Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imana izatwitaho kandi iturinde kugeza iteka ryose

Imana izatwitaho kandi iturinde kugeza iteka ryose
  • Ese wifuza kuba mu isi itarimo intambara, urugomo cyangwa inzangano?

  • Ese wifuza kubaho utarwara, utababara kandi udashobora gupfa?

  • Ese wifuza kubaho udahangayitse?

  • Ese urambiwe kuba mu isi yuzuyemo ibiza?

Imana yacu idukunda ari na yo yaremye iyi si nziza, yadusezeranyije ko tuzabaho iteka dufite amahoro n’ibyishimo kandi ibyo yadusezeranyije izabiduha.

Tugiye gusuzuma ibi bikurikira:

  • Umuremyi wacu aradukunda

  • Ni ubuhe butumwa Imana yatugeneye?

  • Ni iyihe migisha abahanuzi b’Imana bavuze ko izaduha?

  • Icyo twakora kugira ngo tugire ibyishimo muri iki gihe no mu gihe kizaza

Reka tubanze turebe ibintu Imana yaduhaye bitwereka ko idukunda.