MWIGANE UKWIZERA KWABO
‘Yamukijije hamwe n’abandi barindwi’
IGIHE imvura yarimo ica ibintu, Nowa n’umuryango we bari bicaye mu nkuge batuje. Sa n’ureba uko bameze. Kubera ko aho bari hari hijimye, bacanye itara kugira ngo habone. Barimo bareba ibirimo biba bafite amatsiko menshi yo kumenya ibiri bukurikireho, kuko bumvaga imvura ikomeje kugwa kuri iyo nkuge, ari na ko amashahi akubita mu mpande zayo. Mbese urusaku rwari rwose!
Nowa yitegerezaga umuryango we akunda cyane, ni ukuvuga umugore we w’indahemuka, abahungu be bizerwa n’abagore babo, akumva ibyishimo biramusaze. Muri ibyo bihe bigoye, Nowa ashobora kuba yarahumurijwe no kubona ari kumwe n’abantu be yakundaga cyane. Nta gushidikanya ko yaranguruye ijwi agasengera hamwe n’umuryango we isengesho ryo gushimira, ku buryo bose bashoboraga kumwumva bitabagoye.
Nowa yari afite ukwizera gukomeye. Ukwizera kwe ni ko kwatumye Imana ye Yehova imurinda, ikamurokorana n’umuryango we (Abaheburayo 11:7). Ariko se igihe imvura yari itangiye kugwa, bari bagikeneye kugira ukwizera? Yego, kuko uwo muco bari kuwukenera na nyuma yaho mu bihe bigoye byari bigiye gukurikiraho. Natwe dukeneye ukwizera nk’uko, kuko turi mu bihe biruhije. Nimucyo dusuzume isomo twavana ku kwizera kwa Nowa.
“IMINSI MIRONGO INE N’AMAJORO MIRONGO INE”
Igihe bari mu nkuge, imvura yamaze “iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine” igwa (Intangiriro 7:4, 11, 12). Amazi yakomeje kwiyongera cyane. Uko yagendaga yiyongera ni ko Nowa yagendaga yibonera ko Yehova Imana ye, arinda abakiranutsi kandi agahana ababi.
Umwuzure wahagaritse ubwigomeke bwa bamwe mu bamarayika. Abamarayika benshi bayobejwe n’ubwikunde bwa Satani bavuye mu ijuru “aho bari bagenewe kuba,” baza ku isi kubana n’abagore, babyarana abana b’ibyimanyi bitwaga Abanefili (Yuda 6; Intangiriro 6:4). Nta gushidikanya ko Satani yanejejwe cyane no kubona ibyo byigomeke bitesha agaciro abantu, ari bo biremwa bihambaye Yehova yaremye hano ku isi.
Icyakora abo bamarayika b’ibyigomeke bamaze kubona ko amazi agenda yiyongera, biyambuye imibiri y’abantu basubira aho ibiremwa by’umwuka biba. Ariko ntibashoboraga kongera kwisubiza imibiri y’abantu. Bataye abagore babo, abana babyaranye na bo bose bicwa n’Umwuzure, bapfana n’abari batuye ku isi icyo gihe.
Uhereye mu gihe cya Henoki, ni ukuvuga imyaka igera kuri magana arindwi mbere y’Umwuzure, Yehova yari yaraburiye abantu ko yari kuzarimbura abataramwubahaga (Intangiriro 5:24; Yuda 14, 15). Kuva icyo gihe abantu bagiye barushaho kuba babi, barimbura isi kandi bayuzuzamo urugomo. Bose bishwe n’Umwuzure. Ese Nowa n’umuryango we bashimishijwe no kubona abo bantu barimbuka?
Oya. Imana na yo ntibyayishimishije kuko irangwa n’imbabazi (Ezekiyeli 33:11). Nta ko Yehova atagize ngo arokore abantu benshi bashoboka. Yari yarahaye Henoki inshingano yo kuburira abantu, kandi asaba Nowa kubaka inkuge. Nowa n’umuryango we bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bakora uwo murimo, abantu bose babireba. Ikiruta byose, ni uko Yehova yategetse Nowa kuba “umubwiriza wo gukiranuka” (2 Petero 2:5). Kimwe na Henoki wamubanjirije, Nowa na we yaburiye abantu ibirebana n’urubanza rwari rutegereje isi. Abantu babyitabiriye bate? Kubera ko Yesu yarebaga ibyarimo biba yibereye mu ijuru, nyuma yaho yagarutse ku byabaye muri icyo gihe cya Nowa, agira ati “ntibabyitaho kugeza ubwo umwuzure waje ukabatwara bose.”—Matayo 24:39.
