Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Isi izatanga umwero wayo; Imana, ari yo Mana yacu, izaduha umugisha.”​—ZABURI 67:6

Umuremyi wacu azaguha imigisha ubeho iteka

Umuremyi wacu azaguha imigisha ubeho iteka

Imana yabwiye umuhanuzi Aburahamu ko umwe mu bari kuzamukomokaho yari kuzatuma “amahanga yose yo mu isi” abona umugisha (Intangiriro 22:18). Uwo ni nde?

Uwo muntu wakomotse kuri Aburahamu ni Yesu. Ubu hashize hafi imyaka 2000 Imana imuhaye ububasha bwo gukora ibitangaza. Ibyo bitangaza byerekanaga ko Yesu ari we wari kuzatuma tubona imigisha Imana yasezeranyije Aburahamu.​—Abagalatiya 3:14.

Nanone ibyo bitangaza byatumye abantu bamenya ko Imana izakoresha Yesu kugira ngo ihe abantu imigisha. Ibyo bitangaza byerekanye uko izamukoresha kugira ngo abantu babone imigisha y’iteka ryose. Reka turebe uko ibitangaza Yesu yakoze byerekanaga ko yari afite imico myiza.

Yitaga ku bantu​—Yesu yakijije abarwayi.

Hari igihe umuntu wari urwaye ibibembe yinginze Yesu ngo amukize. Yesu yamukozeho maze aramubwira ati: “Ndabishaka. Kira.” Icyo gihe ibibembe byahise bimushiraho.​—Mariko 1:40-42.

Yakundaga gutanga​—Yesu yahaye ibyokurya abashonje.

Yesu ntiyashakaga ko abantu bakora urugendo bashonje. Ni yo mpamvu yakoze igitangaza akagaburira abantu babarirwa mu bihumbi akoresheje imigati mike n’amafi make kandi ibyo yabikoze inshuro zirenze imwe (Matayo 14:17-21; 15:32-38). Abo bantu barariye barahaga kandi barasigaza.

Yagiraga impuhwe​—Yesu yazuye abapfuye.

Yesu ‘yagiriye impuhwe’ umupfakazi amuzurira umwana umwe yari afite, kuko uwo mwana ari we wari kuzamwitaho.​—Luka 7:12-15.