Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wiga Ijambo ry’Imana

Bizagenda bite ku munsi w’urubanza?

Bizagenda bite ku munsi w’urubanza?

Iyi ngingo irasuzuma ibibazo ushobora kuba waribajije, kandi irakwereka aho wavana ibisubizo muri Bibiliya yawe. Abahamya ba Yehova bazishimira kuganira nawe ku bisubizo by’ibyo bibazo.

1. Umunsi w’Urubanza ni iki?

Nk’uko ishusho iri iburyo ibigaragaza, abantu benshi bibwira ko ku Munsi w’Urubanza, abantu babarirwa muri za miriyari bazazanwa imbere y’intebe y’Imana maze bagacirwa urubanza rw’ibyo bakoze kera; bamwe bakajya mu ijuru, abandi bakajya mu muriro w’iteka. Icyakora, Bibiliya igaragaza ko Umunsi w’Urubanza ugamije gukiza abantu akarengane (Zaburi 96:13). Imana yagize Yesu Umucamanza kugira ngo yimakaze ubutabera.—Soma muri Yesaya 11:1-5; Ibyakozwe 17:31.

2. Umunsi w’Urubanza uzimakaza ubutabera ute?

Igihe umuntu wa mbere ari we Adamu yigomekaga ku Mana, yashyize abamukomotseho bose mu bubata bw’icyaha, imibabaro n’urupfu (Abaroma 5:12). Kugira ngo Yesu abakize ako karengane, azazura abantu bapfuye babarirwa muri za miriyari. Igitabo cy’Ibyahishuwe kigaragaza ko ibyo bizaba mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kristo Yesu bw’imyaka igihumbi.—Soma mu Byahishuwe 20:4, 11, 12.

Abazaba bazutse bazacirwa urubanza rudashingiye ku byo bakoze mbere yo gupfa, ahubwo rushingiye ku byo bazakora igihe hazaba hamaze kumenyekana ibikubiye mu “mizingo” ivugwa mu Byahishuwe igice cya 20 (Abaroma 6:7). Intumwa Pawulo yavuze ko “abakiranutsi n’abakiranirwa” bazazuka, maze bakiga ibyerekeye Imana.—Soma mu Byakozwe 24:15.

3. Ni iki Umunsi w’Urubanza uzamarira abantu?

Abantu bapfuye bataramenya Yehova Imana cyangwa ngo bamukorere, bazabona uburyo bwo guhinduka maze bakore ibyiza. Nibabigenza batyo, bazaba ‘barazukiye guhabwa ubuzima.’ Icyakora bamwe mu bazazuka, bazanga kwiga inzira za Yehova. Icyo gihe, bazaba ‘barazukiye gucirwa urubanza.’—Soma muri Yohana 5:28, 29; Yesaya 26:10; 65:20.

Mu mpera z’Umunsi w’Urubanza uzamara igihe kirekire cy’imyaka igihumbi, Yehova azaba yarashubije ubutungane abantu bumvira (1 Abakorinto 15:24-28). Koko rero, abo bantu bumvira bahishiwe byinshi. Mu gihe cy’ikigeragezo cya nyuma, Imana izavana Satani Umwanzi ikuzimu, aho azaba amaze imyaka igihumbi afunze. Satani azongera agerageze kuyobya abantu kugira ngo batere Yehova umugongo, ariko abazanga gukurikira Satani, bazaba ku isi iteka ryose.—Soma muri Yesaya 25:8; Ibyahishuwe 20:7-9.

4. Undi munsi w’urubanza uzagirira abantu akamaro ni uwuhe?

Nanone, Bibiliya ikoresha imvugo ngo “umunsi w’urubanza,” yerekeza ku bintu bizabaho, bigatuma iyi si mbi irimbuka. Uwo munsi w’urubanza uzaza utunguranye nk’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa, warimbuye abantu babi bose b’icyo gihe. Igishimishije ni uko irimbuka ryegereje ry’“abatubaha Imana,” rizatuma habaho isi nshya, iyo “gukiranuka kuzabamo.”—Soma muri 2 Petero 3:6, 7, 13.