Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya ukunda abantu

Jya ukunda abantu

Aho ikibazo kiri

Iyo umuntu afite ivangura ntibihita bishira. Kwikuramo ivangura ntibyoroshye; ni nko kurwanya indwara y’icyorezo. None se wakora iki ngo wivanemo ivangura?

Ihame rya Bibiliya

“Mwambare urukundo, kuko ari rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye.”​—ABAKOLOSAYI 3:14.

Icyo bisobanura: Iyo ugiriye abandi neza, bituma muba inshuti. Uko ugenda urushaho kubakunda ni na ko urwikekwe wari ubafitiye rugenda rushira, kandi ibyo bituma mubana neza.

Icyo wakora

Jya utekereza icyo wakora kugira ngo ugaragarize urukundo umuntu utiyumvamo. Ibyo ntibisaba gukora ibintu bihambaye. Ushobora gukora ibi bikurikira:

Uko ugenda ukora ibikorwa byoroheje bigaragaza urukundo, bizatuma urwango wari umufitiye rugenda rushira

  • Ushobora kumufasha mu gihe yagize ikibazo cyangwa ukamwimukira mu gihe yabuze umwanya wo kwicaramo.

  • Jya ugerageza kuganira na we, nubwo yaba atavuga neza ururimi rwawe.

  • Jya wishyira mu mwanya we mu gihe akubwira ibibazo bye.

  • Uko ugenda ukora ibikorwa byoroheje bigaragaza urukundo, bizatuma urwango wari umufitiye rugenda rushira