INGINGO Y’IBANZE | ESE ISI YARENZE IGARURIRO?
Baracyashakisha ibisubizo
NIBA uhangayitse cyangwa ufite ubwoba bitewe n’inkuru mbi nyinshi, si wowe wenyine. Mu mwaka wa 2014, Barack Obama wari perezida wa Amerika yavuze ko izo nkuru mbi zo mu bitangazamakuru zituma abantu benshi bemeza ko “isi igeze habi kandi ko itagifite igaruriro.”
Ariko hashize igihe gito avuze ayo magambo, yavuganye ikizere ibijyanye n’ingamba zo gukemura ibibazo byugarije iyi si. Yavuze ko zimwe mu ngamba ibihugu byafashe ari “inkuru nziza” ku bantu kandi ko afite “ikizere gihagije” cy’uko “ibintu bizarushaho kuba byiza.” Ni nk’aho yavuze ko ingamba zishyirwaho n’abantu ari zo zizakemura ibibazo iyi si ifite, ikazarokoka uruyitegereje.
Hari abandi benshi babyumva batyo. Urugero, bamwe biringira siyansi, bakumva ko iterambere mu ikoranabuhanga rizatuma isi iba nziza. Hari umuhanga mu ikoranabuhanga wavuze ati: “Mu mwaka wa 2030, ikoranabuhanga rizaba rifite imbaraga zikubye inshuro 1.000 iryo muri iki gihe, naho mu wa 2045, rizaba rifite imbaraga zikubye inshuro miriyoni. Ibintu biragenda birushaho kuba byiza. Nubwo ibibazo duhura na byo bigenda byiyongera, ubushobozi bwo kubikemura na bwo bugenda bwiyongera kurushaho.”
Ubundi se ni ibihe bibazo byugarije isi? Ese koko isi igiye kurimbuka? Nubwo abahanga mu bya siyansi n’abanyapolitiki bavuga ko isi izarushaho kuba nziza, hari abantu badapfa kubyemera. Ibyo babiterwa n’iki?
IBITWARO BYA KIRIMBUZI. Umuryango w’Abibumbye wakoze ibishoboka byose ngo ugabanye umubare w’ibitwaro bya kirimbuzi mu bihugu byo ku isi ariko biba iby’ubusa. Abayobozi benshi barenga ku itegeko ribuzanya kwirundanyiriza ibitwaro bya kirimbuzi. Aho kugira ngo ibihugu bigabanye ibyo bitwaro, bikora ibifite ubukana bwinshi kurushaho kandi bishobora koreka imbaga. Ibitari bifite ibyo bitwaro ubu na byo byahagurukiye gukora ibitwaro byahitana imbaga y’abantu.
Ibyo bitwaro bigenda birushaho kuba byinshi, bituma abatuye isi bahora mu kaga, n’iyo haba ari mu gihe cy’amahoro. Hari ikinyamakuru cyavuze ko intwaro zidakoreshwa n’abantu, na zo zihangayikishije abantu cyane.—Bulletin of the Atomic Scientists.
INDWARA ZIRACA IBINTU. Abahanga mu bya siyansi ntibashobora gukuraho indwara. Umuvuduko w’amaraso, umubyibuho ukabije, ikirere gihumanye n’ibiyobyabwenge biragenda byiyongera, bigatuma n’indwara ziyongera. Abantu benshi barimo baricwa n’indwara zitandura, urugero nka kanseri, indwara z’umutima na diyabete. Nanone indwara ziragenda zimugaza benshi, urugero nk’izo mu mutwe. Vuba aha hadutse indwara zica, urugero nka virusi ya Ebola n’iya Zika. Biragaragara rero ko abantu badashobora gukiza indwara, kandi nta kizere gihari cy’uko bazabigeraho.
ABANTU BANGIZA IKIRERE. Inganda zikomeje kwangiza ikirere. Abantu babarirwa muri za miriyoni bapfa buri mwaka bazize umwuka uhumanye.
Abantu ku giti cyabo, imiryango n’ibigo bya leta, bikomeje kujugunya mu nyanja imyanda iva mu bwiherero, kwa muganga, mu buhinzi n’ibikoresho bya pulasitiki. Hari igitabo cyavuze kiti: “Iyo myanda ihumanya amafi, inyamaswa n’ibimera byo mu nyanja, ikagira n’ingaruka ku bantu babirya.—Encyclopedia of Marine Science
Amazi meza na yo aragenda arushaho kuba ingume. Umwanditsi w’Umwongereza witwa Robin McKie yaravuze ati: “Isi yugarijwe n’ikibazo k’ibura ry’amazi kandi kizagera ku isi hose.” Abanyapolitiki bemeza ko ikibazo k’ibura ry’amazi cyatewe n’abantu kandi ko kizabagiraho ingaruka zikomeye.
IBIZA. Inkubi z’imiyaga, imvura nyinshi n’imitingito bituma habaho imyuzure ikomeye n’inkangu n’ibindi bintu bihitana benshi. Abantu benshi baragenda bapfa bazira ibyo biza, cyangwa bikabagiraho ingaruka. Ikigo cyo muri Amerika gishinzwe iby’ikirere cyatangaje ko hagiye kuzabaho “inkubi z’imiyaga ikaze, amapfa n’imyuzure.” Ese ibiza bizamaraho abantu?
Nta gushidikanya ko hari ibindi biza bihitana abantu benshi. Icyakora, ntiwabona ibisubizo by’ibibazo birebana n’amaherezo y’isi uhereye ku bintu bibi biyugarije, cyangwa ku banyapolitiki n’abahanga mu bya siyansi. Nk’uko twabibonye mu ngingo ibanziriza iyi, hari abantu benshi babonye ibisubizo by’ibibazo bibazaga ku bibera ku isi n’amaherezo yayo. Ibyo bisubizo babivanye he?