Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Oleh_Slobodeniuk/​E+ via Getty Images

Imana yasezeranyije ko isi izahoraho

Imana yasezeranyije ko isi izahoraho

“Isi ifite ubushobozi bwo guhangana n’ibiyangiza kurusha uko tubitekereza.”

Uwo ni wo mwanzuro itsinda ry’abashakashatsi mpuzamahanga mu birebana n’imihindagurikire y’ikirere ryagezeho. Niba wizera Umuremyi wacu wita ku bantu, uwo mwanzuro ushobora kukwibutsa ibintu byinshi iyi si yaremanywe, bituma igenda yisana.

Ariko urebye ukuntu abantu bamaze kwangiza iyi si, ikeneye ibirenze kwisana ibi basanzwe kugira ngo ikomeze kuba nziza. Ni iki kitwizeza ko Imana izagira icyo ibikoraho?

Reba mu gasanduku imirongo yo muri Bibiliya itwizeza ko isi izaba nziza kandi igahoraho iteka.

  • Isi yaremwe n’Imana. “Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi.”​—Intangiriro 1:1

  • Imana ivuga ko isi ari iyayo. “Isi n’ibiyuzuye ni ibya Yehova a.”​—Zaburi 24:1

  • Imana yayiremeye kubaho iteka ryose. “Yashyiriyeho isi imfatiro zihamye; ntizigera inyeganyega kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.”​—Zaburi 104:5

  • Imana yasezeranyije ko ibinyabuzima bizaba kuri iyi si iteka ryose. ‘Imana y’ukuri yaremye isi, . . . ntiyayiremeye ubusa ahubwo yayiremeye guturwamo.’​—Yesaya 45:18

  • Imana yasezeranyije ko abantu bazaba ku isi iteka ryose. “Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”​—Zaburi 37:29

Imana yaremanye isi ibintu bituma abantu bishimira kuyibaho batayangije. Bibiliya ivuga ko igihe Yehova Imana yagennye nikigera, izarimbura abanyamururumba bayangiza.​—Ibyahishuwe 11:18

Bibiliya idusezeranya ko Imana izahindura iyi si paradizo nziza cyane, abantu bakayibaho bameze neza. Ivuga kandi ko Imana izapfumbatura ikiganza “igahaza ibyifuzo by’ibifite ubuzima byose.”​—Zaburi 145:16

a Yehova ni izina bwite ry’Imana.​—Zaburi 83:18.