Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya ubanza umenye ukuri

Jya ubanza umenye ukuri

Aho ikibazo kiri

Akenshi umuntu uvangura ntaba azi ukuri kose. Reka turebe ingero zikurikira:

  • Hari abakoresha bibeshya ko abagore badashobora kumenya ibijyanye na siyansi cyangwa ikoranabuhanga.

  • Hagati y’ikinyejana cya 5 n’icya 15, abantu babeshyeye Abayahudi ko barogaga amariba kandi bagakwirakwiza indwara z’ibyorezo. Nanone mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi, babeshyeye Abayahudi ko ari bo batumye ubukungu bw’u Budage buhungabana. Ibyo byatumye abantu babanga cyane kandi kugeza n’ubu hari abakibanga.

  • Abantu benshi bibeshya ko iyo umuntu afite ubumuga, aba ari umugome.

Abantu bemera ibintu nk’ibyo bagerageza gushakisha ibimenyetso byemeza ko ari ukuri. Nanone iyo umuntu atemeranya na bo, baba bumva ko atita ku bintu.

Ihame rya Bibiliya

“Si byiza ko umuntu abaho adafite ubumenyi.”​—IMIGANI 19:2.

Icyo bisobanura: Iyo umuntu atazi ukuri kose ashobora gufata ibintu uko bitari maze bigatuma yanga abandi abahora ubusa.

Impamvu ari iby’ingenzi kumenya ukuri

Iyo tuzi neza abantu, ntidupfa kwemera ibinyoma abandi babavugaho. Nanone iyo tumenye ko ibyo abandi babavugaho atari ukuri, dushakisha uko twamenya ukuri nyako.

Icyo wakora

  • Jya uzirikana ko nubwo abantu baba bari mu itsinda rimwe, baba badateye kimwe.

  • Jya uzirikana ko hari ibyo uba utazi ku bantu runaka.

  • Jya uvana amakuru ahantu hizewe.