Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ntukemere ko hagira ikikubuza guhabwa icyubahiro

Ntukemere ko hagira ikikubuza guhabwa icyubahiro

“Uwicisha bugufi mu mutima azahabwa icyubahiro.”—IMIG 29:23.

1, 2. (a) Amagambo y’umwimerere ahindurwamo “icyubahiro” n’“ikuzo,” asobanura iki? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?

IYO wumvise ijambo “icyubahiro” * ni iki utekereza? Ese utekereza ibirebana n’ubwiza bw’ibyo Imana yaremye (Zab 19:1)? Waba se utekereza ibirebana n’icyubahiro gihabwa abantu bakize, abanyabwenge cyangwa abagize icyo bageraho? Mu Byanditswe, amagambo y’umwimerere ahindurwamo “icyubahiro” n’“ikuzo” arasa, kandi yumvikanisha igitekerezo cyo kuremera. Mu bihe bya kera, igihe amafaranga yacurwaga mu mabuye y’agaciro, uko igiceri cyarushagaho kuremera ni ko cyarushagaho kugira agaciro. Hari igihe cyageze amagambo yumvikanisha igitekerezo cyo kuremera afatwa mu buryo bw’ikigereranyo ko asobanura ikintu cy’agaciro kenshi, gihebuje cyangwa gishishikaje cyane.

2 None se nubwo twe duha umuntu agaciro bitewe n’ububasha, umwanya cyangwa icyubahiro afite, ni iki Imana yo ireba? Ibyanditswe bivuga ko Imana iha abantu icyubahiro. Urugero, mu Migani 22:4 hagira hati “kwicisha bugufi no gutinya Yehova bihesha ubutunzi n’icyubahiro n’ubuzima.” Nanone kandi, umwigishwa Yakobo yaranditse ati “mwicishe bugufi imbere ya Yehova, na we azabashyira hejuru” (Yak 4:10). Icyubahiro Imana iha abantu ni ikihe? Ni iki gishobora kutubuza guhabwa icyo cyubahiro? Kandi se twafasha dute abandi kugira ngo na bo bahabwe icyo cyubahiro?

3-5. Ni ikihe cyubahiro Yehova ashobora kuduha?

3 Umwanditsi wa zaburi yagaragaje icyizere yari afite cy’uko Yehova yari kumufata ukuboko kw’iburyo akamugeza ku cyubahiro nyakuri. (Soma muri Zaburi ya 73:23, 24.) Ibyo Yehova abikora ate? Yehova ageza abagaragu be bicisha bugufi ku cyubahiro abemera kandi akabaha imigisha mu buryo butandukanye. Urugero, abafasha kumenya ibyo ashaka (1 Kor 2:7). Abantu batega amatwi ijambo rye kandi bakamwumvira, abaha icyubahiro cyo kugirana na we imishyikirano ya bugufi.—Yak 4:8.

4 Nanone kandi, Yehova aha abagaragu be icyubahiro yemera ko bakora umurimo wo kubwiriza (2 Kor 4:1, 7). Kandi rwose uwo murimo uhesha icyubahiro. Abakora umurimo wo kubwiriza bagamije gusingiza Yehova no gufasha abandi, arabasezeranya ati ‘abanyubaha ni bo nzubaha’ (1 Sam 2:30). Yehova abaha izina ryiza, ni ukuvuga ko abemera, kandi nta gushidikanya ko abandi bagaragu b’Imana babavuga neza.—Imig 11:16; 22:1.

5 Abantu ‘biringira Yehova kandi baguma mu nzira ye,’ bizabagendekera bite mu gihe kizaza? Yarabasezeranyije ati ‘nzabashyira hejuru kugira ngo muragwe isi; ababi bazarimbuka mureba’ (Zab 37:34). Bategerezanyije amatsiko kuzahabwa icyubahiro kitagereranywa, ari cyo buzima bw’iteka.—Zab 37:29.

“SINEMERA ICYUBAHIRO GITURUTSE KU BANTU”

6, 7. Kuki abantu benshi banze kwizera Yesu?

6 Ni ibihe bintu bishobora kutubuza guhabwa icyubahiro Yehova yifuza kuduha? Kimwe muri byo ni ukwita cyane ku bitekerezo by’abantu badafitanye imishyikirano myiza n’Imana. Reka dusuzume ibyo intumwa Yohana yanditse ku birebana na bamwe mu batware bo mu gihe cya Yesu. Yagize ati ‘no mu batware harimo benshi bizeye [Yesu], ariko kubera Abafarisayo, ntiberura ko bamwizera, kugira ngo batirukanwa mu isinagogi, kuko bakundaga icyubahiro cy’abantu kuruta icy’Imana’ (Yoh 12:42, 43). Byari kurushaho kuba byiza iyo abo batware bataza guha agaciro kenshi ibitekerezo by’Abafarisayo.

