Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igitabo cya kera ariko kidufitiye akamaro

Igitabo cya kera ariko kidufitiye akamaro

Abantu benshi bubaha Bibiliya kubera ko ari igitabo kivuga iby’Imana. Icyakora Bibiliya ntivuga ibintu by’Imana gusa, ahubwo irimo n’inama z’ingirakamaro zidufasha mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Reka turebe ingero z’abantu bavuze ko gusoma Bibiliya no gushyira mu bikorwa inama itanga byabagiriye akamaro.

“Ubu numva meze neza. Nsigaye mfite ibitekerezo byiza, ndatuje kandi ndishimye.”—Fiona.

“Kwiga Bibiliya byatumye nishimira ubuzima.”—Gnitko.

“Narushijeho kugira ubuzima bwiza. Ubu nkora igihe gito kugira ngo mbone umwanya uhagije wo kwita ku muryango wange.”—Andrew.

Hari abantu benshi bagiye bavuga ibintu nk’ibyo. Abantu bo hirya no hino ku isi babonye ko Bibiliya irimo inama z’ingirakamaro zabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Reka turebe uko Bibiliya yagufasha . . .

  • Kugira ubuzima bwiza

  • Gutuza

  • Kugira umuryango mwiza n’inshuti

  • Gukoresha neza amafaranga

  • Gukorera Imana

Ingingo zikurikira ziragufasha kubona ko Bibiliya ari igitabo cyaturutse ku Mana, kirimo inama z’ingirakamaro zagufasha mu buzima bwawe bwa buri munsi.