Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | INTAMBARA YAHINDUYE ISI

Ni nde uteza intambara n’imibabaro?

Ni nde uteza intambara n’imibabaro?

Intambara ya Mbere y’Isi Yose yarangiye ku itariki ya 11 Ugushyingo 1918. Abacuruzi bahagaritse imirimo maze abaturage bajya mu mihanda barabyina. Ariko ibyo byishimo ntibyateye kabiri. Hari ikindi cyago cyica kurusha imbunda cyahise gikurikira iyo ntambara.

Icyorezo cy’indwara y’ibicurane byo muri Esipanye cyibasiye abasirikare bari ku rugamba mu Bufaransa muri Kamena 1918. Ntibyatinze kugaragara ko virusi itera iyo ndwara ikaze cyane. Urugero, mu gihe cy’amezi make, yahitanye abasirikare benshi b’Abanyamerika bari mu Bufaransa, kurusha abahitanywe n’amasasu. Igihe intambara yarangiraga maze ingabo zari zanduye iyo ndwara zigasubira mu bihugu byazo, zayikwirakwije hirya no hino ku isi mu buryo bwihuse.

Uretse ibyo, imyaka yakurikiye iyo ntambara yaranzwe n’inzara n’ubukene. Igihe iyo ntambara yarangiraga mu mwaka wa 1918, Abanyaburayi benshi bicwaga n’inzara. Mu wa 1923, ifaranga ry’u Budage ryari ryarataye agaciro mu buryo bukomeye. Nyuma y’imyaka 6, ubukungu bw’isi yose bwaraguye. Hanyuma mu wa 1939, intambara ya kabiri y’isi yose yaratangiye, iba nk’ikomereje ku ya mbere y’isi yose. Ariko se ni iki cyari cyihishe inyuma y’ayo makuba?

IKIMENYETSO KIRANGA IMINSI Y’IMPERUKA

Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya budufasha kumenya icyihishe inyuma y’ibintu bimwe na bimwe byagiye bibaho mu mateka, cyane cyane Intambara ya Mbere y’Isi Yose. Yesu Kristo yahanuye ko “igihugu kizahagurukira ikindi,” kandi hirya no hino hakabaho inzara n’imitingito (Matayo 24:3, 7; Luka 21:10, 11). Yabwiye abigishwa be ko ayo makuba yari kuzaranga iminsi y’imperuka. Ibisobanuro birambuye by’ubwo buhanuzi biboneka mu gitabo cy’Ibyahishuwe gishyira isano hagati y’amahano yagwiriye isi n’intambara yabereye mu ijuru.—Reba ingingo igira iti  “Intambara ku isi no mu ijuru.”

Icyo gitabo cyo muri Bibiliya cy’Ibyahishuwe kinavuga iby’abantu bane bagendera ku mafarashi. Batatu muri bo bagereranya ibyago Yesu yari yarahanuye, ni ukuvuga intambara, inzara n’ibyorezo by’indwara. (Reba ingingo igira iti  “Ese koko ibyahanuwe ku mafarashi ane birasohora?”) Biragaragara ko intambara ya mbere y’isi yose yatangije igihe cy’imibabaro yakomeje kugeza n’ubu. Kandi Bibiliya igaragaza ko urebye Satani ari we nyirabayazana w’iyo mibabaro (1 Yohana 5:19). Ese ububasha bwe buzagera aho bushire?

Nanone igitabo cy’Ibyahishuwe kitwizeza ko Satani ashigaje “igihe gito” (Ibyahishuwe 12:12). Ni yo mpamvu agira umujinya mwinshi, bigatuma ateza ibibi bitagira ingano hano ku isi. Icyakora, imibabaro duhura na yo igaragaza ko igihe Satani asigaranye ari gito cyane.

KUMARAHO IMIRIMO YA SATANI

Koko rero, Intambara ya Mbere y’Isi Yose yahinduye amateka. Yatumye haduka intambara, impinduramatwara kandi abategetsi batakarizwa icyizere. Nanone yabaye gihamya idashidikanywaho y’uko Satani yirukanywe mu ijuru (Ibyahishuwe 12:9). Uwo mutegetsi w’isi utagaragara yakoze ibintu nk’iby’umutegetsi w’umunyagitugu kandi w’umugome uzi ko iminsi ye ibaze. Iminsi ye nirangira, ibihe by’imivurungano byatangiranye n’intambara ya Mbere y’Isi Yose bizaba birangiye.

Dukurikije ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, ufite impamvu zo kwiringira ko vuba aha Umwami wacu wo mu ijuru ari we Yesu Kristo, ‘azamaraho imirimo ya Satani’ (1 Yohana 3:8). Ubu abantu babarirwa muri za miriyoni basenga basaba ko Ubwami bw’Imana buza. Ese nawe ujya ubikora? Ubwo Bwami buzatuma abantu bizerwa badakomeza kubona Satani akora ibyo ashaka ku isi, ahubwo hakorwe ibyo Imana ishaka (Matayo 6:9, 10). Mu gihe cy’Ubwami bw’Imana, ntihazongera kubaho intambara y’isi, cyangwa indi ntambara iyo ari yo yose (Zaburi 46:9). Turagutera inkunga yo kwiga ibyerekeye ubwo Bwami, maze ukazirebera uko bizaba bimeze igihe isi izaba irangwa n’amahoro.—Yesaya 9:6, 7.