Mose yicishaga bugufi
KWICISHA BUGUFI BISOBANURA IKI?
Kwicisha bugufi bitandukanye no kwiyemera, kwirata, cyangwa kumva ko uruta abandi. Umuntu wese udatunganye kandi wicisha bugufi, yagombye nanone kwiyoroshya, akamenya ko ubushobozi bwe bufite aho bugarukira.
YAGARAGAJE ATE KO YICISHAGA BUGUFI?
Igihe yahabwaga ubutware, ntiyishyize hejuru. Akenshi iyo umuntu ahawe ubutware, bihita bigaragara niba koko yicisha bugufi cyangwa niba ari umwibone. Umwanditsi wo mu kinyejana cya 19 witwa Robert G. Ingersoll, yavuze ko “umuntu wicisha bugufi umubwirwa n’ukuntu akoresha ubutware afite.” Mu birebana n’ibyo, Mose yadusigiye urugero ruhebuje. Mu buhe buryo?
Dushobora kuvuga ko Mose yahawe ubutware bukomeye, kuko Yehova yamuhaye inshingano yo kuyobora Abisirayeli. Ariko ubwo bubasha yari ahawe, ntibwatumye yishyira hejuru. Urugero, zirikana ukuntu yakemuye yicishije bugufi ikibazo cyari cyavutse ku birebana n’uburenganzira bwo guhabwa umurage (Kubara 27:1-11). Icyo kibazo cyari gikomeye cyane, kuko uko cyari gukemurwa ari byo byari kuzajya bikurikizwa nyuma yaho.
Mose yari kubyifatamo ate? Ese yari kumva ko ari we ugomba gufata umwanzuro w’icyo kibazo, kubera ko yari umuyobozi w’ishyanga rya Isirayeli? Ese yari gukemura icyo kibazo yitwaje ko yari umunyabwenge, ko yari inararibonye cyangwa ko yari azi neza uko Yehova abona ibintu?
Umuntu w’umwibone yashoboraga kubigenza atyo, ariko Mose si ko yabigenje. Bibiliya igira iti “Mose abyumvise ajyana icyo kibazo imbere ya Yehova” (Kubara 27:5). Ngaho tekereza nawe! Nubwo Mose yari amaze imyaka igera kuri 40 ayobora ishyanga rya Isirayeli, yishingikirije kuri Yehova aho kwishingikiriza ku bwenge bwe. Biragaragara rwose ko yicishaga bugufi.
Nanone Mose ntiyagiraga ishyari, ngo yumve ko ari we wenyine wagombaga kuba umutware. Yarishimye igihe Yehova yahaga abandi Bisirayeli inshingano yo kuba abahanuzi nka we (Kubara 11:24-29). Igihe sebukwe yamugiraga inama yo guha abandi inshingano ngo bamufashe, Mose yahise yicisha bugufi akurikiza iyo nama (Kuva 18:13-24). Nanone igihe yari hafi gupfa, yasabye Imana gushyiraho umuntu wari kuzamusimbura, nubwo yari agifite imbaraga. Igihe Yehova yatoranyaga Yosuwa, Mose yashyigikiye uwo mugabo, asaba Abisirayeli kuzumvira Yosuwa mu gihe yari kuba abajyanye mu Gihugu cy’Isezerano (Kubara 27:15-18; Gutegeka kwa Kabiri 31:3-6; 34:7). Mu by’ukuri, Mose yumvaga ko kuyobora Abisirayeli muri gahunda yo gusenga Imana byari imigisha. Ariko kandi, yashyiraga imbere icyatuma abandi bamererwa neza, aho gushyira imbere ubutware bwe.
ISOMO TWAMUVANAHO.
Ntituzigere na rimwe twishyira hejuru bitewe n’ububasha, ubutware cyangwa ubuhanga dufite. Dukwiriye kuzirikana ko mu gihe dukora umurimo wa Yehova, kwicisha bugufi ari byo by’ingenzi kuruta ubushobozi dufite (1 Samweli 15:17). Iyo twicisha bugufi by’ukuri, twihatira gukurikiza inama irangwa n’ubwenge yo muri Bibiliya, igira iti “jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe.”—Imigani 3:5, 6.
Nanone, urugero rwa Mose rutwigisha ko tutagombye kwiyemera bitewe n’abo turi bo cyangwa ubutware dufite.
Ese kwigana urugero rwa Mose rwo kwicisha bugufi bidufitiye akamaro? Yego rwose. Iyo twicisha bugufi by’ukuri, abandi batwishyikiraho kandi bakarushaho kudukunda. Icy’ingenzi kurushaho ni uko Yehova arushaho kudukunda, kuko na we arangwa n’uwo muco uhebuje (Zaburi 18:35). Bibiliya igira iti “Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abicisha bugufi ikabagaragariza ubuntu bwayo butagereranywa” (1 Petero 5:5). Iyo ni yo mpamvu y’ingenzi yagombye gutuma twigana umuco wa Mose wo kwicisha bugufi.