Gerageza gusa n’uwiyumvisha uko ibintu byari bimeze mu minsi 40 yakurikiyeho, Yehova amaze gukinga inkuge. Uko iyo mvura yakomezaga kugwa buri munsi, bose uko ari umunani batangiye kugenda bamenyera ubuzima bwo mu nkuge, hakubiyemo kwitanaho, kwita kuri aho hantu bari bari no gukurikirana ibyo inyamaswa zarimo zari zikeneye. Hari igihe cyageraga inkuge ikanyeganyega cyangwa ikicugusa. Yatangiye kugenda yimuka, uko amazi yagendaga yiyongera ikagenda izamuka, kugeza ubwo “ireremba hejuru cyane y’isi” (Intangiriro 7:17). Mu by’ukuri, ibyo bigaragaza imbaraga zitangaje za Yehova, Imana ishobora byose!
Birumvikana ko Nowa yashimiye Yehova bitewe n’uko yamurokoye we n’umuryango we, akanamushimira ku bw’imbabazi yabagiriye akabakoresha ngo baburire abantu batinjiye mu nkuge bakaza kurimbuka. Mu myaka bamaze bakora ako kazi kavunanye, basa n’aho batahise babona umusaruro. Abantu ntibitabiraga ubutumwa batangazaga. Uzirikane ko Nowa agomba kuba yari afite bakuru be na barumuna be, bashiki be, bishywa be na babyara be. Ariko nta n’umwe wigeze amutega amatwi, uretse abo mu muryango we bwite (Intangiriro 5:30). Igihe abo bantu umunani bari aho mu nkuge barokokeyemo, nta gushidikanya ko bahumurijwe no gutekereza ku gihe cyose bamaze baburira abantu, kugira ngo barebe ko barokoka.
Kuva mu gihe cya Nowa, Yehova ntiyigeze ahinduka (Malaki 3:6). Yesu Kristo yasobanuye ko iminsi turimo imeze neza neza “nk’uko iminsi ya Nowa yari iri” (Matayo 24:37). Igihe turimo kirihariye cyane, kuko cyuzuye imivurungano izakurikirwa n’irimbuka ry’abantu babi. Muri iki gihe na bwo, ubwoko bw’Imana burimo buratangariza abantu bose ubutumwa bw’umuburo. Ese uzumva ubwo butumwa? Ese niba waramaze kwakira ubwo butumwa burokora ubuzima, uzabugeza ku bandi? Nowa n’umuryango we batubereye urugero rwiza.
“BAKIJIJWE BINYUZE MU MAZI”
Uko inkuge yagendaga ireremba hejuru y’iyo nyanja, ni ko abarimo babaga bumva urusaku rwo gukaka kw’imbaho nini zari ziyubatse. Ese Nowa yari ahangayikishijwe n’imiraba ikaze y’inyanja? Yaba se yaribazaga niba iyo nkuge yari igiye kurohama? Oya. Ibyo bishobora guhangayikisha abantu bamwe na bamwe b’abemeragato muri iki gihe, ariko Nowa we si uko yari ameze. Bibiliya igira iti “kwizera ni ko kwatumye Nowa . . . yubaka inkuge” (Abaheburayo 11:7). Yizeraga iki? Yehova yari yarasezeranyije Nowa ko yari kuzamurokorana n’abari kumwe na we bose, ntibahitanwe n’Umwuzure (Intangiriro 6:18, 19). Ese uwaremye isanzure ry’ikirere, isi n’ibinyabuzima byose biyiriho, ntiyari kurinda iyo nkuge ntigire icyo iba? Yego rwose! Ku bw’ibyo, Nowa yiringiraga adashidikanya ko Yehova yari kuzasohoza ibyo yari yarasezeranyije. Kandi koko, we n’umuryango we “bakijijwe binyuze mu mazi.”—1 Petero 3:20.
