Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO WABONA IHUMURE MU GIHE WAPFUSHIJE

Inama ziruta izindi zafasha abapfushije

Inama ziruta izindi zafasha abapfushije

VUBA AHA ABAHANGA BENSHI BAKOZE UBUSHAKASHATSI KU BIJYANYE N’AGAHINDA GATERWA NO GUPFUSHA. Ariko nk’uko twigeze kubivuga, inama nziza abo bashakashatsi batanze zihuza n’izo Bibiliya itanga. Ibyo bigaragaza ko inama Bibiliya itanga zihora zihuje n’igihe. Bibiliya irimo inama nyinshi z’ingirakamaro. Irimo inama utasanga ahandi zafasha abapfushije guhangana n’agahinda.

  • Ibimenyetso bigaragaza ko abacu bapfuye batakibabara

    Mu Mubwiriza 9:5 hagira hati: “Abapfuye bo nta cyo bakizi.” ‘Ibitekerezo byabo birashira’ (Zaburi 146:4). Ni yo mpamvu Bibiliya igereranya urupfu no gusinzira.—Yohana 11:11.

  • Kwizera Imana biraduhumuriza

    Muri Zaburi ya 34:15 haravuga ngo: “Amaso ya Yehova a ari ku bakiranutsi, amatwi ye yumva ijwi ryo gutabaza kwabo.” Gusenga Imana ukayibwira uko wiyumva ntibituma wumva uruhutse cyangwa utuje gusa, ahubwo binatuma tugirana ubucuti n’Umuremyi wacu, we ufite ubushobozi bwo kuduhumuriza.

  • Dutegereje igihe kizaza gishimishije

    Tekereza igihe abantu bacu bapfuye bazaba bazutse bari hano ku isi! Bibiliya ivuga kenshi ibijyanye n’icyo gihe. Yavuze uko ku isi bizaba byifashe igira iti: ‘Imana Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.’​—Ibyahishuwe 21:3, 4.

Abiringira Yehova, Imana ivugwa muri Bibiliya, ntibaheranwa n’agahinda mu gihe bapfushije kuko bazi ko bazongera kubona ababo bapfuye. Urugero, Ann wapfushije umugabo we bari bamaranye imyaka 65 yaravuze ati: “Bibiliya inyizeza ko abapfuye batababara kandi ko Imana izazura abo yibuka bose. Ibyo ni byo bimpumuriza iyo ntekereje ku rupfu rw’umugabo wange bikamfasha guhangana n’icyo kintu cyambabaje cyane kuruta ibindi byambayeho!”

Tiina twigeze kuvuga muri izi ngingo yaravuze ati: “Kuva Timo yapfa Imana yagiye imfasha. Nabonye ukuboko kwa Yehova mu gihe nari mpangayitse cyane. Umuzuko uvugwa muri Bibiliya numva uzabaho nta kabuza. Bituma nkomeza kwihangana kugeza igihe nzongera kubonera Timo.”

Uko ni ko abantu babarirwa muri za miriyoni bizera Bibiliya na bo biyumva. Niba wumva ibyo Bibiliya ivuga bidashoboka cyangwa ari inzozi, ushobora kwigenzurira ibihamya bigaragaza ko inama n’amasezerano itanga ari ibyo kwiringirwa. Nubikora uzibonera ko Bibiliya ishobora gufasha abantu bafite intimba.

MENYA BYINSHI KU BIREBANA N’UMUZUKO W’ABAPFUYE

Reba videwo zivuga ibijyanye n’iyo ngingo kuri jw.org

Bibiliya idusezeranya ko mu gihe kizaza tuzakira abacu bazaba bazutse

BIGENDA BITE IYO UMUNTU APFUYE?

Bigenda bite iyo dupfuye? Igisubizo Bibiliya itanga kirumvikana kandi kiraduhumuriza

Reba ahanditse ngo: ISOMERO > VIDEWO (Videwo: BIBILIYA)

ESE WIFUZA UBUTUMWA BWIZA?

Twakura he ubutumwa bwiza, ko hirya no hino ku isi havugwa inkuru mbi?

Reba ahanditse ngo: INYIGISHO ZA BIBILIYA AMAHORO & IBYISHIMO)

a Bibiliya ivuga ko izina ry’Imana ari Yehova.