihe cy’Urwibutso ni igihe cyo gutekereza uko wafasha abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero ryawe, cyane cyane abageze mu za bukuru. Ese ushobora gusura abo bavandimwe bacu dukunda cyane? Ese ushobora kubashyira ibyokurya, ukabafasha imirimo yo mu rugo, ukabajyana mu materaniro cyangwa ukabatumira mukajyana kubwiriza? (Soma muri Luka 14:12-​14.) Tujye tureka urukundo dukunda Imana rutume tugaragaza ko dukunda abavandimwe bacu.

JYA UBABARIRA ABAVANDIMWE NA BASHIKI BACU

15. Tugomba kumenya iki?

15 Icya gatatu, urukundo rwa Yehova rugomba gutuma tubabarira abavandimwe na bashiki bacu. Kubera ko twese dukomoka kuri Adamu, twarazwe icyaha n’urupfu. Nta n’umwe muri twe ushobora kuvuga ati “sinkeneye incungu.” Ndetse n’umugaragu w’Imana wizerwa cyane na we aba akeneye iyo mpano y’incungu. Buri wese muri twe agomba kumenya ko twasonewe umwenda munini cyane. Kuki ibyo ari iby’ingenzi? Igisubizo tugisanga muri umwe mu migani ya Yesu.

16, 17. (a) Umugani wa Yesu uvuga ibirebana n’umwami n’abagaragu utwigisha iki? (b) Nyuma yo gutekereza kuri uwo mugani wa Yesu, wiyemeje gukora iki?

16 Yesu yavuze inkuru y’umwami wasoneye umugaragu we umwenda munini w’italanto 10.000 cyangwa amadenariyo 60.000.000. Icyakora, uwo mugaragu wasonewe umwenda munini yanze kubabarira umugaragu mugenzi we wari ufite umwenda muto w’amadenariyo 100. Uwo mwami amenye ukuntu uwo mugaragu yari yababariye atagira impuhwe, yararakaye cyane. Yaramubwiye ati “wa mugaragu mubi we, nagusoneye umwenda wose wari undimo igihe wantakambiraga. Wowe ntiwari ukwiriye kugirira imbabazi umugaragu mugenzi wawe, nk’uko nanjye nakugiriye imbabazi?” (Mat 18:23-35). Koko rero, imbabazi zitagereranywa uwo mwami yari yagiriye uwo mugaragu, zari gutuma na we agirira mugenzi we imbabazi. Mu buryo nk’ubwo se, urukundo Yehova adukunda n’imbabazi ze byagombye gutuma dukora iki?

17 Igihe cy’Urwibutso ni igihe cyo gutekereza niba hari umuvandimwe cyangwa mushiki wacu tugifitiye inzika. Niba ahari, icyo ni igihe cyiza cyo kwigana Yehova, we uba “witeguye kubabarira” (Neh 9:17; Zab 86:5). Niba dushimira Yehova ku bw’ibyo yadukoreye adusonera umwenda munini, tuzababarira abandi tubikuye ku mutima. Imana izadukunda kandi itubabarire ari uko natwe dukunze abandi kandi tukabababarira (Mat 6:14, 15). Iyo tubabariye abandi, ntibivanaho ko batubabaje, ariko bizadufasha kugira ibyishimo.

18. Urukundo rw’Imana rwafashije rute mushiki wacu kwihanganira mugenzi we?

18 Kuri benshi muri twe, guhora ‘twihanganira’ abavandimwe na bashiki bacu ni ikibazo gikomeye. (Soma mu Bakolosayi 3:13, 14; Abefeso 4:32.) Urugero, Lily ni mushiki wacu w’umuseribateri wafashije umupfakazi witwaga Carol [1] bateraniraga hamwe. Lily yatwaraga Carol mu modoka aho yashakaga kujya hose, akamufasha guhaha ibintu bya ngombwa, akamukorera n’ibindi bintu byinshi yabaga akeneye. Nubwo Lily yakoraga ibyo byose, Carol yahoraga amugaya kandi rimwe na rimwe gufasha Carol byabaga bigoye. Icyakora, Lily yibandaga ku mico myiza ya Carol. Yakomeje kumufasha mu gihe cy’imyaka myinshi, kugeza ubwo Carol yarwaye cyane maze agapfa. Lily yaravuze ati “nubwo kumufasha byari bigoye, mutegereje mu gihe cy’umuzuko. Nifuza kumubona igihe azaba atunganye.” Koko rero, urukundo Imana idukunda rushobora gutuma twihanganira abavandimwe na bashiki bacu, maze tugategerezanya amatsiko igihe abantu bazaba batunganye.

19. ‘Impano itagereranywa’ Imana yaduhaye izatuma ukora iki?

19 Mu by’ukuri, Yehova yaduhaye ‘impano itagereranywa.’ Nimucyo twiyemeze kudapfobya iyo mpano. Ahubwo, cyane cyane muri iki gihe cy’Urwibutso, tujye dutekereza ku bintu byose Yehova na Yesu badukoreye. Koko rero, nimucyo urukundo batugaragarije rutume twigana Yesu, tugaragarize urukundo abavandimwe bacu kandi tubababarire tubivanye ku mutima.

^ [1] (paragarafu ya 18) Amazina amwe n’amwe yo muri iki gice yarahinduwe.