Urwikekwe ruzashira ryari?
KU ITARIKI ya 28 Kanama 1963, ubu hakaba hashize imyaka 50, Martin Luther King Jr. wari ku isonga mu baharanira uburenganzira bw’abaturage muri Amerika, yavuze amagambo azwi cyane muri disikuru yatanze agira ati “mfite icyizere.” Yakoresheje ayo magambo akangura ubwenge maze avuga iby’inzozi ze cyangwa icyizere yari afite, cy’uko hari igihe abantu bazabaho batarangwa n’urwikekwe rushingiye ku bwoko. Nubwo ayo magambo yayabwiye abantu bo muri Amerika, igitekerezo cye cyakiriwe neza n’abantu bo mu bihugu byinshi.
Ku itariki ya 20 Ugushyingo 1963, ni ukuvuga nyuma y’amezi atatu King atanze iyo disikuru, ibihugu birenga 100 biri mu Muryango w’Abibumbye byemeje ibikubiye mu Itangazo Mpuzamahanga ryo Kuvanaho Ivangura Ryose Rishingiye ku Bwoko. Mu myaka ibarirwa muri za mirongo yakurikiyeho, hari andi masezerano yagiye asinywa. Ese nubwo abantu bakoze ibishoboka byose ngo ivangura ricike, hari icyo baba baragezeho?
Ku itariki ya 21 Werurwe 2012, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon, yaravuze ati “hasinywe amasezerano menshi, hashyirwaho n’amategeko mpuzamahanga agamije gukumira no kurwanya ivangura ry’amoko, ihohoterwa n’ibindi bikorwa bitarangwa n’ubworoherane. Nyamara abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi bakomeje kwibasirwa n’ivangura ry’amoko.”
Nubwo hari ibihugu byagize icyo bigeraho mu kurwanya urwikekwe rushingiye ku moko n’urushingiye ku bindi bintu, abantu baracyibaza bati “ese koko ibyagezweho byatumye iyo mitekerereze yashinze imizi mu bantu icika, cyangwa ahubwo byatumye abantu baterekana ku mugaragaro ko bafite urwikekwe?” Hari abumva ko ibyagezweho byatumye ivangura rikumirwa, ariko ko bidashobora guca urwikekwe burundu. Kubera iki? Ni ukubera ko ivangura ari igikorwa kigaragara kandi kigahanwa n’itegeko, naho urwikekwe rukaba rudashobora gucika bitewe n’uko ruba imbere mu mutima w’umuntu no mu bitekerezo bye, ibyo ukaba udashobora kubishyiriraho amategeko abihana.
Ku bw’ibyo, kugira ngo urwikekwe ruranduranwe n’imizi yarwo, ntihagombye gufatwa ingamba zigamije gusa kurwanya ibikorwa by’ivangura, ahubwo hagombye no gufatwa ingamba zigamije gufasha abantu guhindura imitekerereze n’imyumvire ku birebana n’uko babona abandi. Ese ibyo byashoboka? Niba byashoboka se byagerwaho bite? Reka turebe inkuru zimwe na zimwe z’ibyabayeho ziri budufashe kubona ko abantu bashobora guhinduka, n’icyabibafashamo.
BIBILIYA YABAFASHIJE KUREKA URWIKEKWE
Linda: Navukiye muri Afurika y’Epfo. Kubera ko ndi umuzungu, numvaga ko nduta abirabura bose bo muri Afurika y’Epfo, nkumva ko abantu nk’abo ari injiji, ko atari abo kwiringirwa kandi ko bagomba kuba abagaragu b’abazungu. Sinari nzi ko burya mfite urwikekwe. Icyakora ubwo natangiraga kwiga Bibiliya, nahinduye imitekerereze. Namenye ko “Imana itarobanura ku butoni,” kandi ko umutima ari wo w’ingenzi kuruta ibara ry’uruhu cyangwa ururimi umuntu avuga (Ibyakozwe 10:34, 35; Imigani 17:3). Umurongo w’Ibyanditswe wo mu Bafilipi 2:3 wamfashije kubona ko ninumva ko umuntu wese anduta, nzashobora kwivanamo urwikekwe. Gukurikiza ayo mahame ya Bibiliya byamfashije kwita ku bandi ntitaye ku ibara ry’uruhu. Ubu rwose urwikekwe nahoranye rwarashize.
Michael: Kubera ko narerewe mu karere kari kiganjemo abazungu bo muri Ositaraliya, nagiriraga urwikekwe rukabije abantu bakomoka muri Aziya, cyane cyane Abashinwa. Iyo nabaga ntwaye imodoka nkabona umuntu usa n’Umunyaziya, namanuraga ikirahuri cy’imodoka, nkamukankamira mubwira nti “subira iwanyu wa Munyaziya we!” Nyuma yaho igihe natangiraga kwiga Bibiliya, nasobanukiwe uko Imana ibona abantu, nza kubona ko ibakunda ititaye ku gihugu bakomokamo cyangwa isura yabo. Urwo rukundo rw’Imana rwankoze ku mutima, nitoza gukunda abantu, nikuramo urwango nari mfite. Kuba narahindutse bene ako kageni biratangaje. Ubu nishimira cyane kwifatanya n’abantu bo mu bihugu byose kandi bakuriye mu mimerere itandukanye. Ibyo byatumye ndushaho kwishimira ubuzima kandi bimpesha umunezero mwinshi.
