Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

EGERA IMANA

“Wabihishuriye abana bato”

“Wabihishuriye abana bato”

Ese wifuza kumenya ukuri ku byerekeye Imana, izina ryayo, imico yayo n’ibyo idusaba? Yehova Imana yahishuye ukuri ku birebana n’uwo ari we mu Ijambo rye Bibiliya. Ariko abantu bose si ko bashobora gusoma uko kuri ko muri Bibiliya ngo bagusobanukirwe. Kubera iki? Ni ukubera ko gusobanukirwa uko kuri ko mu ijambo ry’Imana ari impano; si ibya buri wese. Reka dusuzume icyo Yesu yabivuzeho.—Soma muri Matayo 11:25.

Uwo murongo utangira uvuga ngo “icyo gihe Yesu yongeraho ati.” Uko bigaragara, Yesu ashobora kuba yaravuze ayo magambo agira ngo agire icyo avuga ku byari bimaze kuba. Yari amaze gucyaha abantu batitabiriye ubutumwa bwe bo mu migi itatu y’i Galilaya yari yarakoreyemo ibitangaza (Matayo 11:20-24). Ushobora kwibaza uti ‘bishoboka bite ko umuntu yabona ibitangaza Yesu yakoze, ntiyakire ubutumwa bwe?’ Abo bantu banze kwakira ubwo butumwa bitewe n’umutima wabo winangiye.—Matayo 13:10-15.

Yesu yari azi ko kugira ngo dusobanukirwe ukuri ku byerekeye Imana ko muri Bibiliya, dukenera ibintu bibiri, ni ukuvuga ubufasha buturuka ku Mana n’umutima witeguye kwiga. Yesu yaravuze ati “ndagusingiriza mu ruhame Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko ibi bintu wabihishe abanyabwenge n’abahanga ukabihishurira abana bato.” Ese waba ubona impamvu gusobanukirwa ukuri ku byerekeye Imana kuboneka muri Bibiliya ari impano? Yehova ‘Umwami w’ijuru n’isi’ ashobora guhisha cyangwa agahishura ukuri ko muri Bibiliya akurikije ibyo ashaka, kuko ari we Mutegetsi w’Ikirenga. Ariko ibyo ntibishatse kuvuga ko hari abo Yehova yanga guhishurira ukuri. None se ashingira ku ki kugira ngo ahishurire bamwe ukuri ko muri Bibiliya, abandi ntakubahishurire?

Yehova aguhishurira abicisha bugufi; si abibone (Yakobo 4:6). Ahisha uko kuri “abanyabwenge n’abahanga,” ni ukuvuga abantu bafite ubwenge bw’isi n’intiti z’iyi si, bumva ko badakeneye ubufasha bwe, kubera ubwibone no kwiyiringira (1 Abakorinto 1:19-21). Ahubwo uko kuri aguhishurira “abana bato,” ni ukuvuga abamugana bafite imitima itaryarya, bicishije bugufi nk’abana (Matayo 18:1-4; 1 Abakorinto 1:26-28). Yesu Umwana w’Imana na we ubwe yabonye ko ari uko bimeze. Abenshi mu bayobozi b’amadini b’abibone kandi bize, ntibigeze basobanukirwa ubutumwa bwe, ariko abarobyi bicishaga bugufi bo barabusobanukiwe (Matayo 4:18-22; 23:1-5; Ibyakozwe 4:13). Ariko nanone, hari abantu b’abakire kandi bize bicishaga bugufi nta buryarya, babaye abigishwa ba Yesu.—Luka 19:1, 2, 8; Ibyakozwe 22:1-3.

Reka tugaruke ku kibazo twibajije mu ntangiriro y’iyi ngingo, kigira kiti “ese wifuza kumenya ukuri ku byerekeye Imana?” Niba ari uko bimeze, ushobora guhumurizwa n’uko Imana itemera abantu bumva ko bafite ubwenge bw’isi. Ahubwo yemera abantu basuzugurwa n’abo banyabwenge. Niwiga Ijambo ry’Imana wicishije bugufi kandi ubikuye ku mutima, ushobora kuzaba mu bo Yehova aha impano ye y’agaciro yo gusobanukirwa ukuri ku birebana na we. Gusobanukirwa uko kuri bizatuma urushaho kwishimira ubuzima muri iki gihe, kandi bishobora kuzatuma ubona “ubuzima nyakuri,” ni ukuvuga ubuzima bw’iteka mu isi nshya yegereje twasezeranyijwe n’Imana izaba irangwa no gukiranuka, kandi iyo si iregereje. *1 Timoteyo 6:12, 19; 2 Petero 3:13.

Imirongo yo muri Bibiliya wasoma muri Mutarama

Matayo 1–21

^ par. 5 Abahamya ba Yehova bazishimira kugufasha kumenya ukuri ku byerekeye Imana n’umugambi wayo. Bigisha Bibiliya ku buntu bifashishije igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?