Nyuma y’iminsi 40 n’amajoro 40 imvura yarahise. Dukurikije kalendari yo muri iki gihe, ibyo byabaye ahagana mu kwezi k’Ukuboza 2370 Mbere ya Yesu. Ariko igihe cyo kuva muri iyo nkuge cyari kitaragera. Iyo nyubako yuzuye ibinyabuzima yarerembaga hejuru y’amazi yuzuye isi yose, ku buryo imisozi miremire yose yari yarengewe (Intangiriro 7:19, 20). Sa n’ureba Nowa arimo ashyira ako kazi katoroshye kuri gahunda, kugira ngo we n’abahungu be, ari bo Shemu, Hamu na Yafeti, bashobore kugaburira inyamaswa, gukora isuku no kuzitaho. Birumvikana ko Imana yatumye izo nyamaswa zose zituza zikemera kwinjira mu nkuge, yari no gutuma zikomeza kumera zityo mu gihe cyose Umwuzure wamaze. *
Nta gushidikanya ko Nowa yanditse uko ibintu byose byagenze. Iyo nkuru igaragaza igihe imvura yatangiriye kugwa n’igiye yahitiye. Nanone ivuga ko isi yamaze iminsi 150 yararengewe n’amazi. Amaherezo ayo mazi yatangiye gukama. Igihe cyaje kugera, iyo nkuge ihagarara mu mpinga z’‘imisozi ya Ararati,’ iherereye muri Turukiya. Ibyo bishobora kuba byarabaye muri Mata 2369 Mbere ya Yesu. Nyuma y’iminsi 73, ni ukuvuga muri Kamena, ni bwo impinga z’iyo misozi zatangiye kugaragara. Muri Nzeri, ni ukuvuga nyuma y’amezi atatu, Nowa yafashe umwanzuro wo gukuraho ibice bimwe by’igisenge. Ibyo byagize akamaro kuko urumuri n’akayaga keza byatangiye kwinjira mu nkuge. Mbere yaho, Nowa yari yatangiye kugerageza kumenya uko hanze hari hameze, kugira ngo arebe ko hameze neza kandi ko hashobora guturwa. Yasohoye igikona, kikajya kigenda kikagaruka ku nkuge. Nyuma yaho Nowa yohereje inuma na yo ikajya igenda ikagaruka, kugeza igihe yaboneye ahantu ho guhagarara.—Intangiriro 7:24–8:13.
Muri icyo gihe na bwo Nowa yibandaga ku bintu by’umwuka. Reka duse n’abamureba we n’umuryango we basengera hamwe, kandi baganira ibirebana na Data wo mu ijuru wabarinze. Igihe Nowa yabaga agiye gufata imyanzuro ikomeye, buri gihe yisungaga Yehova. No mu gihe yabonaga ko isi “yumutse,” ni ukuvuga nyuma y’umwaka wose yamaze mu nkuge, ntiyafunguye inkuge ngo asohoke (Intangiriro 8:14). Ahubwo yategereje ko Yehova amubwira icyo akora.
Abakuru b’imiryango bo muri iki gihe bashobora kwigira byinshi kuri uwo mugabo w’indahemuka. Yagiraga gahunda, akagira umwete, akihangana kandi akarinda abagize umuryango we. Nanone kandi, kugira ngo agire icyo akora yabanzaga gusuzuma uko Yehova Imana abibona. Nitwigana ukwizera kwa Nowa muri ibyo byose, bizahesha abo dukunda bose imigisha.
“SOHOKA MU NKUGE”
Amaherezo Yehova yabwiye Nowa ati “sohoka mu nkuge, wowe n’umugore wawe, n’abahungu bawe n’abakazana bawe.” Nowa n’umuryango we barumviye barasohoka, inyamaswa zikurikiraho. Yabigenje ate? Ese zasohotse mu kaduruvayo? Oya. Iyo nkuru igira iti “nk’uko imiryango yabyo iri, bisohoka mu nkuge” (Intangiriro 8:15-19). Nowa n’umuryango we bamaze gusohoka, batangiye guhumeka akuka keza ko mu misozi no kwitegereza uruhererekane rw’imisozi miremire ya Ararati, babona isi yari imaze kwezwa. Abanefili, abanyarugomo n’abamarayika b’ibyigomeke bose bari barimbutse. * Abantu bari batangiye ubuzima bushya.
Intangiriro 7:2; 8:20). Ese icyo gitambo cyashimishije Yehova?
Nowa yari azi icyo yagombaga gukora. Yabanje gushyiraho gahunda yo gusenga Imana. Yubatse igicaniro maze atura Yehova igitambo gikongorwa n’umuriro, akoresheje inyamaswa bari barinjije mu bwato ari “indwi indwi,” Imana yabonaga ko zidahumanye (Bibiliya isubiza icyo kibazo mu magambo ahumuriza igira iti “Yehova yumva impumuro nziza icururutsa.” Intimba Yehova yagize igihe abantu buzuzaga isi urugomo, yasimbuwe n’impumuro nziza icururutsa, igihe yabonaga umuryango w’abagaragu be bizerwa ku isi bari baramaramaje gukora ibyo ashaka. Yehova ntiyari abitezeho ubutungane. Uwo murongo ukomeza ugira uti “imitima y’abantu ibogamira ku bibi uhereye mu buto bwabo” (Intangiriro 8:21). Reka dusuzume ubundi buryo Yehova yagaragajemo ko yihanganira abantu abigiranye impuhwe.