Sandra: Mama yakomokaga mu mugi witwa Umunede wo muri leta ya Delta muri Nijeriya, naho umuryango wa data ugakomoka muri leta ya Edo, aho bavuga ururimi rw’icyesani. Ibyo bintu bari batandukaniyeho byatumye abagize umuryango wa data bagirira mama urwikekwe rukabije kugeza igihe yapfiriye. Nahise ndahira ko nta mishyikirano nzagirana n’umuntu wese uvuga ururimi rw’icyesani, kandi ko ntazigera nshakana n’umuntu ukomoka muri leta ya Edo. Ariko igihe natangiraga kwiga Bibiliya, imyumvire yanjye yatangiye guhinduka. Naribajije nti “none se ko Bibiliya ivuga ko Imana itarobanura ku butoni, kandi ko umuntu wese uyitinya ari we yemera, kuki jye nakwanga abantu mbaziza akarere bakomokamo cyangwa ururimi rwabo?” Naje guhindura imitekerereze, maze niyunga n’abo mu muryango wa data. Gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya byatumye ngira ibyishimo n’amahoro yo mu mutima. Nanone byamfashije kubana neza n’abandi ntitaye ku mimerere bakuriyemo, ubwoko bwabo, ururimi bavuga cyangwa igihugu bakomokamo. Mwaba muzi umugabo nashakanye na we? Akomoka
muri leta ya Edo kandi avuga ururimi rw’icyesani!Kuki Bibiliya yashoboye gufasha abo bantu n’abandi benshi kurandura urwango n’urwikekwe byari byarashinze imizi mu mitima yabo? Ni uko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana. Ifite ubushobozi bwo guhindura imitekerereze y’umuntu n’uko abona abandi. Bibiliya igaragaza ikintu kizatuma urwikekwe rucika burundu.
UBWAMI BW’IMANA BUZAVANAHO URWIKEKWE BURUNDU
Ubumenyi bwo muri Bibiliya bushobora kudufasha kurandura urwikekwe n’urwango byashinze imizi. Ariko hari ibindi bintu bibiri bigomba kuvaho kugira ngo urwikekwe rucike burundu. Icya mbere ni icyaha no kudatungana. Bibiliya igaragaza neza ko “nta muntu udacumura” (1 Abami 8:46). Ku bw’ibyo, imihati twashyiraho yose, turwana intambara nk’iyo intumwa Pawulo yarwanaga, ubwo yandikaga ati “iyo nifuza gukora icyiza, ikibi kiba kiri kumwe nanjye” (Abaroma 7:21). Ubwo rero, hari igihe umutima wacu udatunganye uturukamo “ibitekerezo bibi,” bishobora gutuma tugira urwikekwe.—Mariko 7:21.
Icya kabiri, ni ingaruka Satani Umwanzi atugiraho. Bibiliya ivuga ko Satani ari “umunyabinyoma,” kandi ko ‘ayobya isi yose ituwe’ (Yohana 8:44; Ibyahishuwe 12:9). Ibyo byumvikanisha impamvu urwikekwe rwogeye cyane n’impamvu abantu badashobora kureka burundu urwango, ivangura, jenoside n’urwikekwe rushingiye ku bwoko, ku rwego rw’imibereho no ku idini.
Ku bw’ibyo, kugira ngo urwikekwe rucike burundu, Satani Umwanzi, icyaha no kudatungana bigomba kubanza kuvanwaho. Bibiliya igaragaza ko Ubwami bw’Imana buzabivanaho.
Yesu Kristo yigishije abigishwa be gusenga Imana bagira bati “Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (Matayo 6:10). Ubwami bw’Imana buzavanaho burundu akarengane kose, hakubiyemo urwikekwe n’ibikorwa byose bitarangwamo ubworoherane.
Ubwami bw’Imana nibuza bugatangira gutegeka isi, Satani ‘azabohwa’ yamburwe ubushobozi bwe bwose, kugira ngo ‘atongera kuyobya amahanga’ (Ibyahishuwe 20:2, 3). Icyo gihe ni bwo hazabaho umuryango w’abantu cyangwa “isi nshya,” iyo “gukiranuka kuzabamo.” *—2 Petero 3:13.
Abazaba muri iyo si ikiranuka kandi itarangwamo icyaha, bazagezwa ku butungane, bavanwe mu bubata bw’icyaha (Abaroma 8:21). Abo bayoboke b’Ubwami bw’Imana ‘ntibazangiza kandi ntibazarimbura,’ bitewe n’uko “isi izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova” (Yesaya 11:9). Abantu bose baziga inzira za Yehova Imana kandi bigane imico ye yuje urukundo. Icyo gihe urwikekwe ruzaba rucitse burundu, “kuko Imana itarobanura ku butoni.”—Abaroma 2:11.
^ par. 17 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’Ubwami bw’Imana n’icyo buzakora, reba igice cya 3, 8 n’icya 9 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.