NIMUKANGUKE! No. 3 2016 | Ikibazo cy’indimi cyarakemutse!
Abahamya ba Yehova bakora umurimo utoroshye wo guhindura mu zindi ndimi.
INGINGO Y'IBANZE
Inzitizi z’ururimi si iza none!
Kuki Abahamya ba Yehova bahindura ibitabo mu ndimi nyinshi?
INGINGO Y'IBANZE
Ikibazo cy’indimi cyarakemutse—Uko duhindura mu zindi ndimi
Umuhinduzi usobanura uko bakora.
INAMA ZIGENEWE UMURYANGO
Uko mwaganira ku bibazo mufite
Umugabo n’umugore bagira uburyo butandukanye bwo kuvuga ibibari ku mutima. Kumenya aho batandukaniye bishobora kugufasha.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
Ukwizera
Bibiliya igira iti ‘udafite ukwizera ntashobora gushimisha Imana.’ Ukwizera ni iki kandi se kuki ari ukw’ingenzi? Wakora iki ngo ukugire?
Uko wakwitwara mu gihe hari ibyokurya bikugwa nabi
Ese umuntu ku giti cye yamenya ikimutera ubwivumbure cyangwa ikimugwa nabi?
ESE BYARAREMWE?
Ijosi ry’ikimonyo
Utwo dusimba dushobora dute kwikorera ibintu bibirusha ibiro incuro nyinshi?
Ibindi wasomera kuri interineti
‘Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose, imiryango yose n’indimi zose’
Kugira ngo ukuri ko muri Bibiliya kugere ku bantu benshi bashoboka, ni ngombwa ko guhindurwa mu ndimi zitandukanye. Ibyo bikorwa bite? Ni ibihe bibazo abakora ako kazi bahura na byo?