Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imibabaro iri hafi kurangira

Imibabaro iri hafi kurangira

Tekereza uri mu isi itarangwamo imibabaro, ubugizi bwa nabi, intambara, indwara n’ibiza! Tekereza ubyuka buri gitondo udahangayikishijwe n’ibibazo by’ubukungu, ivangura no gukandamizwa! Ese iyo ubitekereje wumva ari inzozi? Nta muntu n’umwe cyangwa umuryango washyizweho n’abantu ushobora kuvanaho ibyo bibazo byose. Ariko Imana yasezeranyije ko izavanaho ibintu byose bituma abantu bababara, hakubiyemo n’ibyo twasuzumye mu ngingo ibanziriza iyi. Dore amwe mu masezerano aboneka mu Ijambo ry’Imana Bibiliya:

UBUTEGETSI BUYOBORA NEZA

Bibiliya igira iti “Imana yo mu ijuru izimika ubwami butazigera burimburwa, kandi ubwo bwami ntibuzazungurwa n’abandi bantu. Buzamenagura ubwo bwami bwose bubumareho kandi buzahoraho iteka ryose.”—Daniyeli 2:44.

Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bwo mu ijuru. Umwami wabwo watoranyijwe ari we Yesu Kristo, azasimbura abategetsi bose b’abantu, kandi atume ibyo Imana ishaka bikorwa mu ijuru no ku isi (Matayo 6:9, 10). Ubwami bwe ntibuzigera busimburwa n’ubutegetsi bw’abantu ubwo ari bwo bwose, kuko ari ‘Ubwami bw’iteka bw’Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo.’ Icyo gihe hazabaho amahoro arambye.—2 Petero 1:11.

AMADINI Y’IKINYOMA AZAVAHO BURUNDU

Bibiliya igira iti “Satani ubwe ahora yihindura umumarayika w’umucyo. Ku bw’ibyo rero, ntibyaba ari ikintu gitangaje niba abakozi be na bo bakomeza kwihindura abakozi bo gukiranuka. Ariko iherezo ryabo rizahwana n’imirimo yabo.”—2 Abakorinto 11:14, 15.

Kubera ko idini ry’ikinyoma ari kimwe mu bigize imirimo ya Satani, rizashyirwa ahagaragara maze ririmburwe ku isi. Urwikekwe rwose no kumena amaraso bishingiye ku idini ntibizongera kubaho. Ibyo bizatuma abantu bose bakunda “Imana nzima kandi y’ukuri,” bashobora kuyisenga bafite “ukwizera kumwe,” kandi bayisenge “mu mwuka no mu kuri.” Ku bw’ibyo, hazabaho amahoro n’ubumwe.—1 Abatesalonike 1:9; Abefeso 4:5; Yohana 4:23.

ABANTU BAZABA BATUNGANYE

Bibiliya igira iti “Imana ubwayo izabana na bo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”—Ibyahishuwe 21:3, 4.

Kugira ngo ibyo bigerweho, Yehova Imana azakoresha Umwana we Yesu watanze ubuzima bwe ku bw’abatuye isi (Yohana 3:16). Yesu azayobora abantu ku butungane. Ntibazongera kubabara ukundi kuko “Imana ubwayo izabana na bo” kandi igahanagura “amarira yose ku maso yabo.” Kudatungana n’imibabaro bizaba ari inkuru ishaje. Bibiliya igira iti “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 37:29.

ABADAYIMONI BAZARIMBUKA

Yesu Kristo “afata cya kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Satani Usebanya, arakiboha kugira ngo kimare imyaka igihumbi kiboshye. Nuko akijugunya ikuzimu agikingiranirayo kandi ashyiraho ikimenyetso kugira ngo kitongera kuyobya amahanga.”—Ibyahishuwe 20:2, 3.

Satani n’abadayimoni nibamara kubohwa bakajugunywa “ikuzimu,” cyangwa mu yandi magambo bakamburwa ubushobozi bwo kugira icyo bakora, ntibazongera gushuka abantu cyangwa ngo bagire uruhare mu byo abantu bakora. Tuzagira ihumure igihe tuzaba turi mu isi izaba ituwe n’abantu batayoborwa na Satani n’abadayimoni.

“IMINSI Y’IMPERUKA” IZARANGIRA

“Iminsi y’imperuka” izarangirana n’icyo Yesu yise “umubabaro ukomeye.” Yaravuze ati “icyo gihe hazabaho umubabaro ukomeye utarigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi kugeza ubu, kandi ntuzongera kubaho ukundi.”—Matayo 24:21.

Uzaba ari umubabaro ukomeye bitewe n’uko hazabaho ibyago bitigeze bibaho. Uwo mubabaro uzasozwa n’‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.’ Iyo ntambara yitwa “Harimagedoni.”—Ibyahishuwe 16:14, 16.

Abantu bo hirya no hino ku isi bakunda ubutabera bategerezanyije amatsiko iherezo ry’iyi si mbi. Reka turebe imwe mu migisha bazabona mu gihe cy’Ubwami bw’Imana.

IBINDI IMANA IZAKORA

“Imbaga y’abantu benshi” izaba mu isi nshya irangwa n’amahoro: Ijambo ry’Imana rivuga ko “imbaga y’abantu benshi” umuntu adashora kubara izarokoka ‘umubabaro ukomeye,’ ikaba mu isi nshya irangwa no gukiranuka (Ibyahishuwe 7:9, 10, 14; 2 Petero 3:13). Agakiza bagakesha Yesu Kristo “Umwana w’Intama w’Imana, ukuraho icyaha cy’isi.”—Yohana 1:29.

Abantu bazabona imigisha iturutse ku nyigisho ziva ku Mana: Icyo gihe “isi izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova” (Yesaya 11:9). Mu byo abantu baziga harimo kubana amahoro na bagenzi babo no kwirinda kwangiza ibidukikije. Imana yatanze isezerano rigira riti “jyewe Yehova ndi Imana yawe. Ni jye ukwigisha ibikugirira umumaro, nkakunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo.”—Yesaya 48:17.

Abapfuye bazazuka: Igihe Yesu yari ku isi, yazuye incuti ye Lazaro (Yohana 11:1, 5, 38-44). Ibyo byerekanye ibyo azakora mu rugero rwagutse mu gihe cy’Ubwami bw’Imana.—Yohana 5:28, 29.

Amahoro n’ubutabera bizakwira ku isi: Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kristo, ubwicamategeko ntibuzaba bukiriho. Kubera iki? Ni ukubera ko Yesu ashobora kureba mu mutima. Ku bw’ibyo, azakoresha ubwo bushobozi acire imanza abakiranutsi n’inkozi z’ibibi. Abantu banga kureka ibikorwa bibi ntibazaba mu isi nshya y’Imana.—Zaburi 37:9, 10; Yesaya 11:3, 4; 65:20; Matayo 9:4.

Ubuhanuzi tumaze gusuzuma ni bumwe mu buhanuzi bwinshi bwo muri Bibiliya bugaragaza ibintu bihebuje dutegereje. Igihe ubwami bw’Imana buzaba butegeka isi, abantu bazishimira “amahoro menshi” iteka ryose (Zaburi 37:11, 29). Ibintu byose bituma abantu bahura n’imibabaro bizavaho. Ibyo tubyemezwa n’uko Imana yavuze iti “dore ibintu byose ndabigira bishya.” Nanone yaravuze iti ‘ayo magambo ni ayo kwizerwa n’ay’ukuri.’—Ibyahishuwe 21:5.