7 Yesu yari yaragaragaje impamvu abantu benshi batari kumwemera no kumwizera. (Soma muri Yohana 5:39-44.) Ishyanga rya Isirayeli ryari rimaze ibinyejana byinshi ritegereje Mesiya. Igihe Yesu yatangiraga kwigisha, abantu bamwe bashobora kuba baramenye ko igihe cyo kuza kwa Kristo cyari kigeze bashingiye ku buhanuzi bwa Daniyeli. Amezi menshi mbere yaho, igihe Yohana Umubatiza yabwirizaga, hari benshi bavugaga bati “ese aho ntiyaba ari we Kristo?” (Luka 3:15). Icyo gihe Mesiya bari bamaze igihe kirekire bategereje yari muri bo yigisha. Ariko kandi, abahanga mu by’Amategeko banze kumwizera. Yesu yagaragaje impamvu batamwizeye ubwo yababazaga ati “mwakwizera mute kandi buri wese yishakira icyubahiro ahabwa na mugenzi we, mukaba mudashaka icyubahiro giturutse ku Mana yonyine?”

8, 9. Koresha urugero rw’urumuri kugira ngo ugaragaze ukuntu dushobora guha agaciro kenshi icyubahiro duhabwa n’abantu kurusha icyo duhabwa na Yehova.

8 Kugira ngo tubone ukuntu dushobora guha agaciro kenshi icyubahiro duhabwa n’abantu kurusha icyo duhabwa na Yehova, reka tugereranye icyubahiro n’urumuri. Mu isanzure ry’ikirere haba urumuri rwinshi cyane. Ese waba wibuka igihe uheruka kwitegereza ikirere gitamurutse nijoro, gihunze inyenyeri zibarirwa mu bihumbi? “Ubwiza bw’inyenyeri” buratangaje cyane (1 Kor 15:40, 41). Ariko iyo uri mu muhanda wo mu mugi ufite amatara menshi, ntubona ikirere kimeze gityo. Amatara yo muri uwo mugi atuma tutabona urumuri rw’inyenyeri ziba ziri kure cyane. Ese byaba biterwa n’uko urumuri rw’amatara yo ku mihanda, ayo kuri za sitade n’ayo ku mazu aba ari rwinshi kandi ari rwiza kurusha urw’inyenyeri? Oya. Ibyo biterwa n’uko urumuri rw’amatara yo mu mugi ruba rutwegereye ku buryo rupfukirana uruturuka ku byo Yehova yaremye. Kugira ngo tubone ibintu bitangaje biboneka mu kirere nijoro, tugomba kwitarura amatara yo mu mugi.

9 Mu buryo nk’ubwo, icyubahiro duhabwa n’abantu gishobora gutuma duha agaciro gake icyubahiro duhabwa na Yehova. Hari benshi banga kwemera ubutumwa bwiza bw’Ubwami bitewe no gutinya icyo abaziranye na bo cyangwa abagize imiryango yabo bazatekereza. Ese n’abagaragu b’Imana bayiyeguriye bashobora kumva bashaka ko abantu babaha icyubahiro? Reka tuvuge ko umuntu ukiri muto ahawe kubwiriza mu ifasi irimo abantu bamuzi neza, ariko bakaba batazi ko ari Umuhamya wa Yehova. Ese ubwoba buzamubuza kubwiriza? Reka tuvuge noneho ko umuntu yifuje gukora byinshi mu murimo wa Yehova ariko abandi bakamunenga. Ese azemera ko abantu badafatana uburemere umurimo wa Yehova bamuca intege? Noneho reka tuvuge ko Umukristo yakoze icyaha gikomeye. Ese azahisha icyaha cye bitewe no gutinya gutakaza inshingano mu itorero cyangwa bitewe n’uko adashaka kubabaza abagize umuryango we n’incuti ze? Niba abona ko imishyikirano afitanye na Yehova ari yo ifite agaciro, ‘azatumira abasaza b’itorero’ kugira ngo bamufashe.—Soma muri Yakobo 5:14-16.

10. (a) Byagenda bite turamutse duhangayikishijwe cyane n’uko abandi batubona? (b) Ni iki twakwiringira niba twicisha bugufi?

10 Dushobora kuba twumva ko dushyiraho imihati kugira ngo dukure mu buryo bw’umwuka, ariko uwo duhuje ukwizera akaba akunda kutwereka aho dukwiriye gukosora. Inama atugiriye abikuye ku mutima ishobora kutugirira akamaro niba ubwibone, kwanga guseba, cyangwa gushaka kwisobanura bitatubujije kuyemera. Reka noneho tuvuge ko urimo ukorana na mugenzi wawe muhuje ukwizera. Ese uzahangayikishwa cyane n’uri bushimirwe ibitekerezo byiza mufite n’imihati mushyiraho? Niba ufite kimwe mu bibazo tumaze kuvuga, ujye wibuka ko “uwicisha bugufi mu mutima azahabwa icyubahiro.”—Imig 29:23.

