Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE | ESE ISI YARENZE IGARURIRO?

Ese isi yarenze igaruriro cyangwa si byo?

Ese isi yarenze igaruriro cyangwa si byo?

UMWAKA wa 2017 watangiranye n’inkuru y’inshamugongo yatangajwe n’abahanga muri siyansi. Muri Mutarama, abo bahanga bavuze ko isi igiye guhura n’akaga gakomeye. Bakoresheje isaha y’ikigereranyo, bayigiza imbere ho amasegonda 30 kugira ngo bagaragaze ko isi iri hafi kurimbuka. Iyo saha igaragaza ko umunsi w’imperuka uzaba saa sita z’ijoro, ubu hakaba hasigaye iminota ibiri n’amasogonda 30. Bavuga ko mu myaka 60 ishize, ari bwo bwa mbere iyo saha yakwegereza cyane igihe k’irimbuka.

Mu mwaka wa 2018, abahanga mu bya siyansi barateganya kongera kugenzura igihe isi izaba ishigaje ngo irimbuke. Ese iyo saha izongera igaragaze ko ibintu bigiye gucika? Ubitekerezaho iki? Ese isi yarenze igaruriro? Icyo kibazo gishobora kuba kitoroshye! Kandi koko n’abahanga ntibakivugaho rumwe. Abantu bose si ko bemera ko imperuka iri hafi.

Hari abantu benshi bumva ko igihe kizaza kizaba gishimishije. Bazi neza ko iyi si yacu itazarimbuka kandi ko ibintu bizarushaho kuba byiza, kuko babifitiye ibimenyetso bifatika. Ese ibyo ni ukuri? Ese isi yarenze igaruriro cyangwa si byo?