INGINGO Y’IBANZE | ESE KOKO ABAMARAYIKA BABAHO?
Ese habaho abamarayika babi?
Abamarayika babi babaho rwose. Baturutse he? Zirikana ko Imana yaremanye abamarayika umudendezo wo kwihitiramo. Adamu na Eva bamaze igihe gito baremwe, umumarayika wari utunganye yakoresheje nabi uwo mudendezo, atangiza igikorwa kibi cyo kwigomeka. Yatumye Adamu na Eva bigomeka ku Mana (Intangiriro 3:1-7; Ibyahishuwe 12:9). Bibiliya ntivuga izina ry’uwo mumarayika n’umwanya yari afite mu ijuru mbere yo kwigomeka. Ariko nyuma yo kwigomeka, Bibiliya yamwise izina rimukwiriye ari ryo Satani, bisobanurwa ngo “urwanya” cyangwa “usebanya.”—Matayo 4:8-11.
Ikibabaje ni uko ubwo bwigomeke butarangiriye aho. Mu gihe cya Nowa, abamarayika batavuzwe umubare bavuye “mu buturo bwabo bwa mbere,” mu ijuru aho babanaga n’abandi bamarayika. Baje ku isi biyambika imibiri y’abantu kugira ngo bishore mu bwiyandarike. Ibyo bakoze byari binyuranye n’icyo Imana yabaremeye.—Yuda 6; Intangiriro 6:1-4; 1 Petero 3:19, 20.
Abo bamarayika babi byaje kubagendekera bite? Igihe Imana yatezaga umwuzure warimbuye isi, bongeye kwiyambika imibiri y’abamarayika kugira ngo basubire aho ibiremwa by’umwuka biba. Ariko Imana ntiyabemereye gusubira “mu buturo bwabo bwa mbere.” Ahubwo yabacishije bugufi ibafungira ahantu h’“umwijima w’icuraburindi” hitwa Taritaro (Yuda 6; 2 Petero 2:4). Abo badayimoni bemeye kuyoborwa na Satani Umwanzi, ari we ‘mutware w’abadayimoni,’ ujya ‘yihindura umumarayika w’umucyo.’—Matayo 12:24; 2 Abakorinto 11:14.
Bibiliya yigisha ko ubwami bw’Imana buyobowe na Mesiya, bwatangiye gutegeka mu ijuru kuva mu mwaka wa 1914. * Kuva icyo gihe, Satani n’abadayimoni be birukanywe mu ijuru bajugunywa ku isi. Ibikorwa by’urugomo n’ubwiyandarike byogeye ku isi, bigaragaza ko bafite intego yo kwihimura kandi ko bafite umujinya mwinshi.—Ibyahishuwe 12:9-12.
Ariko kandi, kuba ibyo bikorwa by’ubwiyandarike n’urugomo byiyongera, bigaragaza ko iherezo ryabo ryegereje. Vuba aha, ibyo biremwa by’umwuka bidukandamiza bizamburwa ububasha. Ubwami bw’Imana nibumara imyaka 1.000 butegeka isi izaba yahindutse paradizo, abo bamarayika babi bazahabwa igihe gito cyo kuyobya abantu bwa nyuma. Nyuma yaho bazarimburwa burundu.—Matayo 25:41; Ibyahishuwe 20:1-3, 7-10.
^ par. 6 Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’Ubwami bw’Imana, reba igice cya 8 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Nanone kiboneka kuri www.pr2711.com/rw.