Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’icyiza n’ikibi bishobora kutugirira akamaro

Icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’icyiza n’ikibi bishobora kutugirira akamaro

Reka turebe ahantu hane, hagaragaza ko Bibiliya yagiye ifasha abantu babarirwa muri za miriyoni, gufata imyanzuro myiza.

1. Ishyingiranwa

Abantu babona ishyingiranwa mu buryo butandukanye kandi ntibabona kimwe icyo umuntu yakora ngo agire urugo rwiza.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO: “Umuntu wese muri mwe abe ari ko akunda umugore we nk’uko yikunda; ku rundi ruhande, umugore agomba kubaha cyane umugabo we.”​—Abefeso 5:33.

ICYO BISOBANURA: Imana ni yo yatangije ishyingiranwa, ubwo rero izi neza icyo abashakanye bakora kugira ngo bagire ibyishimo mu rugo rwabo (Mariko 10:6-9). Abashakanye bagira urugo rwiza iyo buri wese yitaye ku byo mugenzi we akeneye, aho kugira ngo buri wese yiyiteho. Umugabo ukunda umugore we amwitaho kandi akamukorera ibikorwa byiza. Umugore wubaha umugabo we aramushyigikira kandi akamuvugisha amwubashye.

UKO BIBILIYA YAFASHIJE ABANTU: Quang na Thi bo muri Viyetinamu, bumvaga badashobora kugira ibyishimo mu rugo rwabo. Quang yagiraga amahane cyane. Yaravuze ati: “Sinitaga kuri Thi ngo menye uko yiyumva kandi incuro nyinshi naramusuzuguraga.” Byageze igihe Thi yifuza ko dutana. Yaravuze ati: “Numvaga ntakizera umugabo wanjye kandi sinamwubahaga.”

Nyuma yaho Quang na Thi baje kumenya inyigisho zo muri Bibiliya, banamenya n’uko bakurikiza ibivugwa mu Befeso 5:33. Quang yaravuze ati: “Uyu murongo, watumye menya impamvu ngomba kwita ku bandi kandi wamfashije kumenya icyo nakora mu gihe hari icyo umugore wanjye akeneye, mu gihe ananiwe ndetse n’igihe hari ikimuhangayikishije. Iyo ibyo mbikoze, bituma umugore wanjye ankunda cyane kandi akanyubaha.” Thi yaravuze ati: “Gukomeza gukurikiza ibivugwa mu Befeso 5:33, bituma nubaha umugabo wanjye, na we akankunda cyane kandi nkumva mfite amahoro.”

Niba wifuza kumenya izindi nama zagufasha kugira urugo rwiza, soma igazeti ya Nimukanguke! No. 2 2018, ifite umutwe uvuga ngo: “Ibintu 12 byagufasha kugira umuryango mwiza,” iboneka ku rubuga rwa jw.org/rw.

2. Uko wafata abandi

Abantu bafata abandi nabi bitewe n’ubwoko bwabo, igihugu cyabo, uko bagaragara, idini barimo cyangwa igitsina cyabo.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO: “Mwubahe abantu b’ingeri zose.”​—1 Petero 2:17.

ICYO BISOBANURA: Bibiliya ntiyemera ivangura, kuryamana kw’abahuje igitsina cyangwa kwanga abantu, ngo ni uko baturuka mu kindi gihugu. Ahubwo idusaba kubaha abantu bose, hakubiyemo abo tudahuje ubwoko, igihugu, abakene cyangwa abakire (Ibyakozwe 10:34). Tugomba gukomeza kugaragariza abandi ineza, tukabubaha niyo twaba tudahuje imyizerere cyangwa tutemera ibikorwa byabo.​—Matayo 7:12.

UKO BIBILIYA YAFASHIJE ABANTU: Daniel yari yarigishijwe ko agomba gufata abantu bose bo muri Aziya nk’abanzi b’igihugu cye. Yageze nubwo yanga umuntu wese uturuka muri Aziya kandi inshuro nyinshi yabatukiraga mu ruhame. Daniel yaravuze ati: “Numvaga ko ibyo nkora ari ugukunda igihugu cyanjye. Sinumvaga ko ibyo natekerezaga cyangwa ibyo nakoraga byari bibi.”

Daniel yaje kumenya icyo Bibiliya yigisha. Yaravuze ati: “Nagombaga guhindura uko nabonaga abandi, nkababona nk’uko Imana ibabona. Namenye ko abantu bose ari bamwe nubwo baba baturuka mu bihugu bitandukanye.” Yasobanuye uko ubu yiyumva iyo ahuye n’abantu bo mu kindi gihugu. Yaravuze ati: “Iyo mpuye n’abantu sinirirwa ntekereza igihugu baturukamo. Ubu nkunda abantu bose aho baba baturuka hose kandi mfite incuti ku isi hose.”