11. Twagombye kumva tumeze dute mu gihe badushimiye, kandi kuki?

11 Abagenzuzi n’‘abifuza iyo nshingano’ bagombye kuba maso kugira ngo badashaka icyubahiro gituruka ku bantu (1 Tim 3:1; 1 Tes 2:6). Umuvandimwe yagombye kwifata ate mu gihe umuntu amushimiye abikuye ku mutima umurimo mwiza yakoze? Ashobora kudashinga inkingi azajya yibukirwaho nk’uko Umwami Sawuli yabigenje (1 Sam 15:12). Ariko se, yaba mu by’ukuri yemera ko ibyo yagezeho abikesha ubuntu butagereranywa Yehova yamugiriye, kandi ko no kugira ngo azagire icyo ageraho mu gihe kizaza bizaterwa n’uko Imana izaba yamuhaye imigisha kandi ikamufasha (1 Pet 4:11)? Uko twumva tumeze iyo badushimiye bigaragaza icyubahiro dushaka icyo ari cyo.—Imig 27:21.

“MWIFUZA GUKORA IBYO SO YIFUZA”

12. Ni iki cyabujije Abayahudi bamwe gutega Yesu amatwi?

12 Ikindi kintu gishobora kutubuza kubona icyubahiro duhabwa n’Imana, ni ibyifuzo byacu. Ibyifuzo bibi bishobora kutubuza kumva ukuri. (Soma muri Yohana 8:43-47.) Yesu yabwiye Abayahudi bamwe ko bangaga gutega amatwi ubutumwa bwe bitewe n’uko ‘bifuzaga gukora ibyo se Satani yifuza.’

13, 14. (a) Ni iki abashakashatsi bavuga ku bihereranye n’uburyo ubwonko bwacu bwakira amajwi y’abantu? (b) Ni iki kigena uwo dutega amatwi?

13 Rimwe na rimwe, twumva gusa ibyo dushaka kumva (2 Pet 3:5). Yehova yaturemanye ubushobozi butangaje bwo guhitamo ibyo twumva. Sa n’utuje ho gato, hanyuma wumve ukuntu hari amajwi menshi. Birashoboka ko mbere hari ayo utumvaga. Nubwo ubwonko bwawe bufite ubushobozi bwo kumva amajwi atandukanye, bwagufashije kwibanda ku kintu kimwe. Ariko kandi, abashakashatsi bavumbuye ko iyo abantu bavugiye rimwe ari benshi, kugira ngo ubwonko bubashe gutandukanya ayo majwi biba bigoye. Ibyo bisobanura ko iyo abantu babiri bavugiye rimwe, uba ugomba guhitamo uwo wumva. Amahitamo yawe azaterwa n’uwo wifuza kumva. Abayahudi bifuzaga gukora ibyo se Satani ashaka, ntibateze Yesu amatwi.

14 Bibiliya ivuga ko mu buryo runaka “ubwenge” n’‘ubupfapfa’ biba bishaka ko tubitega amatwi (Imig 9:1-5, 13-17). Ni nk’aho ubwenge n’ubupfapfa bikomeza kuduhamagara, kandi tuba tugomba guhitamo icyo dutega amatwi. Ni nde tuzatega amatwi? Ni uwo twifuza gushimisha. Abagize intama za Yesu bamutega amatwi kandi bakamukurikira (Yoh 10:16, 27). Bari “mu ruhande rw’ukuri” (Yoh 18:37). ‘Ntibamenya amajwi y’abo batazi’ (Yoh 10:5). Bene abo bantu bicisha bugufi bahabwa icyubahiro.—Imig 3:13, 16; 8:1, 18.

‘IMIBABARO IBAHESHA IKUZO’

15. Ni mu buhe buryo imibabaro ya Pawulo ‘yahesheje ikuzo’ abandi?

15 Iyo twihanganye tugakomeza gukora ibyo Yehova ashaka, bituma abandi bahabwa ikuzo. Pawulo yandikiye itorero ryo muri Efeso agira ati “ndabasaba ngo mwe gucogora bitewe n’iyo mibabaro ingeraho ku bwanyu, kuko iyo mibabaro ibahesha ikuzo” (Efe 3:13). Ni mu buhe buryo imibabaro ya Pawulo ‘yahesheje ikuzo’ Abefeso? Kuba Pawulo yari yiteguye gukomeza gukorera Abefeso nubwo yahuraga n’ibigeragezo, byabagaragarije ko gukorera Imana ari cyo kintu Umukristo yagombye guha agaciro kuruta ibindi. Ese iyo Pawulo aza gucika intege kubera ibigeragezo, ntibyari kugaragaza ko imishyikirano abo Bakristo bari bafitanye na Yehova, umurimo bamukoreraga ndetse n’ibyiringiro byabo nta gaciro byari bifite? Kuba Pawulo yarakomeje kwihangana, byagaragarije abavandimwe ko kuba umwigishwa wa Kristo nta cyo wabinganya na cyo.