Imana yakuyeho umuvumo yari yaravumye ubutaka. Igihe Adamu na Eva bigomekaga, Imana yari yaravumye ubutaka, bituma butakaza umwero wabwo. Lameki se wa Nowa yari yarise umuhungu we Nowa, bishobora kuba bisobanura “Ikiruhuko” cyangwa “Ihumure,” kandi yari yarahanuye ko uwo muhungu we yari kuzayobora abantu, akabageza mu gihe bari kuruhuka uwo muvumo. Nowa agomba kuba yarishimye cyane igihe yabonaga isohozwa ry’ubwo buhanuzi, n’ubutaka bugatangira kwera. Ntibitangaje kuba Nowa yarahise atangira guhinga.—Intangiriro 3:17, 18; 5:28, 29; 9:20.
Muri icyo gihe, Yehova yahaye abakomokaga kuri Nowa amwe mu mategeko asobanutse neza kandi yoroheje yari kuzabayobora mu mibereho yabo, harimo iryababuzaga kwica, no gukoresha nabi amaraso. Nanone Imana yagiranye isezerano n’abantu, ibizeza ko itari kuzongera guteza Umwuzure ngo urimbure ibinyabuzima ku isi. Kugira ngo Yehova abizeze ko ibyo yabasezeranyije bizasohora, yabahaye ikintu gifite ubwiza buhebuje. Icyo kintu ni umukororombya, ukaba utwibutsa iryo sezerano rya Yehova ryuje urukundo.—Intangiriro 9:1-17.
Iyo inkuru ya Nowa iza kuba ari impimbano, yashoboraga kurangira ivuga iby’uwo mukororombya gusa. Ariko Nowa ni umuntu wabayeho, kandi inkuru y’imibereho ye ivugwamo ibintu byinshi. Kubera ko muri icyo gihe abantu baramaga, uwo mugabo wizerwa yamaze indi myaka 350, kandi muri iyo myaka yose yahuye n’ibibazo byinshi byamuteye agahinda. Yakoze ikosa rikomeye igihe yasindaga, ariko iryo kosa ryarushijeho kuremera igihe umwuzukuru we Kanani yakoraga icyaha gikomeye kurushaho, cyagize ingaruka zibabaje ku muryango wa Kanani. Nowa yaramye imyaka myinshi ku buryo yabonye abamukomotseho bagwa mu byaha bikomeye, urugero nko gusenga ibigirwamana n’urugomo mu gihe cya Nimurodi. Icyakora yanabonye ibintu byiza, kuko yabonye umuhungu we Shemu agaragaza ukwizera.—Intangiriro 9:21-28; 10:8-11; 11:1-11.
Kimwe na Nowa, dukeneye gukomeza kuba abizerwa nubwo duhura n’ibibazo. Nubwo abantu badukikije bakwanga gukorera Imana y’ukuri, cyangwa hakagira abareka kuyikorera, twe tugomba kwigana Nowa ntiduteshuke. Yehova aha agaciro cyane uwo muco wo gukomeza kuba abizerwa mu gihe duhanganye n’ibibazo. Nk’uko Yesu Kristo yabivuze, “uzihangana akageza ku iherezo ni we uzakizwa.”—Matayo 24:13.
^ par. 17 Hari abavuze ko Imana ishobora kuba yaratumye izo nyamaswa zijya mu mimerere ituma umubiri n’ubwenge bidakora, zikamera nk’izisinziriye, bityo ntizikomeze kwifuza cyane ibyokurya nk’uko bisanzwe. Imana yaba yarabikoze cyangwa itarabikoze, icyo tudashidikanya ni uko yarinze kandi ikarokora abantu bose n’inyamaswa zose zari mu nkuge nk’uko yari yarabisezeranyije.
^ par. 22 Ubusitani bwa Edeni na bwo bwari bwararimbuwe n’amazi y’Umwuzure, butakigaragara ku isi. Niba ari uko byagenze, abakerubi bari barinze amarembo y’ubwo busitani bashoboraga kwisubirira mu ijuru, kuko inshingano bari bamazeho imyaka 1.600 yari irangiye.—Intangiriro 3:22-24.