Niba wifuza kumenya byinshi, soma igazeti ya Nimukanguke! No. 3 2020, ifite umutwe uvuga ngo: “Ese ivangura rizashira?” Iboneka ku rubuga rwacu rwa jw.org/rw.

3. Amafaranga

Abantu benshi bashakisha amafaranga menshi kugira ngo bagire ibyishimo kandi bazabeho neza mu gihe kizaza.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO: “Kuko ubwenge ari uburinzi nk’uko n’amafaranga ari uburinzi; ariko icyiza cy’ubumenyi ni uko iyo buri kumwe n’ubwenge burinda ubuzima bw’ababufite.”—Umubwiriza 7:12.

ICYO BISOBANURA: Mu buzima bwacu dukenera amafaranga, ariko ntashobora gutuma tugira ibyishimo cyangwa ibyiringiro by’igihe kizaza (Imigani 18:11; 23:4, 5). Dushobora kugira ibyishimo nyakuri, ari uko gusa dukoze ibyo Bibiliya ivuga, kuko ari byo biba bihuje n’ubwenge.—1 Timoteyo 6:17-19.

UKO BIBILIYA YAFASHIJE ABANTU: Umugabo witwa Cardo, wo muri Indoneziya, yakundaga amafaranga cyane. Yaravuze ati: “Nari ntunze ibintu byinshi abantu bifuza, ngatemberera ahantu nshatse hose kandi naguraga amamodoka n’amazu bihenze cyane.” Icyakora ibyo byose byaje guhinduka. Cardo yakomeje agira ati: “Nahuye n’abatekamutwe bantwara amafaranga yose nari maze imyaka myinshi nkorera, nuko yose nyabura mu kanya nk’ako guhumbya. Nakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo mbe umukire. Igihe naburaga amafaraga yanjye yose, numvise ncitse intege kandi numva nta cyo nkimaze.”

Cardo yatangiye gukurikiza inama ziri muri Bibiliya zivuga ibijyanye n’amafaranga. Ubu ntagikoresha imbaraga ze ashakisha amafaranga menshi, ahubwo yiyemeje kugira ubuzima bworoheje. Yaravuze ati: “Ubu numva ndi umukire kubera ko ndi incuti ya Yehova. Ndaryama ngasinzira kandi numva nishimiye ubuzima.”

Niba wifuza kumenya icyo Bibiliya ivuga ku mikoreshereze y’amafaranga, soma ingingo iri mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi No. 3 2021, iboneka ku rubuga rwa jw.org/rw. Ifite umutwe uvuga ngo: “Ese amashuri menshi n’amafaranga byatuma umuntu yizera ko azabaho neza?

4. Imibonano mpuzabitsina

Abantu babona mu buryo butandukanye ibihereranye n’imibonano mpuzabitsina ikwiriye.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO: ‘Mwirinde ubusambanyi. Buri wese muri mwe, akwiriye kumenya gutegeka umubiri we, akaba umuntu wera, akiyubaha, kandi akirinda irari ry’ibitsina rikabije nk’iry’abantu batazi Imana bagira.’​—1 Abatesalonike 4:3-5.

ICYO BISOBANURA: Bibiliya itugira inama yo kwirinda kugira irari ry’ibitsina rikabije. Ijambo “ubusambanyi” rikubiyemo n’ibindi bikorwa bibi: Urugero nk’ubwiyandarike, uburaya, kuryamana n’umuntu mutashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko, ubutinganyi no kuryamana n’inyamaswa (1 Abakorinto 6:9, 10). Imibonano mpuzabitsina ni impano Imana yahaye gusa umugabo n’umugore bashakanye.​—Imigani 5:18, 19.

UKO BIBILIYA YAFASHIJE ABANTU: Umugore wo muri Ositaraliya witwa Kylie yaravuze ati: “Ntarashaka numvaga ko ningira umuntu turyamana, bizatuma nigirira icyizere kandi nkumva mfite umutekano. Ariko maze kubikora, numvise nihebye kandi birambabaza cyane.”

Nyuma yaho, Kylie yaje kumenya icyo Bibiliya yigisha ku bihereranye n’ibitsina kandi atangira kubishyira mu bikorwa. Yaravuze ati: “Nabonye ko Yehova yadushyiriyeho amahame kugira ngo aturinde kubabara no kugira agahinda biterwa n’ibikorwa bibi. Ubu numva ntuje kandi nkunzwe, kubera ko nkora ibyo Yehova ashaka. Gukurikiza amahame yo muri Bibiliya byandinze guhora mpangayitse.”

Niba wifuza kumenya byinshi, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ni iki Bibiliya ivuga ku bihereranye n’ababana batarashyingiranywe?” Iboneka ku rubuga rwacu rwa jw.org/rw.

Umuremyi wacu adufasha kumenya icyiza n’ikibi. Icyakora gukomeza kumvira amahame ye, si ko buri gihe bitworohera. Ubwo rero tugomba gukomeza guhatana. Tuge twizera ko nitwumvira Yehova, bizatuma tubaho twishimye.