16. Ni ibihe bibazo Pawulo yagiriye i Lusitira?

16 Tekereza ukuntu ishyaka rya Pawulo no kwihangana kwe byagiriye abandi akamaro. Mu Byakozwe 14:19, 20 hagira hati “haza Abayahudi baturutse muri Antiyokiya no muri Ikoniyo, boshya rubanda batera Pawulo amabuye, baramukurubana bamujyana inyuma y’umugi [w’i Lusitira] bibwira ko yapfuye. Ariko abigishwa bamukikije, arahaguruka yinjira mu mugi. Bukeye bwaho avayo ari kumwe na Barinaba, ajya i Derube.” Tekereza nawe kugusiga uri intere, ku munsi ukurikiyeho ugakora urugendo rw’ibirometero 100 n’amaguru!

17, 18. (a) Timoteyo ashobora kuba yaramenye ate iby’imibabaro Pawulo yahuriye na yo i Lusitira? (b) Ni mu buhe buryo kwihangana kwa Pawulo kwafashije Timoteyo?

17 Ese igihe bateraga Pawulo amabuye, Timoteyo yari ahari? Inkuru yo mu gitabo cy’Ibyakozwe nta cyo ibivugaho, ariko birashoboka. Reka dusuzume ibyo Pawulo yandikiye Timoteyo mu rwandiko rwe rwa kabiri. Yagize ati “wakurikije neza inyigisho zanjye, n’imibereho yanjye . . . ibyambayeho muri Antiyokiya [igihe yirukanwaga mu mugi], muri Ikoniyo [bashaka kumutera amabuye] n’i Lusitira [aterwa amabuye], n’ibitotezo byose nihanganiye; nyamara Umwami yarabinkijije byose.”—2 Tim 3:10, 11; Ibyak 13:50; 14:5, 19.

18 Timoteyo yari azi neza ko Pawulo yihanganiye iyo mibabaro yose. Timoteyo agomba kuba yarigiye byinshi ku rugero rwa Pawulo. Igihe Pawulo yasuraga ab’i Lusitira, yasanze Timoteyo ari Umukristo w’intangarugero, ‘ashimwa n’abavandimwe b’i Lusitira no muri Ikoniyo’ (Ibyak 16:1, 2). Nyuma y’igihe, Timoteyo yujuje ibisabwa kugira ngo ahabwe inshingano zikomeye.—Fili 2:19, 20; 1 Tim 1:3.

19. Ni mu buhe buryo iyo twihanganye bifasha abandi?

19 Mu buryo nk’ubwo, iyo twihanganye tugakomeza gukora ibyo Imana ishaka, bishobora kugirira abandi akamaro, cyane cyane abakiri bato, bakazavamo abagaragu b’Imana b’agaciro kenshi. Abakiri bato baratwitegereza kandi bakatwigiraho mu gihe tuvugana n’abantu mu murimo wo kubwiriza, ndetse banabona uko twitwara mu bibazo duhura na byo bakatwigiraho. Pawulo ‘yakomeje kwihanganira ibintu byose’ kugira ngo abantu bose bakomeza kubera Imana indahemuka, ‘bashobore kuzabona agakiza n’ikuzo ry’iteka.’—2 Tim 2:10.

Abakiri bato bishimira ukwihangana kw’Abakristo bageze mu za bukuru

20. Kuki twagombye gukomeza gushaka icyubahiro gituruka ku Mana?

20 Ku bw’ibyo se, ntitwagombye gukomeza ‘gushaka icyubahiro gituruka ku Mana yonyine’ (Yoh 5:44; 7:18)? Yego rwose! (Soma mu Baroma 2:6, 7.) Yehova aha ‘ubuzima bw’iteka abashaka ikuzo.’ Ikindi kandi, “gukomeza gukora ibyiza” bituma abandi bakomeza gushikama, maze bikazabahesha ubuzima bw’iteka. Bityo rero, ntuzemere ko hagira ikikubuza guhabwa icyubahiro gituruka ku Mana.

^ par. 1 Muri Bibiliya, amagambo y’umwimerere yahinduwemo “icyubahiro” ashobora no guhindurwamo “ikuzo” n’“ubwiza.”